Jim Gavin wamenyekanye cyane mu gutoza umupira w’amaguru ubu akaba ari umupilote w’indege z’ubucuruzi niwe uzaza atwaye indege itwaye amatungo 5 300 afatanyije n’umuryango Bothar ukora ibikorwa byo gutera inkunga. Iyi ndege iza mu Rwanda kuri uyu wa mbere niyo ya mbere izaba itwaye amoko menshi y’amatungo ihagurutse muri Ireland, izaba ari nayo itwaye urunyurane […]Irambuye
Abatoza Mbusa Kombi Billy na Radjab Bizumuremyi bagiye gutoza ikipe yiyandikishije mu kiciro cya kabiri, FC Scandinavie y’i Rubavu. Bitunguranye ikipe nshya yo mu karere ka Rubavu, FC Scandinavie iyobowe n’umunye-Congo Kasongo Paruku Thierry yamaze kwiyandikisha mu kiciro cya kabiri. Iyi kipe ifite intego yo kongera kuzamura impano nyinshi zo muri Rubavu, yamaze gusinyisha abatoza […]Irambuye
Kuri Stade Amahoro, I Remera, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, mu mukino wa nyuma amakipe ya Rayon Sport na AS Kigali akinnye yitegura gutangira ‘AZAM Rwanda Premier League’, Rayon sports itsinze AS Kigali 2-0, byombi byatsinzwe na Moussa Camara waje no kuvunikira muri uyu mukino agahita asimbuzwa. Mu gihe habura iminsi itandatu ngo […]Irambuye
I London mu Bwongereza hasohotse ubushakashatsi bugaragaza ko habayeho impinduka nziza mu buzima bw’abatuye Isi ndetse ko n’ikizere cyo kubaho (Life expectancy) kiyongereye kikagera ku myaka 69 ku bagabo na 74.8 ku bagore. Ubu bushakashatsi buvuga ko indwara zitandura (non-communicable diseases) n’indwara zimara igihe kirekire (chronic diseases) ziri mu bikomeje gutwara ubuzima bwa benshi mu […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru UWAMARIYA Béatrice Mayor w’Akarere ka Muhanga, atangaza ko bagiye kugirana amasezerano n’ababyeyi bafite abana bibera mu mihanda kugira ngo n’ibayarengayo bafatirwe ibihano. Iki kiganiro n’Abanyamakuru cyagarutse kuri bimwe mu bibazo by’ingutu bihangayikishije Akarere ka Muhanga, ndetse n’igihugu muri rusange harimo cyane ikibazo cy’abana b’inzererzi bahunga imiryango bakomokamo bagahitamo kwibera mu mihanda. Ubushize […]Irambuye
Episode 18 …….Nageze aho nitaga home, nkomeza gutekereza byinshi ku byari bimaze kuba ariko, namwe murabyumva ntacyo nari burenzeho usibye gutuza ngasaba ingabire yo kwihangana! Ubwo nahise mfungura cantine ntangira gucuruza ibyo nakoraga byose nageragezaga kwiyibagiza ibyari bitubayeho, burya mu bihe nk’ibi ntabwo ukwiye guheranwa n’ibitekerezo kuko bituma ntacyo wimarira ahubwo bishobora kukuviramo kubura intama […]Irambuye
Leta y’u Burundi yatangaje ko icyo gihugu cyiteguye kuva mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) bitewe n’ibirego bishinjwa abayobozi bakuru. Uyu mwanzuro w’U Burundi ije nyuma y’amezi atandatu Umushinjacyaha muri ICC atangaje ko azakora iperereza ku mvururu zabaye muri iki gihugu zikagwamo abantu benshi. Visi Perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo yagize ati “Twiteguye kwirengera ingaruka zo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba yatangaje ko u Rwanda rugiye kunguka uruganda rushya ruzajya rubyaza umusaruro za mudasobwa zishaje bazikuramo ibikoresho byakongera kwifashishwa mu gukora izindi mudasobwa shyashya, ngo ruri kubakwa mu Karere ka Bugesera. Minisitiri François Kanimba avuga ko u Rwanda rufite umushinga wo gutunganya imyanda […]Irambuye
Ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo ku bufatanye n’inzego z’umutekano burasaba buri wese gufatira ingamba ikibazo cy’abana bo mu muhanda by’umwihariko ababyeyi, hirindwa amakimbirane yo mu miryango, bagasaba ko hakwiye ubufatanye no kujya hatangwa amakuru mu rwego rwo gukumira iki kibazo. Ibi byagarutsweho mu nama yahuje inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, inama yabereye mu karere ka Huye. Kuba […]Irambuye
Ubwo hasozwaga itorero ry’abanyeshuri bashya batangiye muri kaminuza ya Kibungo, UNIK, kuri uyu wa 07 Ukwakira, ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bwabwiye aba banyeshuri ko nabo bagomba kujya bagira imihigo biyemeza kandi bagaharanira kuyesa nk’uko bigenda ku bakozi b’iri shuri. Aba banyeshuri binjiye muri kaminuza ya UNIK mu mwaka w’amashuri wa 2016-2017, bamaze ibyumweru bitatu batozwa indangagaciro […]Irambuye