Month: <span>October 2016</span>

Gusezera muri Salax ni uburenganzira gusa kuzayigarukamo bishobora gukomera –

Emma Claudine umuyobozi w’Ikirezi Group itegura Salax Awards, avuga ko kuba hari abahanzi basezeye ari uburenganzira bwabo. Ariko ku rundi ruhande bishobora kuzagorana kuyigarukamo ku yindi nshuro. Kuko bishobora kuzasaba ubusobanuro bwimbitse noneho hakarebwa ko hatangwa amahirwe ya kabiri mu gihe ubusobanuro bwatanzwe bwumvikana. Ibi abitangaje nyuma y’aho mu minsi ishize abandi bahanzi barimo Knowless, […]Irambuye

Nubwo yatsinze ibitego 3 mu mikino 3, Sugira aracyafite ibyo

Sugira Ernest rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi akomeje kwitwara neza muri AS Vita Club yo muri DR Congo. Amaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino itatu, ariko umutoza we Florent Ibenge abona agifite ibyo gukosora. Kuri iki cyumweru tariki 9 Ukwakira 2016, hakinwaga umunsi wa gatatu wa shampiyona ya DR Congo, Lina Foot. AS Vita Club yatsinze […]Irambuye

Abanye-Save ngo ubu bubatse ubumwe nubwo ari kw’ivuko rya Gitera

Abaturage b’i Save mu karere ka Gisagara bavuga ko hari aho bamaze kugera mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge nubwo aha i Save ngo ari iwabo wa Habyarimana Yozefu Gitera  Joseph uzwi cyane mu gucengeza amacakubiri mu myaka ya 1950. Mu cyumweru cyashojwe ubushize cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge abanye-Save bakoze ibikorwa byo kubakira abatishoboye no kwegeranya amafaranga yo […]Irambuye

Mukura VS: Olivier yagarutse ku buyobozi, Hamdan asimbuzwa umusore w’imyaka

Mu nama y’inteko rusange idasanzwe ya Mukura Victory Sports yateranye, Olivier Nizeyimana yemeye kugaruka ku mwanya w’ubuyobozi, Sheikh Hamdan Habimana wari umunyamabanga mukuru asimbuzwa Niyobuhungiro Fidele w’imyaka 25 gusa. Kuri iki cyumweru tariki 9 Ukwakira 2016, mu Karere ka Huye hateraniye inama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba Mukura Victory Sport “MVS” yari igamije gutora abayobozi bashya, […]Irambuye

Igihe maze mu muziki si uko ntashaka kurenga urwego ndiho-

Auddy Kelly Munyangango umuhanzi ukora injyana ya RnB unagerageza kuyisanisha na gakondo, ngo imyaka amaze mu muziki si uko adashaka kurenga urwego ariho. Ahubwo n’ibintu bitegurwa. Kuba hari umuhanzi uza agahita amenyekana ndetse haba n’undi ukora umuziki imyaka n’imyaka ariko atarenga umutaru, Auddy asanga ari uko akenshi biterwa n’uburyo yamenyekanyemo. Ati “Gukora umuziki igihe kirekire […]Irambuye

UAP Rwanda Customer week celebrations kicked off

Kigali … 03rd September 2016 …… UAP Rwanda joined the rest of the world to celebrate The International Customer Service Week in Kigali and upcountry. With the rest of the large Group UAP Rwanda will celebrate this year from 3rd to 7th October aiming at being a customer Centric Organization. The week in Kigali and upcountry […]Irambuye

Mu mpaka, noneho Trump yitwaye neza gusa Clinton akomeza kumuganza

Muri Washington University muri Leta ya Missouri Donald Trump na Hillary Clinton bahatanira kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika bongeye guhangana mu kiganiro mpaka, Trump yitwaye neza kurusha mbere, Clinton nawe akomeza kwihagararaho no kurusha ingingo uyu mugabo. Trump yaje muri iki kiganiro afite icyasha cyo guhohotera abagore mu mvugo yafashwe mu 2005 atabizi ikongera […]Irambuye

Rulindo: Yashatse gutema mushiki we baramurasa arapfa

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, abaturage bo mu mudugudu wa Gatare mu kagari ka Mukoto mu murenge wa Bushoki muri Rulindo bavuga ko batabaye umugore witwa Patricie Muhawenimana agiye gutemwa na musaza we maze bakaburizamo umugambi we,  bikarangira uyu mugabo wari ugiye gutema mushiki we arashwe agapfa. Emmanuel Karinganire umwe mu baturage batabaye yabwiye […]Irambuye

Ethiopia yatangaje ko yinjiye mu bihe BIDASANZWE

Guverinoma ya Ethiopia yatangaje kuri iki cyumweru ko yinjiye mu bihe bidasanzwe bizamara amezi atandatu, ni nyuma y’ibikorwa byinshi by’urugomo n’imyigaragambyo mu gihugu byahitanye abantu bikangiza byinshi. Hailemariam Desalegn Minisitiri w’Intebe wa Ethtiopia yavuze ko binjiye mu bihe bidasanzwe nyuma yo kubiganiraho cyane n’Inama y’abaminisitiri kubera impfu nyinshi n’ibimaze kwangirika mu gihugu. Ethiopia imaze iminsi […]Irambuye

en_USEnglish