Digiqole ad

Akanyafu n’igitsure cya mwalimu, byajyanye n’uburere n’ikinyabupfura ku ishuri

 Akanyafu n’igitsure cya mwalimu, byajyanye n’uburere n’ikinyabupfura ku ishuri

Minsitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba

*Abalimu ngo kuba batagihana abanyeshuri bituma umuco wo kubaha ukendera,

*Minisitiri Musafiri avuga ko uburere bupfira mu miryango.

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, wizihijwe tariki ya 5 Ukwakira mu Rwanda mu karere ka Gasabo, abarimu bagararagarije abayobozi bafite uburezi mu nshingano, ko ingaruka z’uburere buke no kutubaha bisigaye muri bamwe mu bana b’iki gihe biterwa no kuvaho burundu kw’igitsure n’ibihano bya mwarimu ku munyeshuri.

Minsitiri w'Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba
Minsitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Musafiri Musafiri Malimba, avuga ko uburere bupfira mu miryango ngo ni yo mpamvu bitareba mwarimu wenyine.

Ndayambaje Olivier, umurezi agira ati: “Abana kera wasangaga  bakeburwa na mwarimu, ariko muri ino minsi usigaye wumva abarimu benshi basigaye bakubitwa n’abanyeshuri. Ntabwo umwana akireba cya gitsure cya mwarimu, kubera ko abarimu benshi basigaye batinya ngo batiteranya n’abanyeshuri.”

Avuga ko muri iki gihe abana b’abakobwa basigaye biyambika ubusa ngo umwarimu ntabe yavuga cyangwa yagira ngo aravuze abanyeshuri bakamubeshyera ibyaha ngo yashatse kumufata ku ngufu n’ibindi.

Iki kibazo kandi abalimu ntibazuyaje mu kukibwira abategetsi bafite mu nshingano uburezi mu gihugu cyose, ko kuvanaho igitsure n’akanyafu ka mwarimu byatumye abana batagikurana uburere n’ikinyabupfura.

Ndikumana Marcel agira ati: “Kera iyo umwana yashakaga kutumva, hari igihe umwarimu yamushyiragaho igitsure ukabona noneho aranatinye, ukabona yanakwemera ibyo amubwira. Kuri iki gihe nta munyeshuri ugitinya mwarimu. Mbese, harimo kwa kugenda wigengesereye ngo ntavaho ngira icyo nkomeretsa.”

Minisitiri w’Uburezi Dr. Musafiri Malimba Papias avuga ko ikinyabupfura n’uburere bw’abanyeshuri bidakwiye kubazwa mwarimu kuko ngo ibyo bipfira mbere na mbere mu babyeyi.

Agira ati: “Ababyeyi na bo bakwiye kugira uruhare mu gutanga uburere, ntabwo rwose mu by’ukuri uburere tuzabushakira mu mashuri yacu gusa, ahubwo  tugomba kubushakira mu miryango.”

Avuga ko umwana ujya kwiga yambaye ubusa umubyeyi we ari we wabumwambitse cyangwa yahavuye yambaye atyo umubyeyi nta gire icyo avuga ngo na mwarimu ntazamwumva.

Ati: “Niba se wa mwana yaje kwiga yambaye akajipo k’urukozasoni yakambitswe n’ababyeyi be,  cyangwa akaza yakambaye avuye mu rugo ababyeyi ntihagire ugire icyo avuga urumva wowe uzagira icyo uvuga akagutega amatwi. Reka da, uzaba ucurangiye abahetsi.”

Avuga ko hari icyirimo gukorwa ku rwego rwa Minisiteri hashyirwaho amabwiriza no gukorana n’izindi nzego, ariko ngo ntibizeye ko amabwiriza azashyirwaho azabikemura byose ariko ngo hari ibizagabanuka. Kandi ngo abarimu ntibakwiriye gucibwa intege n’ibyo .

