Digiqole ad

Ngororero: Imiryaango 21 000 ituye mu manegeka…Hari kubakirwa 2 000 gusa

 Ngororero: Imiryaango 21 000 ituye mu manegeka…Hari kubakirwa 2 000 gusa

*Muri aka karere, abaturage bavuga ko abadafite ubushobozi bwo kwiyimura ari bo benshi,
*Minisitiri Mukantabana yasabye abaturage kwirinda ibiza mbere y’uko bibageraho,
*Mu mezi 9 ashize, u Rwanda rumaze gutakaza abantu 166, na miliyari 27 kubera ibiza…

Kuri uyu wa Kane, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, mu karere ka Ngororero kizihirijwemo uyu munsi ku rwego rw’igihugu, habarwa imiryaango ibihumbi 21 igituye mu manegeka, Leta ikavuga ko muri iyi miryaango hazubakirwamo ibihumbi bibiri gusa. Uyu munsi wizihije mu gihe habarwa abantu 166 bahitanywe n’ibiza mu mezi 9 ashize, mu gihe ibyangiritse bifite agaciro ka Miliyaridi zisaga 27 Frw.

Minisitiri Mukantabana akorana umuganda n'abaturage
Minisitiri Mukantabana akorana umuganda n’abaturage

Abaturage bo mu karere ka Ngororero gaherutse kwibasirwa n’ibiza, bavuga ko iyi mibare y’imiryaango izubakirwa ari micye ugereranyije n’ikeneye ubu butabazi bwo kwimurwa.

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda wo gusiza ahazubakwa umudugudu w’ikitegererezo uzatuzwamo abatuye mu manegeka ku musozi wa Kigali, hatangijwe ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza kizarangira taliki ya 19 Ukwakira.

Atangiza iki cyumweru, Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi, Mukantabana Seraphine yavuze ko iki cyumweru kizarangwa n’ibikorwa byo gukumira ibiza no kugabanya ingaruka ziterwa nabyo.

Minisitiri Mukanatanga uvuga ko muri iki cyumweru hazatangwa ubufasha ku bantu bagizweho ingaruka n’ibiza, yasabye abaturage gufasha kubakira abasenyewe na byo.

Mukantabana wagiraga inama abaturage, yabasabye kwirinda ingaruka z’ibiza bazirika ibisenge by’inzu zabo no kuzihoma, gutera ibiti ku misozi, gusibura ibyobo no gushakira amazi inzira aho kugira ngo abe ari yo ayishakira.

Avuga ko abaturage bakwiye kurwanya ibiza mbere y’uko bibageraho. Ati “ Ndumva tutakagombye kuvuga ngo tuzazirikana ingaruka z’ibiza ari uko hari abantu batakaye, abantu twabuze. Akaba ari muri urwo rwego mvuga ngo buri wese atarindiriye kuvuga ngo ibiza biramutwaye ahaguruke abirwanye.”

Mu karere ka Ngororero habarwa imiryango isaga ibihumbi 21 ituye mu manegeka, gusa Leta ivuga ko muri iyi miryango, hazubakirwa ibihumbi bibiri gusa.

Ubuyobozi buvuga ko imiryango itari muri iyi izafashwa kwimurwa, igomba kwishakamo ubushobozi kugira ngo yimuke itagombye gushyirwaho igitutu ngo isenyerwe.

Bamwe mu batazahabwa ubufasha bwo kwimuka, bavuga ko na bo bifuza kwimuka aha hantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga, gusa bakavuga ko nta mikoro.

Bavuga ko imiryango ikwiye gufashwa kwimuka ari yo yari ikwiye kuba myinshi. Umwe muri bo agira ati “ Urebye imibereho y’abaturage bo muri aka karere nta bushobozi ku buryo bahitamo abo 2 000 gusa. hano nta kintu wavuga dukora cyatwinjiriza ku buryo abo bantu bose bashobora kwiyubakira.”

