Marcel Mombeka, wari Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Centrafrica (Central African Republic, CAR) yarashwe n’abantu batazi ahita yitaba Imana hafi y’ibiro bya Polisi mu murwa mukuru, Bangui. Mombeka yatemberaga n’umwana we w’imyaka 14 kuri uyu wa kabiri ubwo igitero cyabaga. Ubu bwicanyi bwaraye bubereye ahantu hatari umutekano uhagije hitwa PK5 District, byatumye habaho imirwano nyuma y’aho […]Irambuye
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wagenewe imiturire ku Isi (World Habitat Day) kuri uyu wa gatatu tariki 5/10/201 ikigo cy’igihugu cy’imiturire (Rwanda Housing Authority ) cyatangaje ko mu mwaka wa 2020 u Rwanda ruzaba rufite 70% y’abaturage batuye neza abandi 70% bafite amashanyarazi. Umunsi mpuzamahanga wagenewe imiturire wizihizwa buri ku wa mbere w’icyumweru cya mbere Ukwakira, […]Irambuye
*Amenshi muri izi miliyari 21 amaze imyaka ine, miliyari 4 muri yo zimaze imyaka 10, *Komiseri mukuru muri RRA yemereye abadepite ko mu gutanga ibi bihano, bihanukiriye *Andi makosa: Hon Clotilde ngo ikibazo kibaye ubushobozi bucye na ruswa, ni kuri RRA yose. Imbere ya Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amatekegeko (PAC), […]Irambuye
Abaturage bo mu mirenge ya Huye na Mbazi, n’abandi bakoresha iteme rya Munyazi rihuza iyo mirenge, batangaza iryo teme rimaze igihe gisaga umwaka risenyutse rikaba ritarasanwa, basaba ubuyozi bw’akarere ko bwabafasha rikubakwa, kuko ngo ryakoreshwaga mu buhahirane. Iri teme aba baturage bavuga, riherereye ahitwa mu Gahenerezo ku mugezi witwa Munyazi. Rihuza utugari twa Rukira mu […]Irambuye
Abatwara ibinyabiziga binywa Mazout na essance mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza bavuga ko kuba batagira aho babigura hafi, ari kimwe mu bibagora mu kazi kabo ka buri munsi, ku bw’iyo mpamvu ababicuruza babicururiza mu nzu babamo. Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo MUNYANTWALI Alphonse avuga ko bagiye gushaka uburyo hashyirwaho ahantu ho gucururizwa mazout na […]Irambuye
Iyi mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari itwaye inka 33 zo kubagwa, yavaga mu karere ka Nyamagabe yerekeza i Rusizi nibwo yaje kurenga umuhanda igeze mu murenge wa Giheke nyuma yo kubura icyerekezo, iribirandura, irangirika bikomeye n’inka nyinshi zirapfa. Ababonye iyi mpanuka, bavuga ko yabaye mu masaha ya saa yine z’ijoro. Batangarije Umuseke […]Irambuye
*Iki kibazo ngo kiganje cyane mu ngo z’abimukira baza gushakira amikoro muri aka karere, *Ubuyobozi ngo byashyizeho ubukangurambaga binyuze mu mugoroba w’ababyeyi ngo iki kibazo gikemuke. Bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi bahangayikijshijwe n’ikibazo cy’abagabo babo bata ingo, bakagenda burundu kandi bakajyana n’imitungo baba barashakanye, bigatuma abagore n’abana basigara […]Irambuye
Harabura iminsi icyenda (9) gusa ngo shampiyona itangire. APR FC yiteguye kuyitangira nta mutoza mukuru ifite, ariko yifuza kuyisubiza. APR FC ni yo kipe ifite ibigwi n’amateka kurusha izindi mu Rwanda, mu myaka 22 imaze, yatwaye igikombe cy’Amahoro inshuro umunani (8), ibikombe bya shampiyona 16, harimo n’igikombe cy’umwaka ushize w’imikino 2015-16. Iyi kipe yifuza kwisubiza […]Irambuye
Ubuyobozi bwa Nigeria bwemeje ko bugiye kugurisha indege ebyiri mu ndege 10 Umukuru w’igihugu yari yemerewe kugendamo n’abandi bayobozi bakuru. Umuvugizi wa Perezida Muhammadu Buharu, Garba Shehu yabwiye BBC ko ibi bigamije kugabanya amafaranga yatangwaga mu kugura amavuta y’izi ndege no kuzitaho bikaba byahendaga Leta. Hahise hasohorwa itangazo ryamamaza ngo abaguzi baze kwigurira izi ndege […]Irambuye
Mu nama yo kwigira hamwe uko ikibazo cy’isuku nke igaragara mu karere ka Gicumbi cyavugutirwa umuti, kuri uyu wa 04 Ukwakira, ubuyobozi bw’akarere bwasabye abaturage kumenya ko isuku ari isoko y’Ubuzima, bubabwira ko butifuza guhatira umuturage gukaraba nk’uko bwakunze kubikora bubafata bukajya kubakarabiriza ku biro by’akarere. Ikibazo cy’isuku nke cyakunze kuvugwa muri aka karere ka […]Irambuye