Digiqole ad

KBS yaparitse imodoka 36 zabuze akazi, RURA igasaba ko zongerwa muri ligne yatsindiye

 KBS yaparitse imodoka 36 zabuze akazi, RURA igasaba ko zongerwa muri ligne yatsindiye

*KBS ivuga ko hari imihanda yahuriyemo n’andi masosiyete akoresha imodoka nto bituma inini zayo zihagarara,

*Ngarambe uyobora KBS avuga ko imodoka zikora zitazishyura ideni ry’imodoka zose zaguzwe,

*RURA yo ihakana ko nta muhanda wambuwe KBS, ko ahubwo izo modoka zidakora zakongerwa mu muhanda kugira imonota itanu mu cyapa yubahirizwe.

Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’impande zombi, Sosiyete itwara abantu mu mihanda imwe n’imwe yo mu Mujyi wa Kigali (Zone 1) ya KBS ivuga ko bitewe n’uko mu mihanda ikoreramo ya Kabuga na Masaka hajemo indi sosiyete ikoresha imodoka ntoya, byatumye igabanya imodoka, ubu bisi nini 36 zikaba ziparitse, gusa RURA yo ivuga ko n’ubwo izo modoka ziparitse gahunda y’iminota itanu mu cyapa KBS yemeye itaragerwaho, igasaba ko zongerwa mu zindi zigakora.

Bigaragara ko hari imodoka zimaze igihe kirekire zidakora nyamara ngo kumara imonota itanu mu cyapa ntibiragerwaho
Bigaragara ko hari imodoka zimaze igihe kirekire zidakora nyamara ngo kumara imonota itanu mu cyapa ntibiragerwaho

Muri rusange KBS yatangiye muri 2006, nyuma y’imyaka itatu habaho kuvugurura ibijyanye no gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali, icyo gihe muri 2009 ni bwo iyo sosiyete yaguze imodoka nshya nini.

Ngarambe Charles, uyobora KBS avuga ko hamaze kugaragara amasosiyete amwe n’amwe atarakoreshaga amatike, abafite system bakoresha bashyizwe hamwe muri Zone, aribwo KBS yatsindiye Zone 1 mu mihanda y’Umujyi wa Kigali.

Umujyi wa Kigali, RURA na Minisiteri y’Ibikora Remezo (MININFRA), bamaze guha KBS iyo Zone, muri 2011 hari imodoka za KBS zari zihagaze Kicukiro zahise zibona akazi zirakora.

Ngarambe avuga ko n’ubu hari aho usanga bitarumvikana neza, ugasanga imihanda ikivangavanze, kandi harimo za system na none ikibazo cyariho mu 2011, n’ubu kikaba kigihari muri 2016.

KBS yatangiranye imodoka 146 inafata iz’abafatanyabikorwa ziba zose hamwe ziba 206 ziganjemo coasters, harimo Bus 40 nini, hamaze kuboneka Bus nini ngo imodoka ntoya zakuwe mu muhanda, ubu KBS ikoresha imodoka 162 za Kompany n’iz’abafatanyabikorwa.

Ngarambe agira ati “Muri contact hari ahagiye habamo ibintu bihinduka kandi byabaye imbogamizi kuri Company yacu ya KBS, aho usanga nko mu muhanda wa Kabuga imodoka zazaga zitwaye abagenzi bajya Nyabugogo zigahita Kimironko izo zari zemerewe, ubu hasigaye hakora imodoka zica amafaranga na mirongo itanu (Frw 50), n’ijana (Frw 100) baragutwara. Biba imbogamizi kuri ya gahunda ya 2011 twavugaga ko imyishyurize n’imikorere bidahura.”

Akomeza avuga ko aho bibabarije muri iki gihe, ngo ni uko  bidahura na Polisitiki y’ubwikorezi rusange bw’abantu, kuko igaragagaza aho Bus nini zigomba gukora n’aho imodoka nto zigomba gukora.

Ati “Icyo ni ikibazo dufite uyu munsi, ariko turi kubiganiraho n’inzego, kuko amasezerano agomba kubahirizwa.”

Charles Ngarambe avuga ko Sosiyete itwara abagenzi kuva i Masaka ibajyana Kimironko, byangije imikorere ya KBS kubera Bus nini zaguzwe na KBS iteganya ko zizakorera muri iyo Zone, bamaze kubavanga n’indi sosiyete idakoresha izo modoka, ngo byabaye ngombwa ko izo Bus nini zihagarara.

Ati “Muzabibona, imodoka turazifite zimwe zihagaze, ahubwo twabuze n’aho tuzishyira zimwe zihagaze kuri station ya essence.”

Muri rusange imodoka 36 za KBS ngo ziraparitse harimo 12 zagombaga gukora Kabuga, harimo na 12 za Masaka, hari n’umuhanda wa 105 KBS ihuriramo n’imodoka ntoya, na wo ngo byabaye ngombwa ko bakomeza gukoresha imodoka nto, bisi nini zari zihagenewe na zo ziragenda.

Ngarambe ati “Tugerageza gukoresha imodoka nyinshi ku muhanda umwe, zirenze ubushobozi kugira ngo izo modoka zitangirikira aho zihagaze.”

KBS ngo yagejeje ku nzego bireba ikibazo cy’uko imodoka zikora zitazabasha kwishyura umwenda w’imodoka zose yafashe mu nguzanyo ya banki, haba mu magambo no mu nyandiko. Ngarambe akavuga ko aho bigeze imodoka zingana kuriya zitari zikwiye guteshwa agaciro kandi zifite akamaro zamarira Abanyarwanda.

Ati “Dufite ubushobozi bwo gutwara abantu 120 000 ku minsi ariko kubera ko izo modoka zihagaze dutwara abantu bake.”

Saba Emmanuel Katabarwa, Umuyobozi ushinzwe ibyo gutwara abantu mu Kigo gishinzwe Imirimo ifitiye igihugu Akamaro (RURA) avuga ko umuhanda wa Masaka –Remera, ari wo uri muri Zone 1 yatsindiwe na KBS, na ho undi muhanda wa Masaka –Kimironko uri muri Zone 3 y’indi sosiyete.

Sosiyete ya RFTC ngo imaze imyaka ibiri ikorera muri uwo muhanda, ikaba yaragiyemo bitewe n’uko hari abantu bakeneye kuva Masaka bagana Kimironko, hagendewe ku nama y’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’abashinzwe gutwara abantu, ikaba yaraweguriwe.

Ati “Ibyo tuba twemeje ni byo bikorwa, iyo hagize unyuranya na byo dufata ingamba zihuse, bityo ndumva nta gikuba cyacitse, cyakora afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka niyo mpamvu tureba uvuze tukumva ko ibyo avuga byaba bifite ishingiro hafatwe ingamba, nidusanga ntashingiro bifite na none dukomezemo dukore ibyo twakoraga, kuba avuga ko yambuwe ligne kandi ntayo yambuwe, ndumva tutabiha agaciro cyane.”

Katabarwa Emmanuel avuga ko ubutumwa yaha KBS ari ugufata imodoka ikazikoresha, kubera ko ngo Umujyi wa Kigali ugifite ibibazo bya tansport aho bari biyemeje ko mu mihanda minini imodoka izajya itarenza iminota itanu mu cyapa, none ubu ku mihanda KBS ikoreramo ngo bari ku minota 16, ibyo ngo biri kure y’intego Umujyi wari watangaje.

Agira ati “Ndumva mu gihe ataragera kuri ya ntego y’iminota itanu, adakwiye guparika imodoka cyane cyane ko abaturage batabona serivise nk’izo bakabaye babona, nkaba musaba ahubwo ko yashyira imodoka mu muhanda byaba bidakozwe ubwo tukamubaza impamvu ki atubahiriza amasezerano yasinye.”

Imodoka zigera kuri 36 zaraparitswe
Imodoka zigera kuri 36 zaraparitswe
Kuri Station ya Essence ruguru ya Alpha Palace naho hari izindi ziparitse
Kuri Station ya Essence ruguru ya Alpha Palace naho hari izindi ziparitse
Imodoka za KBS zaparitse i Rusororo
Imodoka za KBS zaparitse i Rusororo

Amafoto @Innocent ISHIMWE/UM– USEKE

NKUNDINEZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

44 Comments

  • Ariko ubucuruzi bw’u Rwanda bupfirahe, ngaho amazu meza atagira abayakodesha, amabus meza atagira abayagendamo, njye ntekereza ko hari etapes nyinshi economy y’u Rwanda yasimbutse mbere yo kugera kuri developement yo hejuru, ntekereza ko hakwiye kurebwa uburyo umuturage usanzwe yagira udufaranga ku mufuka noneho ibindi bikikora pole pole, vraiment abanyamahanga nabo batangiye kwibaza uburyo mu rwanda economy ishingira ku mazu …..ariko idashingiye kuri GDP ngo inzara igabanuke iyo ikwiye gusubirwamo neza n’abahanga. Abanyakenya barumiwe ukuntu urubyiruko ruva mu Rwanda ruhandagaye nka za mayibobo, Uganda,……..biba bisobanura ko economy ari baringa. Leta ikeneye inkunga y’ibitekerezo byiza kandi bizamura umuturage wo hasi.thnx

    • Ntacyo mpfa na KBS na ROYAL, ariko bigaragara ko RFTC yo yakamiritse ibyo gutwara abantu kubarusha! Urugero rwa hafi nta Bus nini habe nimwe RFTC yigeze igura ngo itware abantu mu mujyi.
      NB; AHUBWO KABUGA NA MASAKA DUKENEYE LIGNES ZIJYA MU MUJYI! RURA URABE WUMVA….

      • Wari uziko KBS zikora Nyabugogo-Kabuga (No 102) hari ubwo iyo bigeze mu ma saa moya z’ijoro zitangira kugarukira Remera zigasiga abantu imbere ya Viva Supermarket!!! RURA izahagarare ku Gishushu izabona n’izindi zihanyura nimugoroba zanze gutwara abanyura Rwandex!!!!

    • @ sebanyana

      N’ubwo mu byo uvuga harimo bimwe mu bitekerezo abantu baganiraho, umuntu yakwibaza aho abo “banyamahanga” uvuga bavugira ibyo uvuga kuko hari za raporo nyinshi zanditse kandi zisohorwa n’ibigo cyangwa imiryango yizewe ku rwego rw’isi zivuga uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze kandi izo za “byacitse” ntazirimo.
      Nk’ahandi henshi ku isi hari byinshi bigomba kwitonderwa mu bijyanye n’ubukungu ariko ibyo abo banyakenya bavugira kuri za “Car wash” n’ahandi nk’aho nta gaciro kanini umuntu yabiha. Umuntu yanakwibaza icyo abo banyakenya babyigana bashaka mu gihugu gifite ibyo bibazo uvuga!

      • @ Kabisa,
        Nikibazo gikomeye kuri za business iyo abaturage abigihugu bafite ubukene. Bituma business zimwe zifunga imiryango kuko ntab clients zibona.

    • @Sebanyana

      Turi kucyibazo cya KBS ntabwo ari ikibazo cyuRwanda muri rusange, reka nkwigishirize ubuntu muvandimwe…Kwisoko habaho icyitwa competition mundimi zamahanga,rero iyo udafashe ingamba zipiga iza mugenzi wawe agakuzamo rwose kandi iyo umwe avuyemo ntibivuze ko igihugu gifite ikibazo, maze na Blackberry yahagaritse imirimo yogukora amatelefone ntibivuze ko igihugu ikoreramo gifite ikibazo ahubwo nimicungire yayo mibi yisoko. Ahubwo leta yubumwe ishimwe kuko itanga amahirwe kumasosiyete menshi kugira ngo apiganwe.

      Reka njye kucyatuzinduye ariyo KBS,….Niba imodoka nini ziparitse kubera intoya zahuriye mumuhanda ubwo nanone ikibazo si company ahubwo imodoka ikoresha, none se wambwira ngo niba njya Remera mva mumujyi ndi bumare iminota 30 na RFTC nkaviramo kumurenge nkamanuka naho natega “Ikibus” nkamara amasaha 2 nigice…ubwo nzahora nihuta na RFTC.

      Nsoza rero Sebanyana nasabaga ko wazajya ubanza ugasobanukirwa inkuru neza noneho ugatanga igitekerezo kinoze atari “gupfa” kuvuga…..IKIBAZO KIRI KUMIKORERE YA KBS ntabwo ari ECONOMY yuRWANDA nikimenyimenyi nubwo izo modoka ziparitse twebwe abanyarwanda turagenda nizihari zashoboye amayeri yisoko.

      Ndabakunda #Ndi umunyarwanda

  • Nibyo koko economie ntago ari ibi mubona bishinning ni pouvoir d.achat ” iyo ntayo nta economie ishoboka none se umuntu uramubuza kugurisha. Kugura nubindi uragirango atege bus nkizi ajyahe? Urakora atelier ushaka gukora I garage bati ubaka etage uve Ku muhanda .mundebere name ariya mazu ari kugisozi mugakiriro ameze nka hotels kandi acururizwamo Imbaho nibindi ??? ESE buriya azishyura bank? No ugusimbuka etape koko ntago secteur nkiriya ikenera moyen nkaziriya OK bizarangira ari icyo bita crise immobiliere! Nibindi ntavuze

  • ubivuze neza.hari jobless creation mu Rwanda

  • Rwose wumvise ibi KBS ivuga wagirango bifite ishingiro,abaturage ba masaka na kabuga kubera imikorere mibi ya KBS iyo bagiye Remera nahandi baremera bagaca KIMIRONKO bakamanukira kwa Rwahama ngo babatwariye ligne?nimukore neza murebe ko abagenzi mutababona .umuntu mumumaza amasaha atatu munzira none ngo mwabuze abagenzi nikibazo kimikorere yanyu mibi.uzashyireho itegeko ko ntamodoka igomba kurenza 30 min munzira wemere uhombe icyumweru kimwe numuntu umwe umutware utarindiriye ko imodoka yuzura maze urebe abagenzi bazaza ubure aho ubashyira ,aho kuvuga menshi kosora imi8korere.jye niyi politike yinda yabukuru sinyemera umuntu umwe mumuhanda nikibazo iyaba hajyagamo societe ebyiri mumuhanda ukoze neza akabona abagenzi ukoze nabi nyine akababura.

    • Kbsa ndagushyihikiye kbs izanamo kwiyemera nokwirara abagenzi tukabigenderamo. Kuko iziko ariyo yonyine ikora nabi.naho ubundi impamvu irimo gutera induru nuko yabonye akazi cg yansindiye isoko muburyo budasobanunse.kiberako yarihawe kd itarikwiye niyompamvu irikwivugisha kuriya. Numuyobozi yamuciye amazi aramubwirango nakomeze avuge ubundise koko imodoka zabuze abantu zitwara? Nabo batwara babaheza munzira nabandi bakabaheza kubyapa cg muri zagare

    • ibyuvuga ni byo ayo ma Bus nibayashyire muzindi ligne bareke kuturaza munzira. bus igire igihe imara muri gare igende ababa barimo ukobangana ibajyane. usanga zipakira abantu aho muri gare abari kucyapa hagati murugendo bakabura aho bajya nibura ni byagera ku 10 min kucyapa.

    • IBYO KBS IVUGA NTA SHINGIRO. NDATEGA NANJYE. ARIKO IZI MODOKA NINI ZA KBS NAZIGENDEYEMO KABIRI GUSA (SINSHOBORA KUZONGERA KUYIKANDAGIZAMO IKIRENGE) NZANGIRA IBI BIKURIKIRA: 1) NTA MUBARE UZWI IYO MODOKA ITWARA, BAGAPAKIRA ABANTU BOSHYE IMIFUKA, BITYO ABANTU BAGAKERERWA KUGERA IYO BAJYA KUBERA KUMARA IGIHE KU BYAPA BATEGEREJE KUZUZA 2) ABASHOFERI BATUMVA KO UMUGENZI ATEGA ASHAKA KUGERA IYO AJYA VUBA.NTA NARIMWE UMUGENZI ASHOBORA KUMUBWIRA KO YIHUTA NGO YUMVE. IBI MU GIHE KBS ITARABIKEMURA, NTIZIGERE YIBWIRA KO IZUNGUKA.

  • Sinzi niba RURA imenya ibibazo abantu batuye Kicukiro bagira. Izo modoka zabuze aho zikora kuki batazongera kuza Royal natwe tukajya tuva mu muhanda ku gihe? Biteye isoni n’ agahinda kubona dukerererwa muri gare ngo dutegereje imodoka zabaye iyanga ngo batsindiye ligne. Kugera kicukiro ku mugoroba ntibiri munsi y’ amasaha abiri naho kuvayo mu gitondo ugera mu mugi ni hafi isaha. RURA nireke kureba cyane kuri ba Nyiri imodoka itere n’ ijisho ku bagenzi babangamiwe cyane cyane muri ibi bihe by’ imvura. Mudufashe dukeneye kugera mu rugo ku gihe tukareba urubyaro.

  • Izo modoka muzongere Nyanza ya Kicukiro kuko haba hari umurongo uteye ubwoba hasigaye haza polisi kwinjiza abantu mu modoka kubera umurongo uba uteye isoni uri nyabugogo.

  • ONLY 3 COMPANIES MANAGING TRANSPORT IN A CITY FULL OF AROUND 1 MILLION RESIDENTS…COME ON!!!

  • Yewe biratangaje. Nonese baravuga ngo imodoka ziraparitse nabantu birirwa ku mirongo, bagakerererwa kugera aho bajya. Ariko uziko mwicara mukikorera business gusa ariko umukiliya ntacyo ababwiye!!! Ngaho murebe abantu mupakira muri bus ukuntu bangana bagenda ntamwuka kubera kubyigana mwarangiza ngo imodoka zabuze icyo zikora? Ese niba koko ariko bimeze abagenzi bagategereza hejuru yiminota 30 imodoka ziparitse murumva koko ibyo ari ibintu? Iyamba RURA yarizi akababaro k’abagenzi yakemura iki kibazo!!!! Aharya ngo ni imisoro mutanga? Erega ibyo ntimukabikangishe abagenzi kuko nambere nibo batanga iyo misoro. Nyamara RURA niba koko iriho ku nyungu zabose yarikwiriye gukosora ibi bintu. Ngaho nawe ufashe ligne yose ushyizeho imodoka imwe ngo izatwara abagenzi (Nyanza-Kacyiru) uziko uhagera saa kumi nebyiri nigice ukahava saa moya nigice!!! Ubu ejo nabo bazatangira kubizana ngo baparitse imodoka. Jye mbona iki kibazo ubuyobozi bukwiye kureka kukirengagiza ikagikemura pe. Kuko ntabwo ari bano bacuruzi bazagikemura. Ubu kwicara muri 5-6 ku ntebe bimaze kuba ibisanzwe. Ubu wambaza uti kuki mubyemera? None se ari nkawe wasiba akazi ngo utegereje imodoka izakugeraho nyuma y’isaha? watega moto se yi 1000 ngo ukunde wubahirize amategeko? Ibi ntimwabimenya kuko muba mwicaye mu ma prado. Uzi ko kugenda muriziriya modoka wagirango ni impuhwe ugirirwa nkaho utishyura? Harigihe bapakira abantu wavuga ngo sohoka niba udashaka kumva ibyo tukubwira

  • Ibi nabivuze igihe KBS yavukagako itazabishibora. Nta hantu ku isi umuntu cg societe yigenga ishobora kwishingira gutwara abantu kuri ubu buryo ngo yunguke. Reba ngo buri minota itanu bisi igende niyo yaba irimo ubusa. Ibi bikorwa Na leta kuko niyo ishobora gushyirmo imisoro y’Abaturage ngo ya bus igende iri mu busa uwikorera byanze bikunze arahomba. Abwirwa benshi….

  • NAKAMARAMAZA,MBONA LETA UKWIYE KUREKA ABANYARWANDA BAKISHYIRA BAKIZANA,,, IBYO BINTU BAZANYE MURI TRANSPORT BIKENESHEJE ABANTU BENSHI,,,,MBERE TAXI YAJYAGA AHO ISHAKA IKAGABURIRA NYIRAYO NUMURYANGO WE , SHOFERI,,,,cONVAYERI,,,,UMUROBYI,,,, NABANDI NABANDI NONE UBU NGO AMASHYIRAHAMWE,,,,,TAXI NTOYA BABA BARAZIRUKANYE,,,, ARIKO ABO BIYITA KO BABISHINJWE BABA BIBAZA IKI KWELI ????? NGO BAHINGE IBYO LETA ISHAKA NONE UBU IBIRAYI BYARI IBIRYO RUSANGE BISIGAYE BIRIBWA NA MAYOR GUSA ,,,, KORORA BABA BARABICIYE NGO BORORERE MUNZU KANDI UMUNTU YARAKENAGA AFITE ITUNGO RIKAMUGOBOKA ,,,,,, RWANDA URAGANA HEHE ???????????

  • Iriya company ya KBS bashatse bayihagarika kubera imikorere mibi ifite. Uwumva ibyo iyo company ivuga wagira ngo nibyo nyamara harimo ibinyoma pepeee. Biratangaje mu gihe abagenzi babuze imodoka birirwa ku mihanda bategereje ariko KBS yo ikavuga ko yaparitse imodoka zayo. What is this??? KBS bagomba kuba ari abirasi cyangwa se iriya company igomba kuba hari abanyabubasha bayihishe inyuma ku buryo yumva ko yakwikorera ibyo ishatse ntihagire utinyuka kuyihana cyangwa kuyihagarika. Muri ibyo byose aba “passagers/passangers” batega izo modoka za KBS nitwe tuhahombera.

  • N’I GIKONDO hari i KIBAZO CY’IMODOKA NKEYA,UHAGARARA MURI GAARE AMASAHA N’AMASAHA, BYOSE BYICWA N’UKO KWIHARIRA LIGNE, BAZAREKE BAKORERE KURI COMPETION BAREBE KO BIDAHINDUKA.

  • Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “umwana apfa mu iterura”! Urebye ukuntu isoko ryo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali ryatanzwe, nta kuntu ibi bazo bya KBS n’ibyo bivugwa za Kicukiro bitari kuvuka! None se izi sosiyete zagabanyijwe abanyakigali zifite bushobozi ki? Zigeze zigaragaza gahunda y’ukuntu zizakora kariya kazi ngo bisuzumwe n’impuguke maze mbere yo kwegurirwa isoko hanateganywe uko baryamburwa baramutse batubahirije ibyemeranyijweho? Nk’umuntu uvuga iminota 5 yumva yashoboka ku muntu wikorera atari mu masaha ya mu gitondo abantu bajya ku kazi cyangwa nimugoroba abantu bataha? Ubanza na ONATRACOM cyangwa sosiyete izayisimbura ibi itabishobora kandi yab ari ikigo Leta ifitemo imigabane myinshi.
    Jyewe mbona ariya masezerano yaseswa, dosiye zikigwa bundi bushya, abariye icya cumi kuri ririya soko bakagisubiza (!!!) maze ibintu bigashyirwa ku murongo kuko amakosa yakozwe yaragaragaye…

  • Hari ikintu abantu bajya bavuga ngo ziriya sosiyete ziramutse zambuwe isoko byatera ibibazo kubera amadeni zafashe zigura ziriya modoka zikora nabi. Ibi rwose ntibikwiye kuba urwitwazo kugira ngo ibintu bikomeze bizambe kuko niko bigenda iyo umuntu yize umushinga nabi cyangwa akawushyira mu bikorwa nabi agomba no kwirengera n’igihombo kijyana nabyo!

  • Economicaly birumvikana kuko uwashoye nawe ariwe KBS akeneye kwishyura izi modoka ikindi iminota 5 mu cyapa si ngombwa kuko zirukanka zidatwara abantu nanone RURA ntacyo yakungukamo donc habe inyungu ku mpande zombi. niyo yaba 30 min ihuje n’abazigendamo nta kibazo mbibonamo.

    • ubwo wowe uvuze iki iminota 30 umuntu yicaye aribuge kukazi kabandi ntasoni ubwo ufite iyawe sha ntabwo uzi ibyo KBS zidukorera wowe urazi abantu bamaze gutakaza akazi kubera KBS ibakerereza abakoresha bakabirukana twaragowe

  • Yewe njye narumiwe!
    Mpamya neza ko his excellence atazi uko badupakira nkibijumba koko buriya arabizi! abantu bakagenda mu rawababyaye bapakiwe nk’impunzi oya barimo gusebya u Rwanda kubera agatsiko ka bamwe. Uzi ko isi nta mbabazi igira koko. Babaye capitalism /Nyamwigendaho mbega company ikora nabi! Biyemeje c ibyo batazakora ndemera nkatega ijya kimironko kndi njya Remera mvuye mu mugi kubera gutinya gusokerwa uziko uyimaramo hafi 3hrs! Reka bavuge kuriya bazi ijambo bicayeho.

    • Ndakeka ko ubashije gutembera mubindi bihugu usanga imijyi yose ikoresha buses nkaxiriya kbs ikoresha

  • KBs ikiza nabiiiiii,Uzi kabeza mu mujyi guhera yo umukoresha ayisinye rested kare kdi umuntu ntago Atagize akazinduka. Amaherezo iki kibazo kizakemurwa na Nyakubawa President wa Repubulika.

  • urazi abantu bamaze kwanduriramo irwara kubera ubyinshi bwabantu nukuntu badupakira nkupakira ibishyimbo uziko ninka bashyizeho itegeko rizigenga ryo kuzitwara neza ariko twagorwa ye ejobundi umudam utwite yaheze umwaka turatabaza none ngo ziraparitse ntasoni

    kandi ntamugayo ko ntabanabe bazigenderamo ngo nabo bandure indwara twanduriyemo niyivugire

    naba bayobozi babyemeye nabo ko ntaho bahurira nazo buri gihe nsaba Imana ngo his Excellence azabone ukuntu badupakira niwe wenyinye wadutabara ntawundi

  • KBS ziratumaze kuva kanombe ujya mumugi tuhagendera isaha niminota 30 uko niko kuri nabwo ngo iyo ntako iba itakoze ngo yihute naho izindi nabiri yuzuye uriya muyobozi wazo uvuga ubusa gusa ngo ziraparitse iyo zishya ahubwo abantu tukaruhuka pe kuko twarashize azaze nkicyumweru arebe uko abakozi be bakora nabi ntasoni afite zokuvuga ngo imodoka ziraparitse nukuntu twazibuze tumara amasaha kumihanda

    ariko RURA yo imaze iki idashobora guhaguruka ngo irebe amarorerwa KBS ikora koko baba barayihagaritse kera niba bakunda abanyarwanda

  • Ahubwo ibyo bi Bus bazabikure mumuhanda izo ntabwo ari imodoka zitwara abantu nizo gutwara ibitoki bijya mumasoko iyaba zari ziparitse zose ndavuga ibyo bi Bus binini.

  • ngewe ndemera nka tahana ubusa kukwezi ariko narayiretse pe naringiye gupfiramo IMANA Ikinga ukuboko ubu nsigaye ntega kimirinko nashyika remera nkatega moto nkataha

    BKS yaje kumara abanyarwanda ngewe niko nabibonye pe urazi ubyinshyi bwabantu udashobora guhumeka abantu beshi uziko bakuyemo indwara ngo niterambere ryaje kwica abanyarwanda ngaho

    ngewe mubushakashatsi nakoze nyuma yimyaka nkitanu abantu bagendera muriziriya modoka bazaba barwaye indwara zubuhumekero kandi muzabibona kuriya nukwica abantu pe ziriya modoka bakureho guhagarara abantu gengende bicaye bizagabanya umwuka mubi bigabanye nogutinda munzira ziparika

    ariko mwabonye hehe imodoka ipakira ntigire limit ariko kuki police itazifata ariko ugasanga niba ziriya ntoya nubwo zarenzaho umuntu umwe bazandikira yewe ntaho ruswa itaba pe

  • reka mbabwire uretse Perezida Wurwanda wenyine niwe wadukiza KBS ntawundi abandi bose bariye ruswa yangarambe turashize pe nadatabara bye bye

    indwara ziratumaze kudahumeka kugenda tunigana tutabasha guhumeka

    uziko ejobundi umudam utwite yaheze umwuka abantu bagatera induru kubera ubwinshi bwa bantu twamukuyemo duhungiza

    yewe ibibera muriziriya modoka nagahoma munwa ntawabirangiza pe

  • Mubyukuri birababaje kubona amafaranga y,igihugu atikira muri buriya buryo ,abashijwe kureberera iyo contract nibatare kuko ntakuntu byakumvikana ukuntu buses shyashya za parika zikirishya

  • Kbs nigumye gutabaza kuko buses zayo nizo zijyanye nigihe mugutwara abantu numijyi yose

    • ubuze icyo uvuga ubwo ntuzi ibiberamo cyangwa nawe baguhaye ruswa

  • Ariko dushatse twareka kwibanda kubibi nuko turibantamunoza,ubwo twirengagije uburyo ziriya bus zidutabara mumasaha yigitondo numugoroba ahubwo Ngarambe musebya njye mbona arumugabo kandi wihangana

  • KBS mukora nabi pe!!! nahoze mbona n`imodoka zanyu mwanditseho ngo mumaze imyaka 10 mutanga service nzizaizihe se? kwikirigita ugaseka?? ,gusa jye nayobewe izarizo rwose mubisibe kuko ntazo.kereka niba ari iyo kuduteza ba boss mudukerereza cg muturaza mu mayira.
    Uyu munsi nimugoroba twabuze imodoka i Kanombe,ibaze imodoka yo mumugi ikamara isaha n`igice zabuze mwarangiza ngo service nziza!cg ngo imodoka zabuze aho zikora? ni akumiro!!

  • Jye ndumva ari poor management ya company. Abantu binubira imirongo none ngo n imodoka zabuze akazi? Jye nibaza ko KBSaba ashaka kunguka ikirenga kuko yamenyereye kwiharira isoko. None se niba nawe ubwawevwemera ko harivizitwara abantu kuri 50 cg 100 wowe uti muzibuze mbatwarire 200 ibyo urumva business-wise udafite ikibazo gikomeye? Umuntu yumvishe statmentvnk iyo yakwibaza n uko wabashije kugera aho kuko iyo ni basic principal ya business. Better quality of services and cheaper price.

  • ndabaza bariya nabonye bashimagiza izo bus ko Rtf ikoresha coaster mubona haricyo bitwaye mwazanye coaster mukareba ko mutazabona abo mutwara naho kumva ko muzatwara abantu uko mubonye ngo mwatsindiye isoko???? barashuka nabariya mubona igihe kizagera mubabure abanyarwanda ntabwo ari imyanda mutwara uko mubyumva nkeka ko biriya bintu muzehe wacu atabizi!

  • Nta n’isoni ngo ziraparitse, hanyuma se mujya kuzigura umubare w’abaparitse wo urawuzi ukeka ko se bo nta myenda bari bafite muri banki? biroroshye nimusubire mu masezerano mwagiranye murebe uwakosheje ahanwe. usibye ko iyo Monopoly ari nayo ituma turengana. ahandi ibiciro biramanuka service zikiyongera zikamera neza abantu bahatanira gutanga service nziza ariko KGL ho turi guhatanira gutsindira isoko ryo gutwara abagenzi bose badafite amahitamo, tukabatwara uko dushaka hanyuma ngo… sha Mana we…

    Hari uwavuze kuri economie yo ntayo pe ni amazu gusa atanakorerwamo nyamara hari icyo twirengagiza. iyo unaniwe kwishyura bank. niko bank nayo igabanya gutanga amafaranga ubwo se niba amafaranga akora circulation ku bantu babarirwa ku ntoki urumva economie yakura gute? hano ndi nasanze umuntu duhembwa amwe banki yemera kumuguriza akubye ayanjye kabiri kubara ko twe economie yacu nta mafaranga atembera mu bantu

  • Nukuri ibyo bi Busi bidaha agaciro umusaza nyibihe agaciro umukecuru gahagarara bamanitse amaboko bapakiwe nkifungwa ntabwo atibyo nagato barangiza ngo babuze abagenzi!!??

  • nfite ubushobozi na RURA nayifunga kuko ntabwo izi icyo ikora nibashyire company nyishi zikore compition ukora neza abone abakiriya ukora nabi ababure naho KBS ikora uko ishaka kubera ko iba izi neza ko ntamukeba uhari maze igasasa ikaryama sinakubwira abagenzi bazigenderamo twaragowe pe

  • woya ntakurya wenyine, nabo bari kukuzengereza harigihe bazava ku isoko. mujye mumenya ko twese tuli abantu kandi dukeneye kubaho. ibyo byo kwiharira umuhanda wenyine warangiza ugataha ukagaburira umuryango wawe ukagirango abandi n’ingumba.tekereza ngo nyabugogo nyacyonga ntabyapa byemewe, ubwose uzava nyabugogo uri buhagarare mu rya rugrav maze ujye kuviramo ikabuye ? buretse tuzajye tugenda n’amaguru muze turebe ko mutazazipalika.nubundi nizo kudutera ubumuga.

  • Jye ndumva KBS yali ikwiye gushyigikirwa cyane, kuko icyambere ifite ama bus ashobora gutwara abantu ajyanye N’ igihe tugezemo. Nkahandi mu bindi bihugu kugirango bashyigikire abashoramari kuko igihugu kibyungukiramo, leta iriha difference y’ayo umushoramari aba atagejejeho. Iyo bitagenze biryo Ali umushoramari cyangwa leta n’abaturage barahahombera. Gahunda yambere aba Ali ukugirango abaturage bagire service nziza N’ abashoramari bakunguka bakabasha no kuliha Bank.

Comments are closed.

en_USEnglish