Digiqole ad

Huye: Laboratoire y’ubwubatsi ya mbere mu Rwanda yatashywe muri IPRC SOUTH

 Huye: Laboratoire y’ubwubatsi ya mbere mu Rwanda yatashywe muri IPRC SOUTH

Iyi ni yo laboratoire y’ubwubatsi ifite ibikoresho bisabwa yubatswe mu Rwanda bwa mbere

Mu gihe wasangaga abakenera ibikoresho by’ubwubatsi bisaba ko bajya kubishakira i Kigali, mu ishuri ry’ubumenyingiro ryo mu Majyepfo, IPRC South riri mu karere ka Huye, hatashywe inzu y’ubushakashatsi mu bwubatsi (laboratoire).

Iyi ni yo laboratoire y'ubwubatsi ifite ibikoresho bisabwa yubatswe mu Rwanda bwa mbere
Iyi ni yo laboratoire y’ubwubatsi ifite ibikoresho bisabwa yubatswe mu Rwanda bwa mbere

Nteziryayo Jean De Dieu umwarimu mu ishuri ry’ubumenyingiro mu Majyepfo, avuga ko kuba bataragiraga Laboratoire, imyigishirize yabo yagoranaga ndetse no kubona aho bakura ibikoresho byo kwigishirizaho byabagoraga cyane.

Ati “Mu kwigisha abanyeshuri byaturushyaga kuko byadusabaga kujya i Kigali, tukajyana n’abanyeshuri kugira ngo babashe kubona aho bigira ugasanga biradusaba amafaranga menshi kuko na Kigali ntabwo twajyaga muri laboratoire imwe ngo tuhasange byose, byadusabaga kujya muri nyinshi ngo tubashe kugera ku byo dukeneye byose.”

Umuyobozi wa WDA  mu Rwanda, Gasana Jerome avuga ko iki gikorwa kije gufasha iki kigo n’igihugu muri rusange mu iterambere, cyane cyane mu bwubatsi, dore ko mu Rwanda nta handi hari Laboratoire yujuje ibyangombwa byose bikenerwa mu bwubatsi, bityo iyi ije gufasha abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro bajye biga banabasha gushyira mu bikorwa ibyo biga.

Gasana ati “Ubu abanyeshuri bacu bagiye kujya basohoka bafite ubumenyi buhagije mu byo bize, ndetse ubu twizeye ko ku isoko ry’umurimo hazajya haboneka abana bacu bashoboye. Twajyaga tugira ikibazo cyo kubona umuntu arangije kwiga mu kintu runaka ariko ugasanga adashoboye, ubu iyi laboratoire ije kubikemura kandi yatangiye no kubikemura.”

Iyi nzu y’ubushakashatsi mu bwubatsi yubatswe ku bufatanye na Ambasade y’Ababiligi igamije gufasha aba banyeshuri biga muri IPRCs by’umwihariko mu Ntara y’Amajyepfo.

Ambasaderi w’U Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels avuga ko bahisemo gukorana n’amashuri y’imyuga by’umwihariko Intara y’Amajyepfo bitewe n’uko amashuri y’imyuga ari imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda ishyize imbere muri gahunda ya IDPRS II mu rwego rwo guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Amb Pauwels avuga ko muri iki gikorwa cyo guteza imbere amashuri y’imyuga,  mu Ntara y’Amajyepfo, bateye inkunga ya miliyoni 11 z’ama Euro mu rwego rwo kuzamura ubumenyingiro mu gihe kingana n’imyaka itandatu bamaze bafatanya.

Iyi laboratoire irimo ibikoresho bitandukanye, haba mu kubaka imihanda ya kaburimbo, gupima ubutaka, kubaka inzu z’amagorofa, gupima ikirere (……), bizajya bifasha abashaka gukora ibikorwa bijyanye n’ubwubatsi, bifite agaciro ka miliyoni 700 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Jerome Gasana umuyobozi wa WDA
Jerome Gasana umuyobozi wa WDA
Ibikorwa by'uyu mushinga byarangiye
Ibikorwa by’uyu mushinga byarangiye
Arnout Pauwels Ambasaderi w'U Bubiligi mu Rwanda
Arnout Pauwels Ambasaderi w’U Bubiligi mu Rwanda
Abari bitabiriye iki gikorwa cyo gutanga no kwakira iyi laboratoire
Abari bitabiriye iki gikorwa cyo gutanga no kwakira iyi laboratoire

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

5 Comments

  • Laboratoire yambere y’ubwubatsi mu Rwanda iri muri INES-Ruhengeri,hari labo usangamo iikoresho bifasha abubaka inzu, imihanda, ibiraro … kuburyo ifata umwanya wa mbere, abantu duturuka i Kigali kajya gupimisha muri INES

  • INES kubijyanye na labo irayoboye kbsa

  • wowe ubivuga ushingira kuki abayobozi babivuze batabizi ? ucyeka ko uwabivuze iyo yo atayizi ? ababivuze bafite n’impamvu bitewe n’ibikoresho birimo kandi bigezweho.

  • Wapi sha..ETO Kicukiro yari ifite ibirushije ibi tubona hano kandi yari Ecole sécondaire gusa.Nagiye kuyisura mu rugendo shuli muri 1988.Kuko ngeze mu budage nahise nkora comparaison.

  • Hanyuma sustainable self-resilience isaba ko ababiligi aribo batwigisha ? Shame on us !Guhera 1890 abazungu badufasha kugera n’uyu munsi, ahubwo ugasanga twishimiye kwifotoreza kuri izo mfashanyo nazo zitamara kabiri !

    Ejo nahoze nsoma amateka y’ukuntu mu 1927 i Kirehe (hariya nzara yiswe Nzaramba yibasiye muri iyi minsi) n’ubundi hateye inzara kugera 1929, abantu bageze ku 40,000 bagapfa abandi bagasuhukira TZ na Uganda; ababiligi bihutiye kuzana gahunda yo gukamura ibishanga ngo bitabare abantu vuba vuba, igitangaje ni uburyo umwami Musinga n’abatware babyanze bagashyiramo amananiza; inzara igakomeza kwica abantu…. Imikorere yacu ni akumiro, njye mba numva mfite ikimwaro kabisa !

Comments are closed.

en_USEnglish