Kicukiro: Afite abana 8, yapfushije umugabo undi aramuta,…Hari abari kumugoboka
*Abana 8 yababyaranye n’abagabo babiri, umwe (umugabo) yarapfuye, undi aramuta,
*Aho yakodeshaga yageze aho abura ubwishyu, nyiri inzu akuraho urugi,
*Nyuma y’ubuzima bushaririye ubu ari kugobokwa n’abagiraneza…
Murekatete Ziada w’imyaka 40 atuye mu Mudugudu wa Murambi, mu Kagari ka Cyimo, mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, ni umubyeyi w’abana Umunani, avuga ko nyuma yo kuba mu buzima bushaririye bwo kubura umugabo we wa mbere, undi akamuta, akarwana no kurera aba bana umunani,…ashimira abagiraneza bari kugenda bamufasha mu buzima bwa buri munsi.
Uyu mubyeyi wabanaga n’abana umunani mu nzu idakinze nyuma y’aho nyiri inzu yabagamo akodesha akuyeho urugi kuko yari yabuze ubwishyu, asobanura inzira ndende y’ubuzima bugoye yari arimo.
Murekatete w’imyaka 40 avuga ko uretse kuba mu nzu idakinze, we n’uru rubyaro rwe bari basanzwe babayeho mu buzima bugoye kuko bitari bimworoheye kubabonera ifunguro n’imyambaro nta bundi bufasha.
Avuga ko uru ruhuri rw’ibibazo yarutewe no kubura umugabo bari barashakanye bakabyarana abana batanu akaza kwitaba Imana ndetse n’undi yashatse akaza kumuta bamaze kubyarana abana batatu b’impanga.
Uyu mubyeyi ugaragaza ko ubu buzima bubi bwamuhungabanyije, avuga ko hari igihe umunsi washiraga abana batabonye icyo bashyira mu nda ndetse n’iyo cyabonekaga bakarya rimwe ku munsi.
Avuga ko kubaho kwe n’aba bana be umunani babikeshaga uturaka yabonaga na bwo rimwe na rimwe ubundi akatubura.
Yabonye abagiraneza ariko ngo kubona imyambaro biracyari ingume
Mu mpera za Nzeri, Murekatete yavuye muri iyi nzu y’ikirangarizwa abifashijwemo n’umuryango ‘Hope and Homes for Children’ wamwishyuriye inzu amezi ane, ukanamuha amafaranga macye yo kuba yifashisha.
Uyu mubyeyi ushimira uyu muryango wamugobotse, avuga ko ubuzima yari abayemo butandukanye n’ubwo yari amaze iminsi abayemo kuko muri iki yita ikizu cy’ikirangarizwa, imbeho yararaga ibica ndetse n’aba bana be bagahorana uburwayi kubera ubu buzima bubi.
Avuga ko nyuma yo kubona umfasha wamufashije kwigobotora ubuzima bubi, na we yifuza kugira icyo akora akiteza imbere akanabasha gutunga aba bana be adakomeje guhanga amaso abagiraneza.
Uyu mubyeyi ukomeje gusurwa n’abagiraneza, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yasuwe n’itsinda ‘Imbaraga z’Ubumwe’ biganjemo urubyiruko basanzwe bakora ibikorwa by’ubugiraneza ku bantu bababaye nk’aba.
Aba bagiraneza bazaniye Murekatete ibiribwa n’amafaranga ibihumbi 20, bamusezeranyije ko bagiye kumufasha gutangiza agashinga gaciriritse kamufasha gutunga aba bana be.
Iri tsinda ryemereye uyu mubyeyi ibihumbi 100 byo gutangiza aka gashinga, bavuga ko aya mafaranga yaziyafashisha mu bucuruzi n’iyo bwaba ubw’amakara nk’uko yari amaze kuvuga ko ari cyo yazayakoresha.
Murekatete washimiye by’umwihariko iri tsinda, yanashimiye abandi bantu bose bakomeje kumuba hafi ariko agaruka ku buzima bugoye yari amazemo iminsi.
Ati “ Mu minsi ishize natekaga amazi akabira, abana bakagira ngo ndatetse bikagera aho basinzi batariye ariko ubu ndashima imana kuko abana banjye batakiburara kubera abagiraneza bakomeje kumba hafi.”
Gusa avuga ko n’ubwo imibereho iri kugenda ihinduka ariko kubona imyambaro y’abana n’iye bwite bikiri ingume, akavuga ko yizeye ko byose bizarangira kuko amaze kwiyumvamo icyizere.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
15 Comments
Bagize neza! natwe muduhe uko yagerwaho tumufashe, ndabona arwaye n’umwingo akeneye kuvurwa!Imana namwe ibahe umugisha!
Ndabona anarwaye numwingo, byo mubona adakeneye kwivuza? iriya nzu itagira urugi nidirishya, izi mfashanyo ziciye mwitangaza makuru mubona mutamuterejabajura niyi nzara iri hazaha ivuza ubuhuha?
yooo Imana ishimwe ku bw’ibyo iri kumukorera kbsa, izamujye imbere akuze ibyo bibondo.
Ndabona yarahindutse Uruganda rwa Abana. Ariko Abantu bari bakwiye guhundira imyumvire kuko kubyara Abana 8 rwose ni bwo bugoryi bwa mbere umuntu ashobora kugira. Leta ni ishyiremwo agatege gukangurira Abantu kuntoza imyororokera naho HABYARIMANA & HARERIMANA ni amazina atakijyanye ni igihe
@Magorwa we, N’ubwo ibyo uvuga hashobora koko kuba hari imyumvire itari myiza kuri bamwe ku bijyanye no kubyara abana benshi, ariko nanone uburyo ubivuga n’ukuntu wabyanditse, urabona ko harimo ibitutsi, ubwirasi, agasuzuguro, n’agashinyaguro. Ntabwo Umubyeyi ubyara ari URUGANDA RW’ABANA nk’uko wabyanditse hano. Ntanubwo kubyara abana umunani ari UBUGORYI nk’uko wabyanditse hano.
Naho Kuba habyara Imana, byo nibyo habyara Imana nyine, kuko udafite Imana ntiwashobora kubyara, nta nubwo udafite Imana washobora kurera, bivuze ngo harera Imana nyine. Abanyarwanda bitaga ayo mazina sigaho kubahindura ibicucu, ibyo bakoraga barabizi.
Ahubwo wowe icyo wakora wenda cyiza, ni ukubagira inama ku bijyanye n’ingaruka zishobora guterwa no kubyara abana benshi, noneho ushoboye kubyumva akaba yakurikiza izo nama zawe, naho kubatuka no kubishongoraho ntabwo ariwo muti.
Nawe ntakibazo, suko wakavuze. Ndashimira abamufashije
Nawe byakubaho
Ibyo Magorwa avuze ndabibonamo ikinyabupfura gike cyane. IMANA ikomeze itabare MUREKATETE kandi bariya bana bose bari mumugambi w’IMANA.
None kuki abyara nk’ingurube? ingurube nizo zibyara ibyana bigera kuri 12 kandi zororoka vuba. Uyu nawe arashyukwa kandi yororoka vuba. ARIKO AGOMBA KUMENYA IGITUNGA ABANA.Ntabwo azahora ateze amaboko.AGOMBA KUREKA KUBYARA sinzi niba azakomeza kubona abamufasha. IKIBAZO NUKO IZI MFASHANYO ZIRATUMA ASHAKA KUBYARA ABANDI .Mbese kuki batabyara abo bashoboye kurera? kubera kurya neza. Ahaaahaaaa!!!
cyakora nimureke kuvugira kuri uyu mubyeyi ! afite ibibazo, kandi kubyara benshi murumva ko byaranamutunguye gato cyane cyane ko harimo impanga ! ubishoboye agire icyo amumarira ariko tureke kumuvugaho amagambo yo gushinyagura no gusuzugura
Magorwa nawe Byumba muli abagome cyane ,
Mushobora kutubwira uburyo twamugezaho inkunga yacyu? Murakoze.
Magirwa yaragowe kdi nanubu akigorwa
Byumba we icyo ubonamo uyu mubyeyi nicyo kigutuyemo
Mujye mubanza mukarage indimi zanyu mbere yo kuvuga amagambo nkaya
Wamugani w’amazina yanyu imbere yimana muzagorwa
Kubera amagambo nkaya murumva
Namwe ejo byababaho mugihe utagize ubutwari bwo gutabara uri mukaga ntugace intege abamutabara kuko ni umunyarwanda wacu
Njye muba mumbabaje sana eeeeee ngo abyara nkiki?
Ubu Se Wowe dusanze iwawe ubyara benshi twavuga ko ubyara nkurukwavu
Plz ikinyabupfura kijye kibaranga
Magorwa nawe byumba murambabaje cyne nonec ko umugabo wa mbere babyaranye abana batanu agapfa murumva uwa 2 bari kubana batabyaranye? None urumva yahise anabyara impanga. None umva ikinyabupfura gike nagashinyaguro muri kuvugana. Anyway uwo mubyeyi akeneye ubuvugizi pe mutubwire niba hari telephone umuntu yamubonaho amukeneye
Comments are closed.