Digiqole ad

MTN yatangije icyumweru cyo gutega amatwi no gushimira abakiliya bayo

 MTN yatangije icyumweru cyo gutega amatwi no gushimira abakiliya bayo

Chief Marketing Officer Yvonne Manzi Makolo aha igihembo umunyamahirwe.

Kuri uyu wa mbere MTN-Rwanda yatangije icyumweru gisanzwe kiba buri mwaka cyo gutega amatwi no  gushimira abafatabuguzi bayo basaga miliyoni enye mu gihugu hose. Iki cyumweru cyatangijwe ku hari ibiro/ibyicaro bya MTN mu gihugu hose.

Chief Marketing Officer Yvonne Manzi Makolo aha igihembo umunyamahirwe.
Chief Marketing Officer Yvonne Manzi Makolo aha igihembo umunyamahirwe.

Muri iki cyumweru abakiliya ndetse n’abandi bantu bifuza kumenya byinshi kuri Serivise zitangwa na MTN-Rwanda bose bafunguriwe imiryango.

Ku biro bya MTN aho biri mu gihugu hose, bashobora kuvugana n’abayobozi ba MTN, ndetse bakabasha no kugera ku byiza bidasanzwe MTN yateguye muri icyi cyumweru.

Mu muhango wo gutangiza iki cyumweru wabereye kw’ishami rya MTN ry’i Nyamirambo, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kumenyakanisha Serivise muri MTN-Rwanda, Yvonne Manzi Makolo i Nyamirambo yavuze ko bagomba guha agaciro abakiliya babo.

Ati “Mu bucuruzi, ni iby’agaciro ko twumva ibyo abakiliya bacu bashaka. Muri iki cyumweru, abayobozi ba MTN bazamanuka basange abakozi b’amashami rya MTN hirya no hino mu gihugu duhe serivise, tuganire kandi twumve abakiliya bacu, tugamije kubaha agaciro bakwiye no kumva ibitekerezo byabo ku bicuruzwa na Serivise zacu.”

Yvonne Manzi Makolo atangiza iki cyumweru.
Yvonne Manzi Makolo atangiza iki cyumweru.

Muri iki cyumweru kandi abakiriya ba MTN bazagira amahirwe yo gukoresha ku buntu Serivise nshya zizaba ziri mu igeregezwa, n’igabanyirizwa rya 5% kubazagura ibikoresho binyuranye na bundle ya Gigabyte 2 yo gukoresha kuri internet, n’ibindi bizagenda bigenerwa abakiliya ba MTN.

Manzi Makolo kandi yavuze ko ibyo bakora byose baba bagomba gutanga Serivise nziza ku bakiriya no kubaha agaciro bakwiriye nk’uko biri mu ntego za MTN.

Ati “Gutanga Serivise yo ku rwego rwo hejuru no kwita ku bakiliya ni ngombwa cyane mubyo dukora byose. Ubu ni ubundi buryo bwo kugaragaza ubushake bwacu bwo gutuma ubuzima bw’abakiliya bacu buba bwiza nk’uko biteganyijwe mu ntego yacu.”

Iki gikorwa cya MTN cyahuriranye n’icyumweru cyo gutanga Serivise nziza, aho Isi yose yizihiza akamaro k’umukiliya, ndetse n’abantu bose bafasha abakiliya igihe cyose.

Yvonne Manzi Makolo yashimiye abakiriya ba MTN bose, kuko aribo batuma ikomeza kuba muri business, kandi anabizeza ko muri iki cyumweru bazabashimira byimazeyo uko bishobotse kose.

Alain Numa, events and promotions coordinator mu gutangiza iki cyumweru.
Alain Numa, events and promotions coordinator mu gutangiza iki cyumweru.
Umunyamahirwe wari ugiye guhabwa impano mu gutangiza iki cyumweru cyo kumva no kwita ku bakiliya.
Umunyamahirwe wari ugiye guhabwa impano mu gutangiza iki cyumweru cyo kumva no kwita ku bakiliya.
Yvonne Manzi Makolo aganira n'uyu munyamahirwe.
Yvonne Manzi Makolo aganira n’uyu munyamahirwe.
Abakozi ba MTN baravugana n'Abakiliya babo kugira ngo bumve ibyifuzo byabo n'uko bakira Serivise n'ibicuruzwa bya MTN.
Abakozi ba MTN baravugana n’Abakiliya babo kugira ngo bumve ibyifuzo byabo n’uko bakira Serivise n’ibicuruzwa bya MTN.
I Nyamirambo, byari ibyishimo hagati y'abakozi ba MTN n'Abakiliya bayo.
I Nyamirambo, byari ibyishimo hagati y’abakozi ba MTN n’Abakiliya bayo.
Biteguye kukwakira, kugutega amatwi no kugushimira ko uri umukiliya wa MTN.
Biteguye kukwakira, kugutega amatwi no kugushimira ko uri umukiliya wa MTN.
Abakozi ba MTN n'abayobozi bayo bazaba bakira abantu mu mashami ya MTN ari hirya no hino mu gihugu.
Abakozi ba MTN n’abayobozi bayo bazaba bakira abantu mu mashami ya MTN ari hirya no hino mu gihugu.
Nyuma yo guhabwa ingogero, uyu namwe yari yanezerewe.
Nyuma yo guhabwa ingogero, uyu namwe yari yanezerewe.

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Yibutse kudutega amatwi se noneho tumaze gucyena kubera yo? umuntu ugura ama unites make niwe uhabwa amahirwe ya pack cyane ku giciro gito. umuclient ukomeye bamaranye igihe ntibamwemerera afite make

  • ni bagende baratwiba, ni gute mudafata abafatabuguzi banyu kimwe! hari uwemerewe kugura pack ya 100frw, undi ntabyemererwe kubera iki?

    • Bandikire kuri facebook wumve uko bagusubiza.

  • kuki badaha service abari Sudan ngonabo bakoreshe umurongo wa MTN kandi haba hari abazifite benshi? ndumva byaba byiza babikoze kuko nayo yakunguka kuko ubu abariyo bakoresha izaho kuberako batahamagaza MTN RWANDA kuko ibiciro bihabitse cyane.ikindi urabahamagara ufite ikibazo ntibakwitaba phone yawe igashiramo umuriro baguciye amazi.bisubireho naho ubundi ibyabo ntabwo aribyiza.wajya kugura pack ngo keretse iya 600fw kuzamura.kuki badafata abakiriya kimwe? njye mbibonamo agasuzuguro kuko umukiriya ninkundi.

  • Aba baba batubeshya wana!Aya masosiyeti y’itumanaho ni ibisambo gusa byirirwa bitwiba.Baratubeshya ngo bafite umurongo ufite ikibazo ahamagaraho kandi ntibajya bataba umuntu.N’iyo bakwitabye ibyo bemeye gukemura ntibijya bikemuka.Nuko nyine na RURA twitwa ngo twakaregeye ari ikindi gisambo gitanga telefoni kitajya kitaba.Jye narabahaze nabuze icyo gukora.None se buri joro bantwara amafranga nabaza bakambwira ngo hari servisi nactivye impa message buri munsi,bakambwira uko nyifunga nkayifunga mu minsi mike ikongera ikifungura bakayatwara.Si ndi injiji nzi telefoni yanjye;bivahe?MTN mwagabanyije kwiba ko mwiba n’abo mutazi mukiba abakene,…Ibyanyu muri kubirunda mu isi kandi nta byo muzajyana kandi bizababuza ijuru.Mwihane

  • MTN iratuzengereje nindirimbo zabo zidasobanutse NGO ni caller tunes baziduha tutarabasabye twanabahamagara NGO bazidukuriremo bakanga kudufata badutwara ama unites tutabivuganye mbese aho tuzabaregera bazatwishyura menshi pe nizere ko nabo basoma izi comment

  • Bagerageze bahindure uburyo bwo gutanga pack umuntu agure iyo ashaka atari ukumugenera naho ubundi ninko kujya mu iduka bakakubwira ko hari product utemerewe kugura!!! Ibyo rwose nta service nziza irimo. Kandi nta nubwo bita ku byifuzo by’abaclient kuko twabisabye igihe kirekire ariko baravuga ngo sysytem iguha pack bitewe n’uko ushyiramo unite. Ubwo mbega abagura unite nyinshi babaha igihano cyo kwemererwa pack z’amafranga menshi. Nari nziko umu client w’ingenzi ariwe ubona bunus none muri MTN ho siko bigenda!!

  • ntibitaba tel batanze ngo guhamagara kwacu ni ingirakamaro, ngo nimwihangane mu gihe mugitegereje ubakira, bikaba gutyo…….> uguze internet ya 10,ooo kuri black berry ikagira iminsi yanze ngo twihangane ariko iyo minsi yo mu kwezi ntibayongereho,unfair 100%

  • nimero za tel za kera iyo uguze Pack baguha kugeza saa sita zijoro zuwo munsi indi nimero nshyashya tel ihabwa 24hours. waterefona ya tel no 100 ugaheba
    twese tugure nimero nshya se????

    • Benshi baraziguze hari abafite amasimukadi arenze abiri ya MTN gusa.

  • nizere ko kwegera abaclients atari za nteshamutwe zabo ziguhamagara k=ukumva zitabaza nkaho bazinize.

Comments are closed.

en_USEnglish