Digiqole ad

Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro baherekeje bwa nyuma Senateri J.de Dieu Mucyo (Amafoto)

 Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro baherekeje bwa nyuma Senateri J.de Dieu Mucyo (Amafoto)

*First Lady Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro mu nzego nkuru z’igihugu baherekeje bwa nyuma Hon. Senateri Jean de Dieu Mucyo.

Kuri uyu wa gatanu, abagize Inteko Ishinga Amategeko na bamwe mu bagize Guverinoma, inshuti n’imiryango, bifatanyije mu kumushyingura mu cyubahiro n’umuryango wa Hon. Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana kuwa mbere, nyuma yo kugwa ku madarage (escaliers/stairs) yo Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, .

Umurambo wa nyakwigendera wabanje gusezererwa murugo iwe.
Umurambo wa nyakwigendera wabanje gusezererwa murugo iwe.

Uyu muhango watangiye kare mu gitondo, abantu banyuranye bajya gusezera bwa nyuma umurambo wa nyakwigendera, i Nyamirambo aho yari atuye.

Umurambowe ukaba wavuye iwe murugo, mu cyubahiro werekezwa ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ari naho yaguye, kugira ngo usezerweho bwa nyuma nk’umugabo wakoreye byinshi igihugu mu myaka 22 ishize.

Kuri uyu wa kane, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma, Perezida Paul Kagame yavuze ko Senateri Jean de Dieu Mucyo uherutse kwitaba Imana yari ‘umuyobozi mwiza kandi uca bugufi’.

Yagize ati “Muri uko kwifatanya namwe, (navuga ko) Mucyo yari umuyobozi mwiza wuzuza inshingano ze, ku buryo ndetse atari wa wundi wiremerezaga cyane nk’ibyo rimwe na rimwe tujya tubona. Yari umuntu muzima, yari umuyobozi mwiza, nagira ngo dukoreshe uyu mwanya tumwibuke kandi tumushimira.”

Senateri Mucyo asize umugore n’abana bane, umukobwa umwe n’abahungu batatu.

Abana ba Nyakwigendera baherekeje Se bwa nyuma.
Abana ba Nyakwigendera baherekeje Se bwa nyuma.

Abayobozi banyuranye barase ubutwari bwe

Ubwo umurambo we wasezerwagaho mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida wa Repubulika Paul Kagame utahagaragaye, yohereje ubutumwa bwasomwe na Minisitiri mu biro bya Perezida Venantia Tugireyezu bwo kwihanganisha umuryango wa Jean de Dieu Mucyo.

‘Ngo umuryango wa Perezida Paul Kagame wababajwe cyane n’urupfu rwa nyakwigendera Senateri Mucyo waranzwe n’umurava mu kazi ke. Paul Kagame n’umuryango we ngo bifatanyije n’umuryango we mu gihe cy’akababaro urimo, babifuriza kwihangana no gukomera.’

Senateri Tito Rutaremera n'abandi Basenateri basezera uwari munzi wabo Senateri Mucyo.
Senateri Tito Rutaremera n’abandi Basenateri basezera uwari munzi wabo Senateri Mucyo.

Perezida wa Sena, Makuza Bernard yasabye umuryango wa nyakwigendera ndetse n’abitabiriye uyu muhango muri rusange kudaheranwa n’agahinda, kandi ko Sena izakomeza kubanira neza abo asize.

Yagize ati “Ni igihombo ku muryango, kuri Sena, no ku gihugu. Yaranzwe n’impuhwe mu kazi ke, azibukirwa ku byamuranze asize nk’umurage, nko gufatanya n’abandi, kwiyoroshya, kujya inama zubaka, ubusabane n’ubupfura.”

Perezida wa Sena Bernard Makuza yashimye cyane Mucyo.
Perezida wa Sena Bernard Makuza yashimye cyane Hon Mucyo.

Hon. Francois Ngarambe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FPR-Inkotanyi nawe witabiriye uyu muhango, yavuze ko FPR yifatanyije n’umuryango we. Yavuze ko Mucyo yari intore nkuru muri RPF, ndetse no mu mirimo ye.

Hon Francois Ngarambe atanga ubutumwa.
Hon Francois Ngarambe atanga ubutumwa.

Imihango yakomereje mu Kiliziya ya Regina Pacis i Remera, kugira ngo asomerwe Misa yo kumusezera.

Imirimo inyuranye Mucyo yakoze

Senateri Jean de Dieu Mucyo w’imyaka 55 yari Umusenateri kuva mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize wa 2015.

Mbere yabwo yabayeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, yanabaye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda.

Mu kwezi gushize ubwo yari mu muhango wo gushyingura Gaspard Gasasira (nawe wapfuye bitunguranye) bakoranye igihe kinini muri CNLG yijeje umuryango we gukomeza kuwuba hafi, ahise atabaruka vuba nawe.

Jean de Dieu Mucyo yavutse mu muryango w’abana 11 tariki 07 Ukuboza 1961 i Nyanza mu Majyepfo ariko akomoka i Mbazi (Butare),  yize amashuri yisumbuye i Save arangije abona akazi muri Minisiteri y’ubutabera nyuma aza no kubona bourse ajya kwiga amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda arangiza mu 1990.

Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo na Depite mu Nteko ya EALA Patricia Hajabakiga bitabiriye umuhango wo gusezera kuri mugenzi wabo.
Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo na Depite mu Nteko ya EALA Patricia Hajabakiga bitabiriye umuhango wo gusezera kuri mugenzi wabo.

Hon Jean de Dieu Mucyo yarokokeye Jenoside muri Hotel de Milles Collines, muri Gicurasi 1994 yahungiye i Kabuga aho ingabo z’Inkotanyi zari zageze aba bantu baguranywe hagati y’abari barafashwe n’ingabo za FPR nabo bari mu maboko y’ingabo za Leta ya Habyarimana.

Bageze i Kabuga, Mucyo nawe yahise ajya mu gisirikare cy’ingabo za FPR, mu Ukwakira 1994 yatangiye kwigisha Abajandarume ibijyanye n’amategeko ndetse aza no gushingwa iby’amategeko n’ubutegetsi muri MINADEF.

Nyuma yaje kuba umucamanza wa gisirikare ndetse anagirwa umuyobozi muri Minisiteri y’ubutabera.

Muri Gashyantare 1999 nibwo yagizwe Minisitiri w’ubutabera yari avuye ku mwanya wa Diregiteri muri MINIJUST ariko yari akiri n’umusirikare.

Yabaye umusirikare kugeza muri Nyakanga 2003 avamo ari Kapiteni, mu Ukwakira 2003 nibwo yavuye ku mirimo ya Minisitiri w’Ubutabera ahita agirwa Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika kugeza mu 2006.

Nyuma y’imirimo ya  Komisiyo yo kureba ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yari ayoboye (Komisiyo Mucyo) mu 2008 yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside kugeza umwaka ushize ubwo yatorerwaga kuba Senateri.

Kumusezeraho iwe murugo

3 4 5 abaitabiriye-umuhango abayobozi-batandukanye-bifatanyije-numuryango-wa-nyakwigendera-senateri-mucyo-jean-de-dieu bafite-indabo barikujyana-umurambo-wa-nyakwindera-mu-nzu-kumusezera basezera-nyakwigendera-senateri-mucyo-murugo-iwe bazana-umurambo-wa-nyakwigendera-senateri-mucyo-jean-de-dieu-mu-rugo hano-ni-murugo-rwa-nyakwigendera-senateri-mucyo-jean-de-dieu-bazanye-umurambo mu-rugo-kwa-nyakwigendera-senateri-mucyo-basezera-umurambo umwana-wa-nyakwigendera-senateri-mucyo-jean-de-dieu umwe-mu-bana-be

 

Bamusezeraho muri Sena

 

Umurambo we winjiza mu cyumba cy'inama cya Sena kugira ngo abo bakoranaga bawusezereho bwa nyuma.
Umurambo we winjiza mu cyumba cy’inama cya Sena kugira ngo abo bakoranaga bawusezereho bwa nyuma.

6 7 hano-ni-mucyumba-cya-sena-bategereje-umurambo-wa-nyakwigendera-senateri-mucyo-jean-de-dieu

Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi yaje gusezera kuri nyakwigendera.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yaje gusezera kuri nyakwigendera.
Umugaba mukuru w'Ingabo Gen. Patrick Nyamvumba yaje gusezera Senateri Mucyo.
Umugaba mukuru w’Ingabo Gen. Patrick Nyamvumba yaje gusezera Senateri Mucyo.
Aha muri Sena yasezereweho bwa nyuma ni naho yaguye mu gitondo cyo kuwa mbere.
Aha muri Sena yasezereweho bwa nyuma ni naho yaguye mu gitondo cyo kuwa mbere.
Umuryango we waje kumusezeraho bwa nyuma.
Umuryango we waje kumusezeraho bwa nyuma.

Amafoto yo mu Kiliziya kuri Regina Pacis

Aha First Lady Jeannette Kagame yaje kwifatanya n’umuryango wa Mucyo, abayobozi banyuranye mu nzego nkuru z’igihugu n’inshuti mu gusezera kuri nyakwigendera bwa nyuma, mbere yo kujya kumushyingura ku irimbi rya Rusororo.

First Lady Jeannette Kagame, Perezida wa Sena Vincent Biruta na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite Donatille Mukabalisa baje kwifatanya n'umuryango wa nyakwigendera.
Mme  Jeannette Kagame, Perezida wa Sena Hon Bernard Makuza na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa baje kwifatanya n’umuryango wa nyakwigendera.

21 2 4 5 7 9 abana-ba-nyakwigendera-hamwe-numubyeyi-wabo abari-kuyobora-umuhango-wo-gushingura-nyakwigendera-mucyo-jean-de-dieu bucura-bwa-nyakwigendera-mucyo-jean-de-dieu byari-agahinda hanze-mu-kwitegura-kujya-rusororo mu-kiliziya mu-kujya-gushyingura-i-rusororo thierry-mucyo thierry-umuhungu-wa-nyakwigendera-mucyo umudamu-wa-nyakwigendera-jean-de-dieu-mucyo umuhungu-wa-nyakwigendera umukobwa-wa-nyakwigendera-mucyo

 

I Rusororo naho yaherekejwe bwa nyuma n’abanyacyubahiro banyuranye

1 2 abana-ba-nyakwigendera-mucyo-jean-de-dieu-bashyira-indabo-ku-mva hon-francois-ngarambe-asezera-kuri-nyakwigendera-mucyo-jean-de-dieu minisitiri-wingabo-james-kabarebe-asezera-kuri-nyakwigendera minisitiri-wubutabera-busingye-asezera-kuri-nyakwigendera-mucyo-jean-de-dieu senateri-makuza-bernard-ashyira-indabo-ku-mva

Photos: Evode Mugunga

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.RW

40 Comments

  • nagende neza imana imwakire mubayo

  • Imana imuhe iruhuko ridashira Mucyo,
    Asize abahungu n’abakobwa yise ba Mucyo tuzahora tumwibuka muri bo

  • IMPUHWE YAGIRAGA, KWIYOROSHYA, GUSHYIRA MU GACIRO NIBIMUBERE N’IZINDI NDANGAGACIRO Z’UBUPFURA YAGIRAGA NIBIMUBERE ITABAZA RIMUGEZA MU IJURU……. RUHUKIRA MU MAHORO MUGABO UTAGERWA HO UNDI!!! NI AGAHINDA KURI TWE WAGIRIYE NEZA……… N’ABANDI BOSE BADASHOBORA KUBIKUGARAGARIZA KUKO MUTAKIRI KUMWE………IMANA IGUHE IRUHUKO RIDASHIRA NTA KINDI NABONA MVUGA!!!!

  • RIP Mucyo.

  • Yaalla!abana be barababaye rwose cyane cyane kariya gatwaye ifoto ye.Imana ikabe hafi.karambabaje cyane.Epuis gukorera igihugu all your life,Perezida yarangiza ntahagaragare?kandi ari mu gihugu?what is going on here?????

    • @ IRAKOZE, H.E ashobora kuba ari mugihugu ariko afite akandi kazi kenshi kandi ngirango wabonye ko hafi Executive,Parliament na Judiciary institutions bose bari bahari. so, ntampamvu yo kubyibazaho cyane.
      Gusa uriya Mugabo ni INTWARI en un mot.

      • Okay thank you .I was not reading much into it.I just expected His Excellence to be there but your explanation makes sense

    • Kuba President afata umwanya akandika ubutumwa bukoherezwa bugasomwa mu ruhame, ku giti cye gufata umwanya agasaba guverinoma yose ko yunamira Mucyo, umugore wa President ubwe kwitabira umuhango ndetse nabayobozi bakuru mu nzego zose guhagarika akazi bakitabita umuhango ushaka ko President ahagera ate? Ubuzima buba bugikomeza kandi ntibwahagarara mu gihugu President agira inshingano nyinshi iyo bihuye nakandi kazi arahagararirwa icya mbere ni ukwifatanya nabandi

  • imana ikwakire neza MUCYO kandi numuryango wawe wunve ko ubuze umugabo wukuri, ariko ntakundi bigenda umuntu yakira icyije, tubyakire gutyo, udafite uko agira agwa neza,nagahinda kenshi ndasaba imana ngi niba yakira abagiraneza MUCYO yongere uwo mubare.IGENDERE,IGENDERE

  • Nkuko izina ryawe ribivuga mumirimo yawe wakoranye umucyo niguherekeze umucyo ukuzeze mwi juru kandi tuzahora tukwibuka IMANA ikwakire mubayo.

  • IMANA IMWAKIRE MUBAYO ICYO NAVUGA NUKO MAMA YAMUKUNDAGA KUKO YARAMUFASHIJE MUBIBAZO BY’URUBANZA YARI AFITE YAR’UMUGABO PE FAMILLE IKOMEZE KWIHANGANA KANDI N’ANYARWANDA TWIHANGANE TUBUZE UMUNTU UKOMEYE PE RIP

  • NYAGASANI AKWAKIRE NEZA KUKO WAGIZE NEZA KU ISI IGUHEMBE IJURU

  • Wowe uri kuvuga ngo President ntawuhari ? Arahahari kuko ni mba uzi agaciro ki idarapo riri ku sanduku urahita umenya ko H.E ahari.

  • Irakoze,don’t mind like that plz.HE kutahagera ntabwo bivuze kwatababaye,ibyo yagombaga gukora nokuvuga ejo yarabivuze,what do u mean?????????

    • I didn’t mean nothing but “his Excellence should have been there”.kuvuga no guherekeza umuntu are two different things.thanks for your attention

  • Urumuri rugukomokaho Nyagasani ni rumurikire umuja wawe(Mucyo)
    Aheza mu ijuru tuzahurirayo
    Twaremewe kuzajya mu ijuru niho twese tuzishima iteka.

  • Igendere Abamarayika Bakwakire bagushyikirize abahowe imana maze uruhukire mumahoro Ugiye tukigukeneye wabaye intwali y’urwanda Tuzahora tukwibuka RIPMucyo

  • Buri igihumeka cyose kizasogongera kurupfu.

  • RIP Mucyo wacu, Tuzahora tukwibuka.

  • Ese madam we uracyabaho ko nta amakuru ye mwaduhaye

    • Nuriya uri kumwe nabana, yambaye imikenyero y’umweru.

  • RIP Mucyo, uyu mugabo sinabashije guhura nawe ariko icyo mbonye kdi nabonye kuva imana yamuhamagara nuko yari intwali nkurikije comments. Biragoye kubona umuntu ushimwa nabose noneho byagahebuzo abanyarwanda, bitubere isomo kubato duharanire gukora neza mu minsi yacu yo kubaho

  • Yakoze neza, ikindi aho yakoze hose yari umugabo mwiza cyane,yakoranye umurava.
    Imana imwakire mu bayo kandi ikomeze umuryango we.

  • Ntawe ushimwa na bose! N’amatora tujya twumva umuntu ageza muri za 70% ndetse akanarenza, tuyibazaho. Ntibigutangaze rero hari abibuka ibyo wa mufaransa Gichaoua Andre bakaba bavuga ibinyuranye n’ibyo ubona ku igihe.com!

  • Umugani wa Irakoze nangye sinunva ukuntu President atabonetse ngo amusezereho. Un Senateur serieusement? yakagombye kuboneka wenda no mu nteko gusa ariko presence ye yari ngombwa. Naho Dede kuvuga ngo ashobora kuba afite akandi kazi… akahe kazi se katuma atabona na 30 min. yokugya gusezera. Gouvernement yose yateranye none ngo afite akazi???? it doesnt make sense to me.
    Anyway RIP by brother.

    • Bella rata wowe urabyumva.umbaye kure

    • HE ashobora kuba soma Bible akanakurikiza ibyo ivuga.

      • njye ndumva nta kibazo kirimo.Wasanga perezida yaragize akazi menshi cg indi mpamvu.

    • impamvu irahari buriya ntimwibaze byishi.

  • Ndabashimye mwese kubw’amagambo meza mwanditse kuri Mucyo kuko n’ubundi umuco nyarwanda utubuza kuvuga ibibi n’amahano by’umuntu witahiye ukatubwiriza kuvuga ibyiza gusa. Mwakoze mwese.

  • Irakoze na Bella banza bibagora kwumva ,reka dukomeze tujye injyimbere;RIP Mucyo and peace for for the family.

    • Yagombye kuhagera mwishakisha ibisobanuro bya mva he na njya he. Presence ye yari ngombwa cyane kuko ari we wamushyizeho, wamurahije mu nteko.

  • Twihanganishije umuryango was Mucyo Jean de Dieu,ntago twakwibagirwa ubutwari bwe no kubana no guca bugufi kwe.

  • Nubwo mubigira byiza mu mafoto, aba bana babaye imfubyi, umupfakazi wiyongerereye kubandi batagira ingano.. Ibi ntibikwiye rwose. Abana batairira umubyeyi wabo???

    • Agahinda kabo nibo bakazi hamwe n’Imana baririra kuko ariyo ishobora kubahoza by’ukuri. Buriya ni ubutwari bukomeye kandi n’Imana yabafashije ikabakomeza inyuma ariko buriya imbere bashize.

  • Imana imuhe iruhuko ridashira kandi dukomeje kwihanganisha umuryango we.

  • imana imwakire mubayo twamukundaga

  • RIP

  • Imana imwakire mubwami bwijuru.

  • RIP = rest in peace

Comments are closed.

en_USEnglish