Digiqole ad

Apotre Apollinaire ashobora kumurikira album ye mu Rwanda

 Apotre Apollinaire ashobora kumurikira album ye mu Rwanda

Apotre Habonimana Apollinaire umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’

Apotre Habonimana Apollinaire umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) ukomoka i Burundi, ashobora kuza mu Rwanda kuhamurikira album ye yise ‘Muri wowe’ kubera ubwinshi bw’abantu bahari azi ko bakunda indirimbo ze.

Apotre Habonimana Apollinaire umuririmbyi w'indirimbo zihimbaza Imana 'Gospel'
Apotre Habonimana Apollinaire umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’

Uyu mugabo umaze kugeza imyaka 43, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zirimo ” Nama Ntangara , Umva icatumye mpinduka , Mbega Ubuntu n’izindi.

Izi ndirimbo nizo ziririmbwa mu gihe cyo kuryamya no guhimbaza henshi mu nsengero, mu biterane bitandukanye n’ahandi henshi habera amasengesho.

Nyuma y’imyaka isaga 10 atagaragara mu ruhando rwa muzika, yamaze gukora album yise ‘Muri Wewe’ yifuza kuzaza mu Rwanda kuyihamurikira nyuma akazakora ikindi gitaramo i Burundi.

Apollinaire yabwiye Umuseke ko mu ndirimbo 10 ziri kuri iyo album nshya yashyize hanze, hari inshya abanyarwanda batazi. Ariyo mpamvu yifuza kuzaza kuzibaririmbira.

Ati “Maze iminsi mu Rwanda mu bikorwa by’akazi bisanzwe bidafite aho bihuriye n’ibitaramo byanjye. Uretse ko hari aho mperuka kuririmba ariko ni itorero ryari ryantumiye si igitaramo nateguye. Ubu ahubwo ndimo gutegura uko nzaza kumurikira album yanjye abanyarwanda”.

Mbere y’uko asubira i Burundi, yavuze ko iyo Album iboneka mu matorero ya Evangelical Restoration Church Kimisagara na Masoro , Blues Cofee , Amasomero y’ibitabo mu mujyi wa Kigali , kuri Zion Temple n’ahandi zikazahagera vuba.

J Paul Nkundineza 

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ngo Apotre!!!!LOl

  • Ngo Apotre!!!!LOl ariko mana iyi Title mwacyiye amazi koko!! buri muntu wese ni Apotre! aha nzaba ndeba ariko ubundi bimikwa n bande?

    • Hahhahahaha hihhihihihihiihhihihi Yezu aho yicaye ari guseka…uyu nawe se yabaye Apotre? Masasu, Gitwaza se bo barahita biyita iki..ejo haraza abiyita Imana, nge nzakomeza nirebere uko match zabarokore zikinwa

Comments are closed.

en_USEnglish