Digiqole ad

Gicumbi: Umugabo yishe umugore we nawe ahita yiyahura

 Gicumbi: Umugabo yishe umugore we nawe ahita yiyahura

Umugabo witwa Jean de Dieu Twizeyimana wo mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Gicumbi, arakekwaho kuba yishe umugorewe hanyuma agahita nawe yiyahura.

Amakuru atugeraho aravuga ko ubu bwicanyi bwabaye mu gicuku cyo kuri uyu wa gatanu tariki 07 Ukwakira.

Abaturage basanze munzu umurambo wa Jean de Dieu Twizeyimana w’imyaka 30, n’uw’umugorewe Mukurizehe Vestine w’imyaka 24. Gusa, bagakeka ko umugabo yaba yishe umugore we amunigishije umukandara, hanyuma nawe akiyahura. Basize abana babiri, umukobwa n’umuhungu.

Jean Baptiste SINDABYEMERA, umukozi w’Umurenge wa Nyamiyaga ushinzwe irangamimerere yatubwiye ko amakuru y’uru rupfu yabagezeho mu ma saa munani z’ijoro, ariko ngo abapfuye bo bapfuye mu ma saa sita z’ijoro.

Ubuhamya ngo bahawe n’abaturanyi n’ababyeyi b’abapfuye, buremeza ko uyu muryango wabanaga neza, nta makimbirane yari asanzwe awurarangwamo.

SINDABYEMERA yatubwiye ko imirambo y’abapfuye ku bufatanye na Polisi yajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Munyinya kugira ngo ikorerwe ibizamini. Gusa, yahise ugarurwa nyuma yo gukorerwa ibizami, kugira ngo ishyingurwe.

Ati “Biracyari urujiji kucyaba cyatumye ubu bwicanyi bubaho. Ibyo ibizami byagaragaje ntabwo turabona ibisubizo byabyo, ariko ikigaragara cyo yari yamunigishije umukandara.

Umugabo amaze kumwica amaze kumwica yagiye anywa ya miti ihungira imyaka, abona ko itaribumwice vuba kubera ko abantu bari batangiye guhonda urugi kuko abana bari batatse, bituma yishyira mu kagozi muri salon.”

SINDABYEMERA avuga ko ngo uriya mugabo yari amaze imyaka ibiri arwaye, kwa muganga ngo bari baramusuzumye, bamubwira ko arwaye inyama zo munda kandi adashobora gukira, abaturage bakaba bakeka ko nayo yaba impamvu yatumye afata icyemezo bita ko ‘kigayitse’.

Agasaba abaturage kwirinda icyo aricyo cyose cyatuma habaho imfu hagati y’abashakanye; Kandi ko ufite ikibazo yajya akivuga, akakiganira na bagenzi be cyangwase n’ubuyobozi, kuko iyo ufite ikintu ku mutima ukakiganira n’abandi bituma uruhuka.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Iyi nkuru ntimwayinonosoye

  • Batiyahura se !imibereho mibi ubukene inzara baterwa no kudahinga ibibafitiye umumaro ,wahinga ibigufitiye akamaro bakabikuranduza!ni gute abana b’u Rwanda batasara?

    • Ngaho nawe genda usare turebe di hahaha
      Ibyo uvuze se bihuriyehe nibyo umutangazamakuru yarangaje

  • Gahizi,uzasare nawe kugiti cawe,nibutabonako urwanda rushakira abarutuye imibereho myiza,uzapfana agahinda kakwuzuye kumutima,nizereko aribake batekereza nkawe.

  • Ariko Siri ntago uzi gusesengura ??ndunva Gahizi umurenganya nabyo byaba impanvu! Kandi ugomba kumenya ko abantu batagira réactions zimwe ku kibazo ,donc kumenya kubitwaramo biratandukanye! Naho kumubwira ngo nasare!wenda afite ukundi abihunga cg abyiyibagiza cg wenda we arihagije ariko ntibimubuze kubona akarengane gakorerwa abandi

  • Mamina ahubwo wowe wasaze kera ntiwabimenya!garuka ku isi !!!!

  • Ibyo Gahizi avuze ni byo ijana kwijana. Imana izatwika abo bose batera abandi uburwayi

  • Gahizi rwose uvuze ukuri. N’iriya politiki y’iringaniza idasobanurwa neza nayo irarikora. Nayo ni impamvu y’ubwiyahuzi mu bagabo kuko usanga abagore barabigize urwitwazo rwo guhuguza umutungo umugabo yavunikiye bitwaje gatanya (iyo umugore atakwishe mbere), byabaye business. Iyo umugabo adashoboye kwihanganira uburiganya n’akarengane agiriwe arakwasa da, mukajyana.

Comments are closed.

en_USEnglish