Digiqole ad

Rusizi: Ibihumbi BITATU biratuma abana bo mu miryango itishoboye batiga neza

 Rusizi: Ibihumbi BITATU biratuma abana bo mu miryango itishoboye batiga neza

Kwiga amashuri abanza ubundi ni ubuntu (photo: internet).

Ababyeyi banyuranye mu Karere ka Rusizi barinubira amafaranga adasobanutse ibihumbi bitatu (3 000 Frw) bakwa n’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye abana babo bigamo, hamwe ngo bakayita ay’inyubako, ahandi bakayita ayo kwiga kabiri (igitondo n’ikigoroba) n’andi mazina.

Kwiga amashuri abanza ubundi ni ubuntu (photo: internet).
Kwiga amashuri abanza ubundi ni ubuntu (photo: internet).

Ku bigo bibiri umunyamakuru w’Umuseke yagezeho, yasanze ngo hari abana bari no kwitegura ibizamini bya Leta bari kwirukanwa mu mashuri kubera ko batatanze ariya mafaranga, nyamara iminsi y’ibizamini yegereje dore ko biteganyijwe mu kwezi gutaha.

Ahenshi, umwana umwe wo mu mashuri abanza ngo asabwa gutanga amafaranga bita ay’inyubako 3 000 buri gihembwe

Mu gihe abari mu kiciro gikuru, ni ukuvuga mu myaka itatu ya nyuma y’amashuri abanza (uwa kane, uwa gatanu, n’uwa gatandatu) bo ngo bakwa ayitwa ayo kwiga kabiri, utayatanze yiga igitondo gusa, ikigoroba bakamwirukana, kandi ntibibuze ko amasomo akomeza kubayatanze.

Ibi umunyamakuru wacu yabisanze ku kigo cy’amashuri abanza cya Kamembe Adventist; N’ikigo cya Groupe Scolaire St Bruno gifite amashuri abanza, n’ikiciro cy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka Icyenda na 12. Aha ho bongeraho n’andi ibihumbi bibiri (2 000 Frw) ngo yo kwiga mudasobwa.

Ababyeyi cyane cyane abo mu miryango itifite, bavuga ko aya mafaranga abagora cyane kuyabona, ku buryo hari ubwo bohereza abana ku ishuri batarayishyura bakabirukana, bakiga igice cy’umunsi umwe, cyangwa ku mpera z’igihembwe bakabima indangamanota. Bakavuga ko ibi bihabanye na Politiki y’uburezi budaheza yakuyeho amafaranga y’ishuri.

Mukeshimana Godlive ufite umwana wiga mu kigo cy’amashuri abanza cya Kamembe Adventist, yatubwiye ko muri iki kigo harimo ivangura bakorera abana batabonye amafaranga yo kwiga kabiri, ngo babazwa n’uko abana bataha bavuga ko birukanywe kubera ubushobozi bucye.

Ati “Biratubangamiye ni ukuri, nibatubwire ko n’amashuri abanza azajya yishyura tubimenye kuko umwana wacu iyo yirukanywe hari amasomo basigara bigisha abana bishyuye, nyamara ntibanabasobanurira amasomo baraye bigishije abandi bana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic yabwiye Umuseke ko iki kibazo kizwi kandi cyahagurukiwe, yizeza ko umwarimu cyangwa Umuyobozi w’ikigo uzafatwa yirukanye umwana ntabusobanuro azahagarikwa.

Yagize ati “Iki kibazo cya Prime cyangwa amafaranga yakwa bidakurikije amategeko bitemewe uzafatwa yabikoze nta bundi busobanuro tuzakira. Umwana ni inzirakarengane, umwarimu ndetse n’umubyeyi nibo bumvikana umwana ntaba ahari, birakurikiranwa.”

Ibi bibazo by’amafaranga yakwa abana yahawe inyito zinyuranye kandi abarimu n’ubuyobozi bw’ibigo bashaka kuyihembamo nk’agahimbazamusyi kandi ngo kigaragara no mu tundi turere ka Nyamasheke ihana imbibe na Rusizi.

