Digiqole ad

U Rwanda ruzakira abantu 1000 baziga ku iyemezwa ry’amasezerano Montréal

 U Rwanda ruzakira abantu 1000 baziga ku iyemezwa ry’amasezerano Montréal

Isi igenda ishyuha bitewe n’imyuka myinshi ihumanya ikirere yoherezwa iva mu bintu bitandukanye

Taliki ya 06-14 Ukwakira uyu mwaka u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga izitabirwa n’abashyitsi barenga 1000 bazaturuka mu bihugu byasinye amasezerano ya Montreal ajyanye no kwita ku bidukikije. Muri iyo nama hazarebwa uburyo ariya masezerano yavugururwa agahuzwa n’uko ibintu biteye muri iki gihe.

Isi igenda ishyuha bitewe n'imyuka myinshi ihumanya ikirere yoherezwa iva mu bintu bitandukanye
Isi igenda ishyuha bitewe n’imyuka myinshi ihumanya ikirere yoherezwa iva mu bintu bitandukanye

Muri iyi nama ngo hazigirwamo imbogamizi ibihugu bikize bihura na zo mu gushyira mu bikorwa ariya masezerano harimo no kubona ikoranabuhanga rihambaye ryafasha mu gukora ibyuma bikonjesha ariko bitarimo uburozi butuma ikirere  gishyuha.

Iyi nama iziga ku masezerano yiswe MOP28 hakazarebwa uko ihagarikwa ry’iyoherezwa ry’ibyuka bihumanya kandi bigatuma ikirere gishyuha byitwa (hydro-fluorocarbons) byahagarikwa.

Ibi byumba akenshi biba mu byuma bikonjesha ibiribwa, ibinyobwa ndetse no mu nzu abantu batuyemo cyangwa bakoreramo.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo mu Rwanda ari na yo itegura iriya nama ya 28 yemeza ko ibihugu byasinye amasezerano byemera ko iriya myuka yacika ariko bigatandukanira ku ngengabihe byakorwamo. Ngo bari ibihugu bishaka ko biba mu gihe cya hafi ariko ibindi byo bikifuza  guhabwa igihe cyo gushaka ikoranabuhanga byabifasha.

Amasezerano ku bidukikije aramutse yemejwe byatuma ibituma ikirere gishyuha bigabanuka bigatuma amahanga agera ku masezerano y’i Paris ateganya ko mbere y’uko iki kinyejana kirangira ubushyuhe bwaba butarazamutse ahubwo bukaguma aho buri.

Nubwo u Rwanda rutabarirwa mu bihugu bifite ibyuma byinshi byohereza imyuka mu kirere, ariko rugerwaho n’ingaruka zayo.

Ibi byatumye rushyira umukono ku masezerano ya Montréal kugira ngo rukomeze kubungabunga ibidukikije muri rusange n’abaturage by’umwihariko.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, MINERENA yemeza ko u Rwanda rwarangije gushyira mu bikorwa bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano yo guhagarika iyoherezwa ry’ibyuka  byangiza ikirere (chlorofluorocarbon) kandi ngo ibi rwabigezeho muri 2010.

Muri Nyakanga uyu mwaka, mu Rwanda habereye inama yahuje abagize ihuriro rya za Sosiyete Sivili ziharanira kurengera ibidukikije muri Afurika “Pan African Climate Justice Alliance (PACJA)” yigaga  ku kwihutisha ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Imwe mu ntego biyemeje kuzageraho icyo gihe ni ugusaba ko amasezerano y’i Montreal, (Montreal Protocol) yasinywe itariki 16 Nzeri 1987 agamije guhangana n’ibyangiza akayunguruzo k’izuba yavururwa agahuzwa n’ibibazo Isi ifite muri iki gihe.

Ibihugu nka United Arab Emirates n’ibindi bishyuha cyane ntibishyigikiye ko uburozi bwa HFC bucibwa, ahanini bitewe n’amafaranga menshi usanga byarashoye muri za Firigo na Air conditioners bityo bigasaba ko byahabwa igihe gihagije cyo kureba niba hakorwa irindi koranabuhanga ryazasimbura iririho ryangiza ikirere.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish