Month: <span>October 2016</span>

Umukunzi wa Rayon ashobora kwibaruza akanatanga umusanzu akoresheje telephone

Umuryango wa Rayon Sports watangije umushinga wo kubarura abakunzi bayo hakoreshejwe telephone. Ku muntu ufite ifatabuguzi rya MTN akanda *699#. Kuri uyu wa kane tariki 7 Ukwakira 2016, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports, bufashijwe n’ikigo cy’ibikorwa by’ikoranabuhanga TIT Africa, batangarije abanyamakuru uburyo bushya bugenewe abakunzi ba Rayon Sports. Ni umushinga wo kwibaruza no gutanga inkunga […]Irambuye

Karongi: Nyamugwagwa aho abana bigiraga mu kagari no mu rusengero

Ku ishuri ribanza rya Nyamugwaagwa mu kagari ka Nyamugwaagwa Umurenge wa Ruganda mu karere ka Karongi, muri iki cyumweru hatashywe ibyumba bitandatu by’amashuri mashya yubatswe ku bufatanye bw’akarere n’ingabo z’u Rwanda zavuye ku rugerero (RDF/Reserve Force). Aha abanyeshuri 116 bigiraga mu rusengero rwa EPR naho 74 bakigira mu biro by’akagali, ubuyobozi bw’ikigo burashima iki gikorwa […]Irambuye

Haiti: Umuyaga wiswe ‘Matayo’ umaze kwica abantu 300

Senateri Herve Fourcand ukomoka mu Magepfo ya Haiti yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko imibare imaze gukusanywa yerekana ko inkubi y’umuyaga wiswe ‘Matayo’ ufite umuvuduko wa kilometero 230 ku isaha imaze guhitana abaturage 300. Muri iyi ntara ari naho umuyaga winjiriye hasenyutse amazu ibihumbi bitatu. Ubu ngo uyu muyaga umaze kugera ku rwego rwa kane, […]Irambuye

Min. Nyirasafari ngo ashishikajwe no kubona umugore n’umugabo bombi batera

Nyuma yo kurahirira inshingano zo kuba Minisitiri mushya ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Esperence yavuze ko ashishikajwe no kubona umugore n’umugabo bombi batera imbere. Minisitiri Nyirasafari yabwiye itangazamakuru ko agiye gukomeza gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu, mu guteza imbere uburinganire, uburenganzira bw’umugore n’umugabo, ubw’umwana w’umuhungu n’umwana w’umukobwa ku buryo bungana. Yagize ati “Nshishikajwe n’uko […]Irambuye

RSE: Imigabane ya Bralirwa na BK yamanutseho gato

Kuri uyu wa kane, ku isoko ry’Imari n’Imigabane nk’uko bisanzwe hacuruje Banki ya Kigali, Crystal Telecom na Bralirwa. Imigabane yacurujwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 3 644 300. N’ubwo imigabane y’ibigo binyuranye yacurujwe, ku ruhande rw’impapuro mvunjwafaranga (treasury bond) ntabwo zacuruje. Hacurujwe imigabane 6 500 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro ka 1,719,400. Umugabane […]Irambuye

ULK yatsinze aba Kaminuza y’u Rwanda mu kuburana urubanza ruhimbano

Abanyeshuri biga amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali batsindiye kuzajya Arusha muri Tanzania mu kiganirompaka ku ngingo yerekeranye n’uko uburengenzira bw’abasivili bujya buhungabanywa n’abantu basanzwe bazi amasezerano mpuzamahanga y’i Geneva arengera abasivili n’abasirikare bakomerekeye mu ntambara. Abanyeshuri bahagarariye ULK batsinze abo muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Amategeko nyuma y’uko bahanganye ku ngingo yerekeranye n’ibyaha runaka […]Irambuye

Kenya: Igitero cya al-Shabaab cyongeye kwibasira Abakirisitu

Kuri uyu wa kane umutwe w’abarwanyi bagendera ku mahame ya Kisilam ba al – Shabaab batangeje ko bishe abaturage batandatu b’Abakirisitu mu mujyi wa Mandera uherereye mu majyaruguru y’uburarasirazuba bwa Kenya. Polisi ya Kenya yatangaje  ko abo barwanyi bateye amagerenade banarasa urufaya rw’amasasu aho abaturage b’abakilisitu batuye, mu gihe bari basinziriye. Iki ni ikindi  gitero […]Irambuye

Ikibazo cy’imbuto zitinda kugera ku bahinzi cyakemuka ari uko zituburirwa

Muri iki gihe abahinzi hirya no hino binubira ikibazo cy’imbuto ibageraho itinze, umuryango ‘AGRIFOP’ uharanira iterambere ry’ubuhinzi usanga biterwa n’uko akenshi imbuto nziza iba ikenewe ituruka mu bihugu byo hanze, bityo umuti ngo ni uko imbuto zajya zituburirwa mu Rwanda. Abahinzi b’ibirayi, ibigori n’ibindi bihingwa binyuranye bamaze iminsi binubira ko imbuto yatinze kubageraho mu itangira […]Irambuye

PAC yabajije RRA icyo ikora mu kureshya Abashoramari ivuga ko

*Hon Theogene  ngo ni gute mu Rwanda basora kimwe no muri Kenya, Uganda byegereye amazi, *Ngo kuki u Rwanda rutakwigira ku bihugu bitanga ubwasisi bikagabanya imisoro… Abayobozi b’Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahooro bavuga ko iki kigo ntaho gihurira na politiki y’ishyirwaho ry’imisoro ku buryo cyagira uruhare mu kureshya Abashoramari. Bari babajijwe gusobanuro uko umusoro wo mu […]Irambuye

en_USEnglish