Month: <span>October 2016</span>

Rusizi: Hari abo bisaba 8 000 Frw cyangwa ukagenda KM

Mu gihe usanga igihugu kigenda gitera imbere ndetse n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu burushaho kugera henshi, mu Tugari twa Rwambogo na Nyamihanda ho mu Murenge wa Butare, mu Karere ka Rusizi, kugira ngo bagere ku Murenge ngo bibasaba kugenda urugendo rw’ibilometero 32, mu gihe udafite amafaranga y’u Rwanda 8 000 yo gutega za moto. Iyi mvune abaturage […]Irambuye

Inama y’Abaminisitiri yirukanye burundu bamwe mu bakozi ba Leta

None kuwa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2016, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’Abaminisitiri yatangiye ishimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika icyizere yagiriye ikipi nshya ya Guverinoma, by’umwihariko iha ikaze Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bakinjira muri Guverinoma, ibifuriza kuzatunganya neza inshingano zabo. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, […]Irambuye

Rayon yanze gukina umukino ufungura Shampiyona kubera FERWAFA

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo Shampiyona itangire, Rayon Sports yamaze gutangaza ko itazakina umukino ufungura kuko FERWAFA yatinze gutanga ibyangombwa by’abakinnyi. Kuri uyu wa gatatu tariki 12 Ukwakira, nibwo Rayon Sports itangaje ku mugaragaro ko ititeguye gutangira imikino ya Shampiyona, kubera ko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” butubahirije ibyo bumvikanye mu nama y’inteko […]Irambuye

Rusumo: Umupaka n’ikiraro bishya bimaze kuzana impinduka nziza

*Tariki 06 Mata 2016, nibwo hatashye iki kiraro n’ibiro by’umupaka uhuriweho bishya *Ibi bikorwaremezo byubakiwe rimwe ku ruhande rw’u Rwanda na Tanzania ku nkunga y’Ubuyapani *Byatashwe ku mugaragaro na Paul Kagame na Perezida Dr. John Pombe Magufuli. Nyuma y’amezi macye ibi biro by’umupaka uhuriweho “One stop Border Post” wa Rusumo ndetse n’ikiraro mpuzamahanga gihuza ibihugu […]Irambuye

Abanyarwanda 12,9% banywa itabi- RBC

Dr Aimée Muhimpundu uyobora ishami ry’indwara zitandura mu Kigo  cy’igihugu cy’Ubuzima, (RBC) yabwiye Umuseke ko imibare y’ubushakashatsi yo muri 2013 yerekana ko kunywa itabi bimaze kuba ikibazo mu Rwanda kuko 12,9%  by’Abanyarwanda bose banywa itabi. Muri aba ngo abenshi ni abantu bafite imyaka iri hejuru ya 45 y’amavuko. Mu Rwanda, abagabo banywa itabi bangana na […]Irambuye

REB yashoboraga gukora ibirenzeho igacunga neza za miliyari za Leta

*Abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, banenzwe ko kudakurikirana neza abakozi byatumye imari ya Leta icungwa nabi, *Gahunda ya One Laptop per Child yatanzweho miliyari 35, ariko ntiyagenze uko Leta yabyifuzaga, *REB iyobowe na Gasana Janvier ubu ngo igiye gusubira ku murongo. Kuri uyu wa gatatu mu gitondo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (Rwanda Education Board, REB) cyitabye […]Irambuye

Ababyeyi bagiye kujya bamenya uko abana babo biga hakoreshejwe ikoranabuhanga

Kompanyi y’ikoranabuhanga ‘Smart Initiative’ yatangije application yise ‘Smart Parent’ izajya ifasha ababyeyi na mwalimu gukurikirana imyigire y’umwana w’umunyeshuri, ndetse n’imyitwarire. Ubusanzwe umwarimu agomba kumenya niba abanyeshuri be bose baje kwiga, akamenya abarwaye, abarangaza abandi mu ishuri n’abagira uruhare mu myigire. Ibi bimusaba kuba maso cyane kandi agakoresha umwanya munini yandika buri kintu kugira ngo aze […]Irambuye

Putin yategetse abayobozi bose gucyura imiryango yabo iri mu mahanga

Uburusiya wbategetse abayobozi babwo bose gucyura mu gihugu imiryango na bene wabo baba mu mahanga, birava ku mwuka w’intambara nini inugwanuga hagati y’Uburusiya n’abanzi babwo. Abanyapolitiki n’abandi bayobozi bakuru biravugwa ko basabwe na Perezida Vladimir Putin gucyura abantu bo mu miryango yabo baba mu mahanga nk’uko ibitangazamakuru byaho bibivuga. Bibaye nyuma y’uko Perezida Putin asubitse […]Irambuye

en_USEnglish