Kugeza ubu mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke haracyaboneka abana benshi bata amashuri bakigira gukora imirimo ibinjiriza amafaranga nko kwikorera imitwaro bayambutsa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa bagahitamo kujya gukora imirimo yo kurinda imirima y’imiceri, ndetse no kujya mu burobyi mu kiyaga cya Kivu.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Uburezi bwaragambaniwe mujye mwicecekera. Mwalimu nawe agomba gushakishiriza mu babyeyi nta kundi byagenda. Iyo ushaka unutekano urara irondo cyangwa ukishyura amafaranga y’umutekano. Ibyo ntawe ukibijyaho impaka nyamara mwalimu yakwita agahimbazamuskyi ayo mafaranga abantu bagakoma akaruru! Ku zihe mpamvu?
    Abashinzwe umutekano bashyiriweho isoko ryihariye mwalimu birananirana kandi ahembwa macye. None na bitatu yishyurwa mu gihembwe ngo ni menshi! gute se? Ko ntarumva hari uwijujutira ay’ibishingwe mu mujyi ko ari hagati ya bibiri na bitatu ku kwezi? ko ntarumva hari uwijujutira ibihumbi 3 by’umutekano mu mujyi bya buri kwezi kandi duhora tuvuga ko umutekano dufite uwawuduhaye?!

    Iyo ubyaye umwana wawe ntawabiguhase kucyi wumva ko hari umuntu ugomba kuguhangayikira akurerera wigaramiye ari nako utera izindi nda?

    Ororororoo ubwo rero ngo kwiga ni ubuntu mwabonye abazajya birirwa babarerera naho mwe muriho muterana amadada…?! Muzabaze ababyeyi barerera mu bigo by’amashuri menshi muri Kigali! Bishyura akubye ayo bitatu inshuro zitabarika buri kwezi. Ko batavuga?! Abanyarwanda bakwiye gutozwa ko bagomba no kwishingira abo babyaye bakava mubujiji ngo ibyiciro by’ubudehe, ngaho ngo abana bigire ubuntu…mwalimu se we ntahembwa? Erega ibi ni nabyo bitesha agaciro mwalimu. Ninde se ujya ajya kwa muganga ntacyo yitwaje? Ko ntarumva bavugiriza induru igiciro cya COARTEM?! Ayo za Kaminuza zisaba ntazwi? Ari munsi y’ibihumbi 200 ku gihembwe?! Mwarimu akwiriye kwibukwa mu guha ireme uburezi agahembwa neza kandi n’ababyeyi bakumvishwa ko bagomba kwishingira abo babyaye. Bizanatuma banafata ingamba zo kugabanya kubyaragura uko bakangutse.

    • Zamda, urakoze cyane kubambwirira! ubyica ni uvuga ko uburezi ari ubuntu!

    • uvuze ukuri gusa.aya maf akwiye gushyirwaho nkitegeko agatandukana bitewe na buri karere nkuko badhyiraho ay’umutekano cg Isuku cg mutuele.

    • Uvuze ukuri kabisa zamda. Abanyarwanda bagakwiye kumva kokubyara ari ikintu umuntu akora yagiteganyije

  • Ni Ubuntu koko kujya gusenga se si ubuntu uzabemo udatura maze urebe ko hari ni inyinya nta nubwo pastor yagukora ku gahanga none mwarimu ukurerera ngo ntiwamushima mugabanye ubujiji mujye mubyara abo mushoboye

  • ibihumbi mirongo itatu mwarimu ahebwa ni macye pe mujye mureka ashakire no kumpande kko ntana ordre de mission agira

  • Zamda atanze analyses zukuri, abantu ntibakinubire inshingano zabo ngo ni uko babashutse ngo kwiga ni ubuntu kandi barishakiraga amajwi.

  • No, niba mwarimu agiye kwita agahimbazamusyi ngo ni inyubako cg kwiga kabiri ntitwabishyigikira, niyo mpamvu inama z’ababyeyi zibaho. babyemeranyijeho n’ababyeyi PTA igatangwa mubwumvikane ntacyo ark uburiganya n’amayeri yandi mbibonamo ubujura cyane. gusa twibukeko ubuntu atari ubusa babyeyi, kdi twikwihunza inshingano yacu yo kurera abo twabyaye. kdi uko tubuhindura ubusa niko buzanatanga ubusa bw’umusaruro. pls leta rwose ibishatse yafasha abo bayirerera kuko iyi sector ipfuye twibukeko byose byapfa. nawese wagerahe udaciye kuri mwarimu? ikd kibabaje ni uko wasanga yibera ayabakontable b’ibigo naba master mwarimuwe ngo mutahe.

Comments are closed.

en_USEnglish