Digiqole ad

Abakuze dufite inshingano yo gutegura urubyiruko rwavukiye mu gihugu kidamaraye – Gasamagera

 Abakuze dufite inshingano yo gutegura urubyiruko rwavukiye mu gihugu kidamaraye – Gasamagera

Umuyobozi w’Ikigo cya Leta “Rwanda Management Institute (RMI)” Wellars Gasamagera asanga hari ibibazo bamwe mu rubyiruko rw’ubu ruhura nabyo nk’ibiyobyabwenge, uburara n’ibindi baterwa no kuba baravukiye mu gihugu kidamaraye, agasaba abakuru kwegera aba bana bakabategura kugira ngo bazabashe gusigasira ibiri kubabwa ubu.

Wellars Gasamagera asanga abakuze babonye amateka bafite akazi gakomeye ko gutegura abakiri bato.
Wellars Gasamagera asanga abakuze babonye amateka bafite akazi gakomeye ko gutegura abakiri bato.

Ibi yabigarutseho mu muhango wo gusoza ikiciro cy’amahugurwa ategura abana b’abanyeshuri bifuza kuzaba abayobozi, ikiciro cy’uyu mwaka wa 2016 cyasojwe n’abanyeshuri 32.

Aya mahugurwa ategurwa n’umuryango “Rwanda We Want” kugeza ubu ukorera mu kigo cya Glory Secondary School Kacyiru, n’ubwo ngo ugiye kugaba amashami no mu bindi bigo hirya no hino mu gihugu.

Wellars Gasamagera yahaye aba bana ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti “Inshingano z’umuyobozi w’ejo hazaza”, aho yabasabye kutigaya ubuto, ahubwo bakwiye gutangira kugira uruhare mu miyoborere no kwitegura kugira ngo bazabe abyobozi beza b’ejo hazaza.

Yaberetse aho igihugu cyavuye, aho kigeze n’inshingano abyobozi b’ejo bazaba bafite zirebana cyane cyane no kurinda ibyagezweho no gukomeza iterambere abayobozi barimo kubaka uyu munsi.

Nyuma yo kubaha ikiganiro iki kiganiro, abana bamubajije niba abona hari icyo babura kugira ngo bazabe abayobozi beza, ndetse niba n’abayobozi b’uyu munsi bafitiye ikizere abakiri bato ko bazabasha kurinda no gukomeza ibyo bari kubaka.

Rwanda We Want irategura abana bakiri bato kugira ngo bazabe abyobozi beza b'ejo hazaza.
Rwanda We Want irategura abana bakiri bato kugira ngo bazabe abyobozi beza b’ejo hazaza.

Wellars Gasamagera yababwiye ko ikiragano “generation” cy’ubu kirabura ko kitigiye ku masomo y’amateka nk’uko bo byagenze.

Ati “Generation y’ubu yibonye ibintu bimeze neza nta bibazo bahuye nabyo, simbibifurije kuko Imana yabahaye umugisha, mwagize umugisha wo kuvuka ibintu bimeze neza, nta bibazo bijyanye n’umutekano, indwara zaragabanyutse, cyera twarwaga amavunja tugatambika ibirenge.”

Gasamagera akavuga ko abana bo mu kiragano cy’ubu n’ubwo atari bose, hari ibibazo bahura nabyo kubera ko bavutse neza, nk’ibiyobyabwenge, kwitwara nabi, kujya mu bikorwa by’urugomo, kugumuka no gushukwa byoroshye kuko batazi ingaruka zabyo n’ibindi.

Akavuga ko impamvu bamwe bitwaza nka trauma (ihahamuka), kutagira ababyeyi n’izindi zidakwiye kuba urwitwazo kuko hari n’abandi bafite ibibazo nk’ibyo kandi bari kubaka igihugu.

Ati “Gusa, si ngombwa ko banyura mu mateka mabi kugira ngo bamenye inshingano zabo, twe bakuru dufite iyo nararibonye, dufite n’ayo mateka uko twayabonye, amabi n’ameza yose twarayabonye, biri mu nsingano zacu, ni nabwo burere bukomeye twebwe abantu bakuru dufite guha aba bana.

Ni ukubigishiriza kuri ibyo byose twebwe twagiye tubona, ibyagenze nabi kugeza n’aho habereye Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ingaruka y’imiyoborere mibi, kuva twebwe tubizi ubuhamya bwacu burahagije kugira ngo tubakangure.”

Gasamagera aha ikiganiro uru rubyiruko.
Gasamagera aha ikiganiro uru rubyiruko.