Muri aka karere ka Ngororero kandi, abaturage babarirwa hejuru ya 90% batunzwe n’ubuhinzi, kandi ngo abenshi babukora badateganya gusagurira amasoko ahubwo bashaka ikibatunga.

Minisitiri Mukanabana wavugaga ko Ibiza biri mu bibazo by’ingutu bihangayikishije igihugu, kuko mu minsi ishize byahitanye benshi kandi abahanga mu by’ikirere bakavuga ko bishobora kuzakomeza kubera imihindagurikire y’ikirere.

Muri aya mezi 9, abantu 166 bahitanywe n’ibiza, mu gihe imiryango yagezweho n’ingaruka zabyo ari 59 854. Ibiza kandi byangije byinshi birimo imyaka, amatungo n’ibikorwa remezo nk’amashuri, imihanda…byose bifite agaciro ka 27 130 565 229 frw.

Min. Mukantabana uvuga ko gukora ingengo y’imari yo guhangana n’ibiza biba bigoye ndetse ko nta bushobozi bwaboneka bwo guhangana n’ibiza byose, avuga ko u Rwanda ruhagaze bwuma ku butabazi bw’ibanze bwagenerwa abagezweho n’ibiza.

Minisitiri Mukantabana na Goverineri Munyantwari batangiza imirimo y'ahazubakirwa abatuye mu manegeka
Minisitiri Mukantabana na Goverineri Munyantwari batangiza imirimo y’ahazubakirwa abatuye mu manegeka
Minisitiri Mukantabana mu muganda wo gusiza ahazubakwa imidugudu izatuzwamo abatuye mu manegeka ku musozi wa Kigali mu karere ka Ngororero
Minisitiri Mukantabana mu muganda wo gusiza ahazubakwa imidugudu izatuzwamo abatuye mu manegeka ku musozi wa Kigali mu karere ka Ngororero
Guverineri Munyatwari yifatanyije n'abaturage gutangiza imirimo yo kuzubakira abatuye mu manegeka
Guverineri Munyatwari yifatanyije n’abaturage gutangiza imirimo yo kuzubakira abatuye mu manegeka
Banyuzagamo bakaruhuka, bakamenamo abiri
Banyuzagamo bakaruhuka, bakamenamo abiri
Umuyobozi wa polisi mu ntara y'uburengerazuba n'umuyobozi w'ingabo muri Ngororero n'utundi turere byegeranye bakora umuganda bishimiye gufatanya n'abaturage
Umuyobozi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba n’umuyobozi w’ingabo muri Ngororero n’utundi turere byegeranye bakora umuganda bishimiye gufatanya n’abaturage
Arakora umuganda akanyuzamo agafata udufoto azibukiraho iki gikorwa cyo gufasha abatuye mu manegeka
Arakora umuganda akanyuzamo agafata udufoto azibukiraho iki gikorwa cyo gufasha abatuye mu manegeka
Nyuma y'umuganda, bagiranye ibiganiro byabimburiwe n'umwanya wo kuzirikana abahitanywe n'ibiza mu gihugu hose
Nyuma y’umuganda, bagiranye ibiganiro byabimburiwe n’umwanya wo kuzirikana abahitanywe n’ibiza mu gihugu hose
N'abayobozi bazirikanye abahitanywe n'ibiza
N’abayobozi bazirikanye abahitanywe n’ibiza
Munyantwari uherutse guhabwa kuyobora intara y'uburengerazuba yaramukije abaturage
Munyantwari uherutse guhabwa kuyobora intara y’uburengerazuba yaramukije abaturage
umuyobozi w'akarere ka Ngororero yasabye abaturage kwishakamo ibisubizo bakivana mu manegeka
umuyobozi w’akarere ka Ngororero yasabye abaturage kwishakamo ibisubizo bakivana mu manegeka
Abaturage basabwe kwirinda ingaruka z'ibiza
Abaturage basabwe kwirinda ingaruka z’ibiza
Minisitiri Mukantabana asaba abaturage kwirinda ingaruka z'ibiza mbere y'uko zibageraho
Minisitiri Mukantabana asaba abaturage kwirinda ingaruka z’ibiza mbere y’uko zibageraho

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Amanegeka n’iki ? Abayeho ubu kera ntiyahozeho ?ese yatewe n’iki ??nka hantu umuntu yubatse mu 1960 akaba ahatuye nta kibazo yigeze agira ,ubu uyu munsi habaye amanegeka gute ???

  • muhirwa wavuye state ryari wana ????!!!!1 amanegeka ni iki ?

  • Nanjye ibi byamanegeka nsanga harikibyihishe inyuma.Twebwe nabasokuruza bacu twayatuyeho njyewe sinzi ahotutuye igihe twahagereye.Ibyo biza ntanakimwe kitangeraho, mu mateka bamwiraga ibyorezo byabaye bakavuga ruzagayura bakavuga intambara ntanumwe wigezavuga amanegeka.Ibibintu tubyitondere.Kujya guparika abantu munsisiro ugasanga umuntu atuye kuri metero 10 kuri 15 abana be bazakinira ubute ahaganahe? Ibibizazana ibibazo twese tuzi biterwa nokuba hamwe muri benshi.Ndumva kubisobanura atari ngombwa twese ingaruka zabyo turazizi.

  • Isi igenda ihindurwa n’ibikorwa bya muntu. niba kera mwari mutuye ku musozi muri babiri ubu mukaba muhatauye muri miliyoni, ibikorwa bya muntu birimo guhinga, gutema amashyamba n’amazi atemba, ubutaka bukoreshwa nabi bigenda bihindura ahantu amanegeka. None se utekereza ko Gasyata na za Gisozi ikihagira amanegeka ari iki ? ni imiturire mibi ahao usanga abantu batura ku misozi bagerekeranye, nta nzira z’amazi zihaba, kandi uko bubaka niko amazi atemba aba menshi akishakira inzira yarangiza agasenyera abayabangamiye. Ibihe birahinduka, kereste niba wowe utabibona

    • @Muhanga, harya kurwanya isuri na gahunda leta yarifite ntacyo bikubwira wowe?

    • @MUHANGA. birumvikana ibihe birahinduka. nonese wumva mukemura ibibazo wabwira bantu ngo muve mubyanyu mushaka ahandi mujya. ubwose wumvako bajyahe? ubwose umwana wawe yambaye ikote rishaje kugirango yifubike imbeho, mukubikemura warimwaka ukarita ngo yenda yicwe n’ umusonga aho kwambara nabi. iyo ubishoboye umuha irindi ryiza, waba utabishoboye yambara nabi kuko niko ubushobozi bwawe arinabwo bwe buba bungana

  • Muhanga afite point nziza. Ariko birabe atari amayeri yo kwambura abaturage ubutaka bwabo.

  • reta ifite inshingana zo kureberera no gutabara abaturage bayo. gusa hibukweko buri muntu afite uburenganzira kumutungo we. ntiwambwira ngo ushaka ko umuturage atazicwa n’ibiza hanyuma ukamubwira ngo va aho wari utuye ugende. ujye he?, ese kuba munzu yiswe “amanegeka” no kuba kugasozi ko udafite aho uba aho uba uri kuri risk cyane nihe? ibyo kuvuga ngo hari abishoboye n’abatishoboye; ese ko uko kwishobora kwawe kuvuga ahanini kugendewe kuri iyo nzu usabwa kuvamo ukayisenya, cyangwa bakagendera ku mushahara kandi hari igihe uba ufi inguzanyo waguzemo cg wubatsemo iyo nzu usabwa gusenya ukayivamo, ubwo nyuma yo kuyivamo uzaba ucyishoboye?
    ubushishozi burakenewe aha.

  • Nyakwubahwa Mukantabana: gabanya umubyibuho cyangwa ewmwre uguhitane. Ni Inama isumba izindi.

Comments are closed.

en_USEnglish