Digiqole ad

Ngoma: Yiyemeje guhiga imihigo ifatika ikazasubira mu myanya 10 ya mbere

 Ngoma: Yiyemeje guhiga imihigo ifatika ikazasubira mu myanya 10 ya mbere

Mayor wa Ngoma Nambaje Aphrodise asinyana imihigo n’abayobozi b’imirenge

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba buratangaza ko bwamaze gutahura icyatumye busubira inyuma bikabije mu kwesa imihigo, ubu ngo biteguye kugaruka mu myanya myiza bakazabigeraho bibanda mu guhanshya ubukene mu batuye Ngoma.

Mayor wa Ngoma Nambaje Aphrodise asinyana imihigo n'abayobozi b'imirenge
Mayor wa Ngoma Nambaje Aphrodise asinyana imihigo n’abayobozi b’imirenge

Byatangarijwe mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Ngoma yabaye kuri uyu wa kane tariki 6 Ukwakira, aho ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba bwavuze ko gusubira inyuma mu kwesa imihigo ahanini biterwa n’uko akarere kahize imihogo mito kandi ugasanga na yo ntiyeshejwe ku gihe.

Ni igikorwa cyabereye kuri Stade Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo aho cyahuje abayobozi bose mu karere uhereye ku rwego rw’umudugudu.

Nambaje Aphrodise  yerekanye ko atishimiye umwanya mubi aka karere kajeho mu kwesa imihigo mu mwaka ushize wa 2015-2016.

Yavuze ko bagiye gusimbuka urukiramende rurerure bava ku mwanya wa 19 babonye, bakongera kugaruka ku mwanya wa kabiri bari bamazeho imyaka ibiri, cyangwa se bakaza no ku mwanya wa mbere.

Gusa, ngo igihatse byose ni ukubasha kuzamura umubare w’abaturage bari mu karongo k’ubukene nk’uko Mayor Nambaje Aprodise abivuga.

Yagize ati “Tubijeje gukomeza gukorera hamwe no kongera umuhate kugira ngo akarere kacu kongere kagarure ishema mu ruhando rw’utundi turere, cyane cyane ko akarere kacu kasubiye inyuma bikabije. Ariko twarisuganyije, ubu twiteguye gusimbuka urukiramende rusobanutse, twongere dutware ibikombe dukora mu biganza by’Umukuru w’igihugu cyacu.”

Mu Ntara y’Uburasirazuba nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wayo, Makombe J.M Vianney ngo Ngoma byumwihari ko n’utundi turere muri rusange, usanga bahiga uduhigo duto na two ntibatwese ku gihe.

Makombe avuga ku buryo akarere kaba akanyuma, ati “Biterwa ahanini n’imihigo mito. Usanga akarere gahiga ibikorwa bidafatika cyane bidafite ingaruka ku bantu benshi, iyo uhize nk’umuhigo wo kuzana amazi, kubaka amashuri n’iyindi minini nk’iyo biguhesha amanota menshi.”

Mu iyi nama kandi hanahembwe kampani yitwa ECOMUJ yakoze umuyoboro w’amazi wa Karembo nyuma y’aho irangirije imirimo mu mezi abiri gusa mu gihe amasezerano yagombaga kumara amezi atandatu.

Umuyobozi wayo Murengezi Jean de Dieu yabwiye Umuseke ko ba rwiyemezamirimo abenshi bitwara nabi kubera kutihesha ishema.

Akarere ka Ngoma kabaye aka 19 mu kwesa imihigo muri uyu mwaka ushize wa 2015-2016 mu gihe kari kamaze imyaka ibiri kaza ku mwanya wa kabiri ibintu abagatuye bavuga ko byabakojeje isoni.

Muri iki gikorwa cy’inama mpuzabikorwa kandi hahembwe imirenge yahiguye neza imihigo mu mwaka ushize aho umurenge wa mbere wabaye Mugesera naho uwa nyuma wa 14 uba Zaza.

Aba bayobozi kandi banasinyanye indi mihigo mishya n’umuyobozi w’Akarere ka Ngoma bakaba bamwizeje kuzamufasha guhigura imihigo y’Akarere kose.

Abayobozi b'utugari bitwaye neza bahawe ishimwe
Abayobozi b’utugari bitwaye neza bahawe ishimwe
Makombe JMV umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Uburasirazuba
Makombe JMV umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburasirazuba
Umurenge wa Kibungo wahize neza uhabwa igikombe
Umurenge wa Kibungo wahize neza uhabwa igikombe
Uyu rwiyemezamirimo yahembewe kwitwara neza mu gufasha akarere
Uyu rwiyemezamirimo yahembewe kwitwara neza mu gufasha akarere
Inzego z'umutekano n'abanyamadini na bo bari mu bafasha akarere kwesa imihigo
Inzego z’umutekano n’abanyamadini na bo bari mu bafasha akarere kwesa imihigo

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish