Month: <span>October 2016</span>

U Rwanda ruzakira abantu 1000 baziga ku iyemezwa ry’amasezerano Montréal

Taliki ya 06-14 Ukwakira uyu mwaka u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga izitabirwa n’abashyitsi barenga 1000 bazaturuka mu bihugu byasinye amasezerano ya Montreal ajyanye no kwita ku bidukikije. Muri iyo nama hazarebwa uburyo ariya masezerano yavugururwa agahuzwa n’uko ibintu biteye muri iki gihe. Muri iyi nama ngo hazigirwamo imbogamizi ibihugu bikize bihura na zo mu gushyira […]Irambuye

Gicumbi: Abanyarwanda icyubahiro tugendana ni uko twahisemo kuba umwe- Bosenibamwe

Guverineri w’Intara y’Amjyaruguru, Bosenibamwe Aime arasaba abaturage bo mu karere ka Gicumbi kuzirikana aho bavuye n’aho bageze kugira ngo barusheho kwiteza imbere baharanira kutazasubira mu by’abatanyaga. Avuga ko ibyo Abanyarwanda bari kugeraho babikesha kureba kure bagahitamo kumva ko bose ari bene Kanyarwanda. Ni mu biganiro yagiranye n’abaturage bo mu karere ka Gicumbi mu mpera z’icyumweru […]Irambuye

KBS yaparitse imodoka 36 zabuze akazi, RURA igasaba ko zongerwa

*KBS ivuga ko hari imihanda yahuriyemo n’andi masosiyete akoresha imodoka nto bituma inini zayo zihagarara, *Ngarambe uyobora KBS avuga ko imodoka zikora zitazishyura ideni ry’imodoka zose zaguzwe, *RURA yo ihakana ko nta muhanda wambuwe KBS, ko ahubwo izo modoka zidakora zakongerwa mu muhanda kugira imonota itanu mu cyapa yubahirizwe. Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’impande zombi, […]Irambuye

Kicukiro: Afite abana 8, yapfushije umugabo undi aramuta,…Hari abari kumugoboka

*Abana 8 yababyaranye n’abagabo babiri, umwe (umugabo) yarapfuye, undi aramuta, *Aho yakodeshaga yageze aho abura ubwishyu, nyiri inzu akuraho urugi, *Nyuma y’ubuzima bushaririye ubu ari kugobokwa n’abagiraneza… Murekatete Ziada w’imyaka 40 atuye mu Mudugudu wa Murambi, mu Kagari ka Cyimo, mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, ni umubyeyi w’abana Umunani, avuga ko nyuma […]Irambuye

Apotre Apollinaire ashobora kumurikira album ye mu Rwanda

Apotre Habonimana Apollinaire umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) ukomoka i Burundi, ashobora kuza mu Rwanda kuhamurikira album ye yise ‘Muri wowe’ kubera ubwinshi bw’abantu bahari azi ko bakunda indirimbo ze. Uyu mugabo umaze kugeza imyaka 43, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zirimo ” Nama Ntangara , Umva icatumye mpinduka , Mbega Ubuntu n’izindi. Izi ndirimbo […]Irambuye

Miss Jolly yahuye na Prof Romain Murenzi mu Bufaransa

Mutesi Jolly nyampinga w’u Rwanda 2016 yagiranye ikiganiro na Prof Romain Murenzi ukuriye Inama y’ikirenga ya Loni itanga ubujyanama mu mishinga y’ikoranabuhanga iteza imbere ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere muri UNESCO. Mu byo baganiriyeho, hari n’inama yagishije kuri gahunda yise ‘Agaciro kanjye Compaign’ arimo kugenda ageza ku banyarwanda batuye i Burayi. Iyi gahunda yise ‘Agaciro […]Irambuye

Volleyball: UTB na RRA zatwaye ibikombe byo kwibuka Rutsindura

Umuryango mugari wa Volleyball wari mu karere ka Huye wibuka Alphonse Rutsindura wabaye umutoza w’ikipe y’igihugu ya Volleyball. Irushanwa ryo kumwibuka ryegukanywe na UTB mu bagabo, na RRA mu bagore. Mu mpera z’iki cyumweru, mu karere ka Huye, ikigo Petit Séminaire virgo Fidelis yo ku Karubanda cyateguye irushanwa ryo kwibuka uwahoze ari umwarimu wacyo, akaba […]Irambuye

MTN yatangije icyumweru cyo gutega amatwi no gushimira abakiliya bayo

Kuri uyu wa mbere MTN-Rwanda yatangije icyumweru gisanzwe kiba buri mwaka cyo gutega amatwi no  gushimira abafatabuguzi bayo basaga miliyoni enye mu gihugu hose. Iki cyumweru cyatangijwe ku hari ibiro/ibyicaro bya MTN mu gihugu hose. Muri iki cyumweru abakiliya ndetse n’abandi bantu bifuza kumenya byinshi kuri Serivise zitangwa na MTN-Rwanda bose bafunguriwe imiryango. Ku biro […]Irambuye

Ngoma: Baracyasaba ingurane ku butaka bwabo bwubatsweho imidugudu

Mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma haravugwa ikibazo cy’abantu bafite ubutaka bwubatsweho imidugudu nyuma y’imyaka ya za 1997 ariko kugeza ubu bakaba batarahabwa ingurane ku butaka bwabo. Aba baturage batubwiye ko inzego zose baregeye zirimo n’Umuvunyi Mukuru banzuye ko bahabwa ingurane, gusa ngo ntibazi impamvu abashinzwe kubishyira mu bikorwa batabikora. Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera […]Irambuye

en_USEnglish