Digiqole ad

Uko ukwiye kwambara kuri St Valentin

 Uko ukwiye kwambara kuri St Valentin

Tariki 14 Gashyantare, umunsi wa St Valentin muri Kiliziya gatolika ufatwa nkuw’abakundana. Uyu munsi abakundana bambara amabara y’umutuku n’umukara, bagasohokana bagahana impano n’indabo.

N'umukunzi mwaberwa muri aya mabara
N’umukunzi mwaberwa muri aya mabara

Uyu munsi kandi abawizihiza bita cyane ku myambarire.

Kompanyi itunganya imisatsi n’ubwiza by’abantu Talented Hands ifatanyije n’inzu y’imideli yitwa Rimba Design bakoze amafoto ngo berekane uburyo bunyuranye abakundana bakwambara n’uko bakwitunganya (make-up) bizihiza bizihiza umunsi wa St Valentin.

Kuri uyu munsi bibuka Padiri Valentin wawitiriwe, uyu mupadiri yishwe mu kinyejana cya gatatu azira ukwemera kwe, ashyingurwa i Roma hafi y’inzira yitwa Via Flaminia.

Uyu mupadiri ngo yishwe azizwa ko yakomeje gushyingiranya abasirikare abakundanye mu gihe ubutegetsi bwa Roma bwari bwarabujije abasirikare gushyingirwa kuko bari mu gihe cy’intambara.

Valentin yishwe anyonzwe tariki 14 Gashyantare, ngo yasize yanditse agapapuro abwira umukobwa yiyumvagamo ati “Biturutse kuri Valentin wawe”.

Amabara y’imyambaro cyane cyane umutuku, umukara n’umweru yambarwa kuri uwo munsi agira ubusobanuro butandukanye.

Umutuku : Wibyutsa ibyiyumviro n’amarangamutima, rikaba ryerekana imbaraga, ubushake bukomeye ndetse n’urukundo.

Umukara : Ni ibara rikomeye cyane, ryerekana kuberwa, ubukire, ubutegetsi n’imbaraga.

Umweru : Usobanura ko umuntu ari umwere kandi ko aberwa ndetse rikongera rigahuzwa n’umucyo. Iri bara ryambarwa igihe umuntu yumva atuje kandi afite amahoro.

Amafoto y’imyambaro ikorerwa mu Rwanda yakububera nawe kuri uyu munsi:

Celine Dor uhagarariye Talented Hands
Celine Dor uhagarariye Talented Hands
Iyi ni imyambaro yakozwe na Rimba Design
Iyi ni imyambaro yakozwe na Rimba Design
Imyenda ya St Valentin yakozwe na Rimba Design
Imyenda ya St Valentin yakozwe na Rimba Design
Talented Hands ni yo yakoze make-up
Talented Hands ni yo yakoze make-up

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish