Abarwayi bo mu mutwe bagiye gushyirwa mu byiciro by’ubudehe-RBC
*10 Ukwakira ni umunsi wo Kwita ku buzima bwo mu mutwe, hazibandwa ku bahuye n’ibiza,
*Kuba abarwayi bo mu mutwe biyongera si ikibazo- Umukozi muri RBC,
*Dr Kayiteshonga/RBC ati ‘Uburwayi bwo mu mutwe ntabwo ari identite’…
Taliki ya 10 Ukwakira u Rwanda ruzifatanya n’Isi yose kwizihiza umunsi wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe. Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Yvonne Kayiteshonga, avuga ko abarwayi bo mu mutwe bakomeje kugaragara ku mihanda bagiye gushyirwa mu byiciro by’ubudehe kugira ngo bafashwe kuvurizwa kuri Mutuelle de Santé.
Muri iyi minsi biragoye gukora urugendo rurerure ngo ururangize utabonye umuntu ugaragara nk’umurwayi wo mu mutwe. Ibintu bituma benshi bemeza ko abarwayi bo mu mutwe bakomeje kwiyongera.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe mu kigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC), Yvonne Kayiteshonga avuga ko nta mwihariko ugomba gushyirwa ku barwayi bo mutwe. Ati “ Ntabwo uburwayi bwo mu mutwe ari identite (Ikiranaga umuntu) yihariye.”
Avuga ko abarwayi bo mu mutwe bagaragara mu bice bitandukanye by’igihugu ari abanyagihugu nk’abandi bityo bakaba bakwiye kuvuzwa no kwitabwaho mu murongo umwe n’uw’abandi Banyarwanda bose.
Dr Kayiteshonga avuga ko aba barwayi baba batakiba mu miryango bakomokamo bakwiye kujya bafatwa bagashyikirizwa imiryango kugira ngo babone uko bitabwaho.
Avuga ko Leta y’u Rwanda iri gushyiraho ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abarwayi bo mu mutwe bakomeje kugaragara mu mihanda.
Uyu muyobozi uvuga ko ibi bikiri gutekerezwa, yagize ati “ Hari gahunda yo kubavana mu mihanda bagashyirwa mu byiciro by’ubudehe bakavuzwa dukoresheje mutuelle de santé.”
Uyu muyobozi muri RBC wemeza ko imibare y’abagana ibitaro bafite ibibazo byo mu mutwe ikomeje kwiyongera, avuga ko ingamba zo kurandura ubukene no kuzamura ubukungu Leta y’u Rwanda yashyizemo ingufu zizagabanya ibibazo byo mu mutwe kuko ubukene na bwo buri mu bitera ibi bibazo.
Agaruka kuri izi ngamba zo kugabanya ubukene no kuzamura ubukungu, yagize ati “ Kugira ngo stress zigabanuke mu bantu, Conflict zikagabanuka, ku kazi abantu babeho neza…”
Kuba abarwayi bo mu mutwe biyongera si ikibazo-Umukozi muri RBC
Jean Damascene Iyamuremye ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri RBC avuga ko nta mpungenge zo kuba ibitaro byakira abarwayi bikomeje kubakira ari benshi. Ati “ Si ikibazo, ahubwo turashaka ko tuvura abantu benshi bashoboka.”
Iyi nzobere mu by’indwara zo mu mutwe, avuga ko kuba imibare y’abarwayi bo mutwe bakirwa mu bitaro ikomeje kwiyongera bitafatwa nk’ikibazo.
Uyu mudogiteri uvuga ko Abanyarwanda bamaze kujijuka kuko bamenye ko uburwayi bwo mu mutwe ari indwara nk’izindi, avuga ko iyi myumvire ari yo igaragaza iri zamuka ry’imibare y’abakirwa mu bitaro.
Agaruka kuri iri zamuka ry’imibare y’abarwayi bo mu mutwe bakirwa mu bitaro, yagize ati “ Birashaka kuvuga iki? Bivuze ko umurwayi wo mu mutwe wo hambere tutarashyiraho ingamba, yahoraga ari mu kinyegero (mu kato) ahishwe, afungiranywe mu mazu.”
Uyu muganga mu by’indwara zo mu mutwe avuga ko mu gihe cyo hambere, umuryango wabaga ufite umurwayi wo mu mutwe wumvaga ari igisebo n’ipfunwe ariko ko iyi myumvire yahindutse bigatuma umuntu ugize ikibazo cy’ubu burwayi yitabwaho akanavuzwa n’abe.
Mu minsi ishize, u Rwanda rwahuye n’ibiza byahitanye ubuzima bw’abatari bacye, byangiza ibikorwa remezo, binasigira ibikomere abatari bacye kubera ababo n’ibyabo babuze.
Mu bikorwa byo kwizihiza uyu munsi uteganyijwe kuwa 10 Ukwakira, mu Rwanda hatekerejwe cyane ku butabazi n’inama byahabwa abantu bahuye n’ibi byago by’ibiza n’ubuhunzi bikabasigira ibibazo byo mu mutwe.
Muri iyi minsi ibanziriza uyu munsi, Ministeri y’Ubuzima na RBC barakangurira Abanyarwanda bose kumva ko abafite ibibazo byo mu mutwe bakwiye kwitabwaho kuko iterambere Abanyarwanda bifuza ritagerwaho hari abagifite ibibazo byo mu mutwe.
RBC ivuga ko ibibazo byo mu mutwe bigaragara mu Rwanda byiganjemo ibifitanye isano n’ingaruka z’amateka mabi Abanyarwanda banyuzemo yanabagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga Miliyoni imwe.
Iki kigo kivuga ko ubushakashatsi bwakozwe muri 2009, bwagaragaje ko abafite ibibazo byo mu mutwe biganje mu kigero cy’abakuru dore ko bari 26% mu gihe, abari bafite ibibazo bikomoka ku biyobyabwenge bari 7% biganjemo urubyiruko.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘ Twite ku buzima bwo mu mutwe dutanga ubutabazi bw’ibanze.’
Photos © M. Niyonkuru/umuseke
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
3 Comments
ikibazo n’uko uko mwicaye aho ntmurwayi uhagarariwe kandi tuzi ko hari amashyirahamwe bashinze, ubwo se murumva guvuga ibibazo by’abantu kandi nabo bahibereye ngo bitangire ubuhamya, mwumva mwebwe ntakato mubaha, ese izo ntebe mwicayeho bo baje bazanduza, tuzareba ku wa mbere le 10, ubwo muzivugira amajambo ubundi mwitahire, twe dukeneye kumva amajwi y’abantu bigeze guhura n’uburwayi, bivugira uko babayuho.
Muri make nta mafaranga asigaye mwisanduku ya leta..Gusa kuyashaka ntimuzatuzanire ziriya mpunzi zo muri israeli.Zimwe zageze Uganda turabizi.
ubanza nta hantu kw’isi abantu bafatira abandi ibyemezo nko muri uru Rwanda! Wowe uraje utwemeze ko buri wese afite ibibazo bye byo mu mutwe! Uganwa na bangahe bo mu miryango yawe?! mujye mureka kuba inshyomoke cyangwa indondogozi. Mujye munibuka ko abantu bumva kandi bagasoma ibyo mutanguranwa kuvuga ukagira ngo muri mu marushanwa! Abantu benshi bafite ubumuga bwo mu mutwe barahari mubavure dore namwe Leta ivuza abanyu binyujijwe muri za insurances/assurances zinyuranye. Mbese mbabaze mujya mwibuka ko mwe muhabwa uburenganzira bwo kugurira imiti ahantu henshi mu gihe n’uwo muha iyo MITUELLE adashobora kujya muri pharmacie zindi uretse iy’ibitaro yivujemo?! iyo umuti ubuze arirwariza mwe mugahabwa n’uburenganzira bwo kujya gusinyisha kuri RAMA n’ahandi?! Aba banyarwanda mwima ijambo mukabatecyerereza ejo nibavuga ko ari mwe barwayi muzasanga mujya impaka!
Comments are closed.