Month: <span>October 2016</span>

Abarwayi bo mu mutwe bagiye gushyirwa mu byiciro by’ubudehe-RBC

*10 Ukwakira ni umunsi wo Kwita ku buzima bwo mu mutwe, hazibandwa ku bahuye n’ibiza, *Kuba abarwayi bo mu mutwe biyongera si ikibazo- Umukozi muri RBC, *Dr Kayiteshonga/RBC ati ‘Uburwayi bwo mu mutwe ntabwo ari identite’… Taliki ya 10 Ukwakira u Rwanda ruzifatanya n’Isi yose kwizihiza umunsi wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe. Umuyobozi […]Irambuye

Akanyafu n’igitsure cya mwalimu, byajyanye n’uburere n’ikinyabupfura ku ishuri

*Abalimu ngo kuba batagihana abanyeshuri bituma umuco wo kubaha ukendera, *Minisitiri Musafiri avuga ko uburere bupfira mu miryango. Ku munsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, wizihijwe tariki ya 5 Ukwakira mu Rwanda mu karere ka Gasabo, abarimu bagararagarije abayobozi bafite uburezi mu nshingano, ko ingaruka z’uburere buke no kutubaha bisigaye muri bamwe mu bana b’iki gihe biterwa […]Irambuye

Rusizi: Ibihumbi BITATU biratuma abana bo mu miryango itishoboye batiga

Ababyeyi banyuranye mu Karere ka Rusizi barinubira amafaranga adasobanutse ibihumbi bitatu (3 000 Frw) bakwa n’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye abana babo bigamo, hamwe ngo bakayita ay’inyubako, ahandi bakayita ayo kwiga kabiri (igitondo n’ikigoroba) n’andi mazina. Ku bigo bibiri umunyamakuru w’Umuseke yagezeho, yasanze ngo hari abana bari no kwitegura ibizamini bya Leta bari kwirukanwa mu mashuri […]Irambuye

Prix Nobel ku waharaniye amahoro yahawe Perezida wa Colombia

Perezida wa Colombia ni we wegukanye igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel 2016, kubera uruhare yagize mu kugarura amahoro mu gihugu cye, asinyana amasezerano n’inyeshyamba za FARC harangizwa intambara yari imaze imyaka 52, ihitana abantu 260 000. Amasezerano Perezida Juan Manuel Santos yayasinyanye n’umukuru w’inyeshyamba za FARC (Revolutionary Armer Foerces of Columbia), Rodrigo Londono uzwi ku izina […]Irambuye

Tugiye kuzamura umuvuguko w’ibyo u Rwanda rwohereza hanze – Min

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, ahererekanya ububasha na Amb Valentine Rugwabiza wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri UN, yavuze ko mu mirimo mishya yongerewe, azibanda cyane mu kuzamura ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga. Mu ihererekanyabubasha ryabaye kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Kanimba yashimye Perezida Kagame wamuhaye izi nshingano nshya, avuga […]Irambuye

Huye: Laboratoire y’ubwubatsi ya mbere mu Rwanda yatashywe muri IPRC

Mu gihe wasangaga abakenera ibikoresho by’ubwubatsi bisaba ko bajya kubishakira i Kigali, mu ishuri ry’ubumenyingiro ryo mu Majyepfo, IPRC South riri mu karere ka Huye, hatashywe inzu y’ubushakashatsi mu bwubatsi (laboratoire). Nteziryayo Jean De Dieu umwarimu mu ishuri ry’ubumenyingiro mu Majyepfo, avuga ko kuba bataragiraga Laboratoire, imyigishirize yabo yagoranaga ndetse no kubona aho bakura ibikoresho […]Irambuye

Ngoma: Yiyemeje guhiga imihigo ifatika ikazasubira mu myanya 10 ya

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba buratangaza ko bwamaze gutahura icyatumye busubira inyuma bikabije mu kwesa imihigo, ubu ngo biteguye kugaruka mu myanya myiza bakazabigeraho bibanda mu guhanshya ubukene mu batuye Ngoma. Byatangarijwe mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Ngoma yabaye kuri uyu wa kane tariki 6 Ukwakira, aho ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba bwavuze ko gusubira […]Irambuye

Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro baherekeje bwa nyuma Senateri J.de Dieu

*First Lady Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro mu nzego nkuru z’igihugu baherekeje bwa nyuma Hon. Senateri Jean de Dieu Mucyo. Kuri uyu wa gatanu, abagize Inteko Ishinga Amategeko na bamwe mu bagize Guverinoma, inshuti n’imiryango, bifatanyije mu kumushyingura mu cyubahiro n’umuryango wa Hon. Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana kuwa mbere, nyuma yo kugwa ku […]Irambuye

Israel Mbonyi yanga gukora amashusho y’indirimbo ze ngo atagaragaza ibyo

Mbonyicyambu Israel umaze kwamamara cyane ku izina rya ‘Mbonyi’ ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu ndirimbo ziramya n’izihimbaza Imana. Kuba nta mashusho y’indirimbo ze arashyira hanze, ngo ni ukwanga kugaragaza ibyo ataririmbye. Benshi mu bakurikirana ibihangano by’uyu muhanzi, bibaza impamvu nta ndirimbo ze ziri hanze mu buryo bw’amashusho. Ahubwo akumvikana cyane mu ndirimbo za ‘Audio’ […]Irambuye

Gicumbi: Umugabo yishe umugore we nawe ahita yiyahura

Umugabo witwa Jean de Dieu Twizeyimana wo mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Gicumbi, arakekwaho kuba yishe umugorewe hanyuma agahita nawe yiyahura. Amakuru atugeraho aravuga ko ubu bwicanyi bwabaye mu gicuku cyo kuri uyu wa gatanu tariki 07 Ukwakira. Abaturage basanze munzu umurambo wa Jean de Dieu Twizeyimana w’imyaka 30, n’uw’umugorewe […]Irambuye

en_USEnglish