Digiqole ad

Ngoma: Baracyasaba ingurane ku butaka bwabo bwubatsweho imidugudu

 Ngoma: Baracyasaba ingurane ku butaka bwabo bwubatsweho imidugudu

Mu ibara ritukura ni mu karere ka Ngoma

Mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma haravugwa ikibazo cy’abantu bafite ubutaka bwubatsweho imidugudu nyuma y’imyaka ya za 1997 ariko kugeza ubu bakaba batarahabwa ingurane ku butaka bwabo.

Mu karere ka Ngoma
Mu ibara ritukura ni mu karere ka Ngoma

Aba baturage batubwiye ko inzego zose baregeye zirimo n’Umuvunyi Mukuru banzuye ko bahabwa ingurane, gusa ngo ntibazi impamvu abashinzwe kubishyira mu bikorwa batabikora.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera bwatubwiye ko ibi byatewe n’uko abaturage mu midugudu baba badafite ubushobozi bungana, gusa ngo ubuyobozi burimo kubyitaho kugira ngo n’abasigaye bishyurwe.

Iyi midugudu yubatswe nyuma ya Jenoside,  mu myaka ya za 1997-1998 ubwo gahunda yo gutura ku midugudu yari itangijwe.

Aba baturage bo muri Remera mu karere ka Ngoma twaganiriye bavuga ko batanze ubutaka bwabo bizezwa ko abazabuturamo bazabaha ingurane, gusa ngo imyaka igiye kuzura 20 bagitegereje ingurane.

Ngarambe Celestin uzi iby’icyo kibazo, ati “Ngewe mfite agahinda cyane, naburaniye ku Muvunyi yemeza ko ngomba guhabwa ibyanjye na n’ubu njya kureba Gitifu w’umurenge akansubiza inyuma.”

Uyu muturage avuga ko iyo ahamagaye Umuvunyi (kuri telephone) baramubwira ngo nagaruka i Ngoma azarangiza icyo kibazo ariko, akibaza igihe azahaza.

Kibinda Aimable umuyobozi w’uyu murenge wa Remera avuga ko byatewe n’uko abaturage mu midugudu baba badafite ubushobozi bungana gusa ngo ubuyobozi burimo kubyitaho kugira ngo n’abasigaye bishyurwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Remera ati “Ingurane zirimo ziratangwa kandi ntabwo bose babonera rimwe ingurane biterwa n’ubushobozi, kandi bose mu midugudu ntabwo bafite ubushobozi bumwe ariko ubuyobozi buragenda bubafasha kugira ngo byose bizagerweho.”

Gahunda yo gutura ku midugudu ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho hagamijwe kwihutisha iterambere ry’abaturage by’umwihariko iyo batuye hamwe byoroha kubagezaho ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi, amashanyarazi nibindi.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish