Digiqole ad

Israel Mbonyi yanga gukora amashusho y’indirimbo ze ngo atagaragaza ibyo ataririmbye

 Israel Mbonyi yanga gukora amashusho y’indirimbo ze ngo atagaragaza ibyo ataririmbye

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo zihimbaza Imana

Mbonyicyambu Israel umaze kwamamara cyane ku izina rya ‘Mbonyi’ ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu ndirimbo ziramya n’izihimbaza Imana. Kuba nta mashusho y’indirimbo ze arashyira hanze, ngo ni ukwanga kugaragaza ibyo ataririmbye.

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo zihimbaza Imana
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo zihimbaza Imana

Benshi mu bakurikirana ibihangano by’uyu muhanzi, bibaza impamvu nta ndirimbo ze ziri hanze mu buryo bw’amashusho.

Ahubwo akumvikana cyane mu ndirimbo za ‘Audio’ kandi hari benshi bataranamubona bifuza kumubona mu buryo buboroheye.

Israel avuga ko kuba nta mashusho y’indirimbo ze ashyira hanze atari uko yabuze ubushobozi bwo kuyakora. Ahubwo ni ukwanga gushyira hanze ibitajyanye n’ibyo yaririmbye.

Ati “Ndabizi ko abanyarwanda hirya no hino ku isi bibaza impamvu ntashyira hanze amashusho y’indirimbo zanjye. Ariko nirinze kuba nayakora ntibihure n’ibyo nashatse kuririmba. Gusa ubu nibyo bitahiwe”.

Mbonyi akomeza avuga ko uburyo yagiye yerekwa urukundo n’abantu benshi batandukanye bishimira ibihangano bye, atifuza kuba hari uruhande bamugayamo.

Biteganyijwe ko uyu muhanzi azerekeza muri Canada akazamarayo amezi abiri aho azaba agiye mu bitaramo ndetse akazanahakorera album iriho indirimbo ze zose n’izindi nshya arimo gukora.

Israel Mbonyi azwi cyane mu ndirimbo nka “Nzi ibyo nibwira, Ku migezi, Ndanyuzwe” n’izindi zatumye izina ry’uyu muhanzi rijya mu mitwe y’abantu benshi.

https://www.youtube.com/watch?v=3qDMtf_sGUc

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ashyigari we. Ubwoc Uko si Ukwiyemera la?? Ubwo Nawe Nyine Atangjye Kwiyumva Azazikore cg Azireke. Agiye Gutuma Tumwanga Niba Atangiye Kwiyemera. Nonec Abandi Bakora Ama Videos Y’indirimbo Zabo Abona Ko Bo Ari Injiji?? Shame To You Kbx!!!

    • Sha uri Rubyogo koko!!! Uyu mukozi w’Imana uramuziza ubusa kuko yanze guhubuka ngo atangaze amashusho anyuranya ubutumwa n’ubutumwa buri mu ndirimbo! Niba ubona ko yirata cg yiyemera ariko yubaha Imana ubifate uko ushaka mais wikwigira benshi ngo noneho tugiye kukwanga!!!! Ni wowe na nde?

Comments are closed.

en_USEnglish