Gasamagera agasaba kandi akavuga ko urubyiruko rw’ubu kugira ngo rwumve icyo imiyoborere myiza aricyo, rwarebera ku ngero z’aho igihugu kigeze uyu umunsi, bagereranyije n’aho bagisanze, n’aho cyerekeza.

Ati “Twe tugomba kwigisha urubyiruko, tutabigishirije kubyago, ariko tukabigishiriza ku byiza mubona tukababwira ngo nyamuna murakore ku buryo ibi byiza mubona bidasubira inyuma, kuko nitutabibabwira ejo bizabacika kd nibibacika kongera kubyubaka bizabagora.”

Gasamagera ngo afite icyizere ko urubyiruko rw’ubu ruzabasha kurinda ibyo igihugu kigenda kigeraho, kubera ubushake bamwe bagaragaza bitabira gahunda zigamije kubategura nk’abayobozi beza b’ejo hazaza.

Umwana w’imyaka 19 gusa, Murenzi Tristan uyobora “Rwanda We Want (u Rwanda twifuza)”, avuga ko nyuma yo kubona igitekerezo Nyafurika cya “Africa We Want in 2063 (Afurika twifuza mu 2063)”, yatekereje ukuntu we na bagenzi be batangira gutegura abayobozi b’icyo gihe kugira ngo intego za Afurika zizagerweho kandi ikomeze gutera imbere kurushaho.

Ati “Abayobozi b’uyu munsi bigishijwe n’amateka, twebwe twavukiye mu kiragano kirimo ubuzima bwiza, amahoro n’iterambere ry’ubukungu bwihuta cyane. Ubu rero urubyiruko rushobora kuvuga ruti ubwo bimeze neza reka twicare.

Oya, reka twitegure ahubwo,…uyu munsi turiho mu mahoro, turashima ubuyobozi buriho ariko dukeneye kwitegura natwe kugira ngo igihe cyacu natwe nikigera tuzitware neza nk’uko nabo bitwara neza.”

Murenzi Tristan uyobora umushinga wa 'Rwanda We Want'.
Murenzi Tristan uyobora umushinga wa ‘Rwanda We Want’.

Kuva umwaka ushize wa 2015, ‘Rwanda We Want’ itegura urubyiruko binyuze mu biganiro hagati yabo cyangwa n’abayobozi b’igihugu banyuranye; Ndetse n’amarushanwa anyuranye nka ‘debate’, n’ibindi bitegura uru rubyiruko rubyifuza kugira ngo ruzabe abayobozi beza b’ejo hazaza.

Ishimwe Khaleb watsinze abandi mu marushanwa yose, harimo ayo kuvugira mu ruhame no mu biganiro.
Ishimwe Khaleb watsinze abandi mu marushanwa yose, harimo ayo kuvugira mu ruhame no mu biganiro.

_mg_0013 _mg_0034 _mg_0042 _mg_0063 _mg_0080 _mg_0116 _mg_0127

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Yego yeee ngo urubyiruko rwaradamaraye!!!! Rufite byose akazi, amafaranga, ibiryo byinshi, nzaramba yabaye amateka,mituelle n’ubuntu, n’ibindi ….yewe sinakubwira twagezeyo! Ariko kuki Rwandans abenshi barangwa no kwiyemera? Nibaza ko atari byiza, tugomba kwemera intege nke kugirango dukore naho ubundi turarushwa nubusa.

    • Aha harimo kuvugwa abana bazatoranywamo abazategeka igihugu (aha babise Young Leaders) mu gihe kiri imbere bakuru babo barangije ikivi cyabo; ntabwo rero ari abana bose bavugwa hano. Uzasubiere kwiga gusoma inkuru ukayumva neza.

      • Nsubize tantine, Ninde wabatoranije kuba aribo bonyine bazavamo abayobozi b’igihugu? Igihugu ni icy’abantu bose ntawe wigezwe atoranywa , uwo ariwe wese ufite ubwenegihugu wahavukiye yaratoranijwe.

        • Jya ureka ubujiji. Dore uko ba nyirabyo babyivugira: “…umuhango wo gusoza ikiciro cy’amahugurwa ategura abana b’abanyeshuri bifuza kuzaba abayobozi, ikiciro cy’uyu mwaka wa 2016 cyasojwe n’abanyeshuri 32”

          Uyu muryango ugizwe n’abantu garenga gato 60, hahuguwe 32, kandi icyo bahuguriwe ni ukuzaba abayobozi b’igihugu b’ejo…None wowe point yawe ni iyiyhe, niba utarimo gushyenga gusa ?

  • Uubyiruko rudamaraye ni 0,09% gusa rw’urubyiruko muri rusange, nirwo yabwiraga. Azaganirize n’urutadamaraye rwashobewe.

  • Abana 2 b’uyu mugabo Gasamagera sibo numva bavuga ko batse ubuhungiro iburayi?

    • Ibyo se bihuriye he nibyo yigishije? Babaypo bakanigayo bakanakorayo ariko subuhungiro. Ubwose baba barahunze iki? Ko ise ntagihe atakoreye leta kandi neza. Cyangwa nicyo mupfa?

      • Jya ushimangira ibyuzi niba ntabyo uzi ugewicecekera.Kandi sabana ba Gasamagera gusa basaba ubuhungiro hanze basize ababyeyi babo mu mirimo ya leta mu Rwanda.

  • ABA bayobozi baratuvanga rwose, ejo bundi ministere ifite urubyiruko munshingano zayo iti 80% by’imishinga iciriritse y’urubyiruko rugegerageza kwikorera irahomba, muri Rwanda management institute bo bati urubyiruko rw’u Rwanda rwaradamaraye!! Ajye avugako abe badamaraye apana urubyiruko rw’u Rwanda muri rusange.. Ubwose urubyiruko rwose abafite akazi nibangahe kwijana, uretse nakazi ababona education nziza nibangahe kwijana???

  • Mujye mubanza musome neza mubone gusubiza. Yavuze igihugu kidamaraye. Singombwa ko igihugu kidamaraye n’abana bacyo bose badamarara. Uburezi nukonsa wageza igihe cyabugenewe ugacuka. Ikindi akazi sideni. Ntanahamwe leta yigeze yandikirana n’abanyeshuri ngo nurangiza kwiga tuzaguha akazi. Muzakishakire. Kandi murekere aho kuvugavuga ngo icyenewabo kuko niba uri umunyarwanda nawe ufite benewanyu.
    Niba utari umunyarwanda ntacyo wishyuza leta vugana na UNHCR. Ninacyo cyerekana ko hari abantu babeshyabeshya ngo barize kandi bararangije ariko bakaguma ari injiji. Nigute wasaba ikintu kitariho. Cyangwa urashaka bavaneho uyu bagushyireho? Igihari ni umwuka wo guhumeka n’izuba ryo kwota. Ikindi mujye mumenya gusubira kw’ivuko niho Imana iba yaragupangiye ibyawe nawe ukaza kurwanira iby’i kigali nka street children…. ubwo niko nyine uzabaho. Njyewe nvugisha ukuri abumva bakumva abatunvise ntibanga kubona.

    • Ufite iterabwoba sana !

      Eh, ngo bajye basubira ku ivuko niho Imana iba yarabapangiye ibyabo ! Ndumiwe, uku kwishongora guhatse ikibi. Ubu koko abavukiye Uganda, Burundi, Zaire bagataha mu Rwanda tuzasubireyo kuko ariho hari ivuko ryacu ?

      Humura ariko Rwanda ntabwo itinze ahubwo iracyagushakira amavuta (yo kugukaranga nawe) waba waravukanye bimwe mwita imbuto cg waravukiye ku cyavu.

      • Aho uri ubu ninde wahakuzanye? Ubwo fatira aho niho iwanyu. Cyangwa ubaze abakubyariye aho uvuga bakwereke aho bakomoka. Ntamuntu numwe waturutse mw’ijuru ngo yiture hasi aha. Akazi wishyuza Leta si ideni igufitiye, ikaguha ikeneye servise zawe kandi wibuke ko leta ari bene wanyu (niba uri umunyarwanda). Niba unaniranwa na bene wanyu ni wowe ufite ikibazo sibo. Ikindi mwabana mwe mujye mwumva kuko uwanga kumvira se na nyina yumvira……… (uzuza)

  • Kwishongora, kwiyerekana uko utari, mawonesho (nkiburiye ikinyarwanda). Kuki mu Rwanda twiyerekana uko tutari? ngizo za gratte-ciel, imiturirwa yuzuye kuri 40%, ngizo za drones, ngizo indege batatubwira niba zunguka,ngiyo PAC ya Nkusi itumiza abantu bakitaba barangiza bakitahira kandi za miliyari zaranyerejwe, ngizo impfu zidasobanutse. Ibyo byose ngo ni imiyoborere myiza mu gihugu cyadamaraye.

    • URI KAGABO KABISA NDAGUSHIGIKIYE IGITEKEREZO UTANZE GUSA HARI ABO KIRI BURYE KANDI NTACYO GITWAYE.

    • Ko uri umunyarwanda se kuki udatanga urwawe ruhari ngo utunganye ibyo byose uvuga bifutamye? Kora ndebe iruta vuga numve. Ubundi ariko sha wowe ukora iki?

Comments are closed.

en_USEnglish