Iki kibazo cyo kudashyira igitsure n’akanyafu ku munyeshuri  kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Dr. Rwamukwaya Olivier we yamaganira kure iby’igitsure n’akanyafu ka mwarimu.

Ati: “Imyumvire yo kumva ko igisubizo cy’uko abanyeshuri bubaha mwarimu cyangwa  bitwara neza ku ishuri ari inkoni, icyo ntabwo ari igisubizo cy’umuntu wize uburezi.”

Avuga ko abalimu b’iki gihe biga uburyo bwinshi bwo gufata umunyeshuri, nta kumukubita ngo bitandukanye cyane n’uko abarimu ba kera bigaga.

Ati “Inkoni ivuna igufwa ntivura ingeso.”

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Aha ndemeranywa n’uyu mugabo….mujye mubahonda natwe baraduhonze..Kandi ntabwo byatubujije kuba abo turi bo.Ibi byaje ngo ujye uganira n’umwana ufite imyaka 5 ngo umusobanurire ntakigenda.Mugarure uburere ntarwanda nahubundi mayibobo ndavuga ibirara ntimuzabikira.

  • Ibi ubivuga azakore field work, ajye mu bigo arebe. Minister arirengagiza ariko nta kibazo abana babo bafite biga mu bigo bibafasha atari za 9 na 12 years tubona hanze aha. muzumva aho muri kirehe umwana yananiye umalimu, umuyobozi hakitabazwa polisi. uburezi mu Rwanda ni ikibazo rutura.

    • Impamvu nuko bari kuarmira ibyahumiye kumirari iyimyaka yose.mwalimu ahembwa angahe? umubyeyi,umwana wo mu cyaro abayeho gute?

  • Rwamukwaya nta kigenda pe. Umunyarwanda ureba kure ati: Umwana apfa mu iterura kandi imburagihana bapfa bari abantu!!! Umwana utabonye igitsure, utacishijweho akanyafu igihe biri ngombwa ntacyo avamwo . Uko wahana umwana kose icy’ingenzi ni ukubikorana urukundo.

  • Ntagitsure,ntaburere mbona,nabategetsi bumunzego zohejuru babashyira igitsure,(ariko cyabantu bakuru) nkanzwe abana?.ubwo burere butagira akanyafu ntabwo mbona,ninayo mpamvu ntamunyeshu ugisibia,
    Bose babaye nkabiga mukiburamwaka!!! Niho usanga incuke zoze bazihaye impamya bumenyi,(diprome)
    DR uyumunsi usanga ntakintu yiyiziye,yakwigishwa nababandi barangije selayi.mana tabara naho ubundi abana bacu ntaburere ntabunyi.diniamungu.

  • hi, abalimu nitwe twagowe nimubireke nta makuru mufite

  • Mwalimu we baragushuka ngaho mukozeho urutoki urebe uburyo bakumanukana 1930. Barahita bakugerrekaho ko ukubise umwana ufite ibikomere bya jenocide.umwana nawe suguhahamuka arakuba5. Yemwe urwanda rurafitwe

  • Ngo ikinyabupfura n’uburere ntibibazwa mwalimu???? Ubwo se bibazwa nde niba bitagomba kubarizwa muri minisiteri y’uburezi nyakubahwa minisitiri???
    Umunyafu ukosora umwana akajya ku murongo. Ese iyo His Excellency avuga ko gufata umwana ukamunyuzaho umunyafu ari byiza ntimuba mubyumva. Ese iyo mwumva umuntu wese abona ko ireme ry’uburezi ryasubiye inyuma, ntimwumva ko hari ibintu byinshi mugomba guhindura kugira ngo ireme rizamuke? Imana ibafashe kugira ngo ibyiza mukora birusheho kugirira abana b’u Rwanda akamaro.

  • Haahh,ese niki kitabaye isupu bavandi?uburezi,ubuzima,ubutabera………,ese ubu umunsi……,ntagahora gahanze!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish