Digiqole ad

Gicumbi: Abanyarwanda icyubahiro tugendana ni uko twahisemo kuba umwe- Bosenibamwe

 Gicumbi: Abanyarwanda icyubahiro tugendana ni uko twahisemo kuba umwe- Bosenibamwe

Bosenibamwe yasabye abaturage b’i Gicumbi kuzirikana ko aho u Rwanda rugeze rubikesha kutagira uhezwa

Guverineri w’Intara y’Amjyaruguru, Bosenibamwe Aime arasaba abaturage bo mu karere ka Gicumbi kuzirikana aho bavuye n’aho bageze kugira ngo barusheho kwiteza imbere baharanira kutazasubira mu by’abatanyaga. Avuga ko ibyo Abanyarwanda bari kugeraho babikesha kureba kure bagahitamo kumva ko bose ari bene Kanyarwanda.

Bosenibamwe yasabye abaturage b'i Gicumbi kuzirikana ko aho u Rwanda rugeze rubikesha kutagira uhezwa
Bosenibamwe yasabye abaturage b’i Gicumbi kuzirikana ko aho u Rwanda rugeze rubikesha kutagira uhezwa

Ni mu biganiro yagiranye n’abaturage bo mu karere ka Gicumbi mu mpera z’icyumweru gishize ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga A n’icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge.

Umuyobozi w‘Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime yabwiye  aba baturage ko ntacyo bari kugeraho iyo Leta y’ubumwe idahitamo umurongo wo guha amahirwe angana kuri buri wese.

Guverineri Bosenibamwe yasabye aba baturage kugendera kure amacakubiri kuko yagejeje u Rwanda n’Abanyarwanda ahantu habi hashoboraga gutuma u Rwanda rwibagirana ku ruhando mpuzamahanga.

Uyu muyobozi wagarutse ku ngero z’amacakubiri aherutse kuba muri aka gace, yagize ati “ Hari abaturage bagaragaweho kwibasira Abacitse ku Icumu.”

Avuga ko abakirebera mu ndorerwamo z’ubwoko bakwiyambura uyu mwambaro bakamenya ko ntacyo bageraho barasabitswe no kumva ko hari ibibatandukanya na bagenzi babo. Ati “ Buri muntu arasabwa kuzirikana byinshi byakozwe kugira ngo Abanyarwanda bagire Ubumwe.”

Bosenibamwe avuga ko u Rwanda ari igihugu gitangarirwa n’amahanga kubera ibyiza kimaze kugeraho birimo Iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Avuga ko ibi byose byagezweho kubera guhitamo ‘kuba umwe’ bityo agasaba buri muturage kubizirikana. Ati “ Icyubahiro u Rwanda rugendana ni uko twahisemo kuba bamwe.”

Yasabye aba baturage gufashanya no kwibumbira hamwe kugira ngo bazamurane kugira ngo imibereho yabo ikomeze guhinduka igana aheza.

Abaturage na bo bakiriye neza izi mpanuro, bavuga ko bambaye ikirezi kandi bazi ko kera ndetse ko bazakomeza guharanira kuba umwe bagatera umugongo amateka yabatanyaga yabaranze mu gihe cyo hambere.

Bavuga kandi ko bahagaze bwuma ku muntu wese washaka kubahungabanyiriza umutekano ashaka kubashora mu macakubiri, bakavuga ko batazazuyaza kwitandukanya na we no kumutungira agatoki inzego z’umutekano.

Abaturage bavuga ko batazatinya kwitandukanya n'ushaka kubashora mu macakubiri
Abaturage bavuga ko batazatinya kwitandukanya n’ushaka kubashora mu macakubiri

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish