Digiqole ad

Depite Hon. Nyandwi Desire yitabye Imana

 Depite Hon. Nyandwi Desire yitabye Imana

Hon Nyandwi Desire witabye Imana, yari ari mu nteko Rusange y’Abadepite

UPDATE: Umuhungu we usanzwe uba mu mahanga yari yaraye ageze mu Rwanda…

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’Umuseke, umuhungu wa nyakwigendera, witwa Adrien yavuze ko yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye avuye mu gihugu cya Kenya aho asanzwe akurikirana amasomo ya kaminuza.

Uyu mwana wa nyakwigendera avuga ko nta byinshi yavuga ku rupfu rw’umubyeyi we gusa ngo mu ntangiro z’iki cyumweru ni bwo yabahamagaye ababwira ko yarembye.

Umuseke kandi wavugishije Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe, avuga ko nta byinshi yavuga ku rupfu rwa Hon Nyandwi wari umunyamuryango w’iri shyaka anarihagarariye mu nteko Ishinga Amategeko.

Mzee Ngarambe avuga ko Umuryango  wa FPR Inkotanyi wifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera muri ibi bihe by’akababaro.

Umwe mu Badepite atangarije Umuseke ko Hon Nyandwi Desire yari amaze iminsi biri gusa arwaye.

Imirimo yari iteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko yahagaritswe nyuma y’urupfu rwa Hon Nyandwi Joseph Desire.

Umunyamakuru w’Umuseke uri ku kicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko, ahari kubera ibikorwa by’Umunsi wa Demokarasi, byasubitswe.

Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’Imari ya Leta, (PAC) bari bagiye kwakira Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, na byo ngo ntibiri bukorwe. Aba badepite bariho baganira ku mpfu zitunguranye ziri kuba muri iyi minsi, banagaruka ku rupfu rwa mugenzi wabo witahiye muri iki gitondo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Hon Nyandwi Desire yitabye Imana, gusa nta makuru y’icyamuhitanye aramenyekana.

Hon Nyandwi Desire witabye Imana, yari ari mu nteko Rusange y'Abadepite
Hon Nyandwi Desire witabye Imana, yari ari mu nteko Rusange y’Abadepite

Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, abwiye Umuseke ko mugenzi wabo, Nyandwi Joseph Desire yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Ukwakira.

Ati “Batumenyesheje ko yitabye Imana ariko nta yandi makuru turamenya.”

Hon Desire Nyandwi witabye Imana, yari asanzwe ahagarariye ishyaka RPF – Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ku rubuga rwa Twitter rw’Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, yemeje aya makuru y’akababaro ko nyakwigendera Depite Nyandwi Desire yapfiriye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ku Kacyiru.

Amateka ya hafi ya Hon Nyandwi Desire:

Yavukiye mu karere ka Nyamagabe mu 1954, afite impamyabumenyi y’ubwenjeniyeri mu by’ubuhinzi bujyanye no kurinda ibihingwa.

Yari Umudepite uhagarariye FPR – Inkotanyi mu Nteko Nshingamategeko, yari umwe mu badepite icyenda (9) bo muri Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage.

Yabaye Prefet wa Gitarama (Ubu Perefegitura ntizikibaho) kuva mu 1994 – 1999. Yabaye Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, 2000-2002.

Nyandwi yagizwe depite mu Nteko y’Inzibacyuho 2002-2003, ndetse nyuma akomeza kuba Depite kugeza ubu yitabye Imana.

Hon Nyandwi Desire hano yajyaga impaka na bagenzi be b'Abadepite mu bijyanye no guhindura ingingo ya 101 y'itegeko nshinga
Hon Nyandwi Desire hano yajyaga impaka na bagenzi be b’Abadepite mu bijyanye no guhindura ingingo ya 101 y’itegeko nshinga

UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Yooooooh???? Imana imwakire mubayo
    Abasaza bacu barikuducika pe! Dusigaye he?

  • Nibyo se Nyandwi yari ahagarariye PSD? ko ubanza ari FPR. Mwongere musuzume neza.

  • Imana imwakire mubayo,murebe uko bimeze niba atiyahuye?

  • Nyandwi ni FPR, mukosore inkuru. thx

  • IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

  • imana imuhe iruhuko ridashyira,gusa mukosore ntabwo yarahagarariye PSD,ahubwo yarahagarariye FRP

  • nyandwi ni Inkotanyi si Umukombozi

  • imana imwakire mubayo

  • RIP

  • RIP Hon Nyandwi Desire

  • RIP @ Desire! Aheza mu ijuru, tuzahurirayo! Wayoboye Gitarama mu bihe bikomeye, ukomereza muri MINALOC no mu Nteko, kandi hose witwara neza! Usize umurage mwiza, kandi warakoze kubaka igihugu cyacu.

  • Imana imwakire mu bayo,aruhukire mu mahoro.ariko abari kubona ko yari ahagarariye psd murabibona nabi munkuru birasobanutse neza cyane .yari umudepite uhagarariye RPF.

  • RIP

  • RIP Nyandwi. gusa ge ntamgiye kugira ubwoba kubuzima bw’abayobozi bacu. niyompamvu hari abenshi ubona batita kuri rubanda kuko baba bafite ubuzima butameze neza,kuva ubu numva mumyanya yohejuru bari bakwiye kujya babanza guzuma neza ubuzima bw’umuntu bagiye guha umwanya ukomeye.

    • none se mbere ya 1994 yari ataravuka? Ko mutavuga ibyo yakoraga

      • Nanjye Ntyo umvugiye ibintu.Usanga mu Rwanda abantu bose baravumbutse muri 1994 bavumbukana na dipolomi bavuka gutyo.

  • Nanjye ndibaza aho mukura ibya aba kombozi,mubisomye he? agire iruhuko ridashira.yatanze umusanzu mu kubaka u Rwanda tuzahora tumwibuka.

  • nawe azaherekezwe neza Tubisabe Imanaaaaaaaaa

    • Rip

  • RIP urasanga Mucyo Jean na Boss Rwabukamba bagutegereje kuri gate ngo baguhe kalibu,na beer zatangiye gufata ku bukonje

  • Imana ikwakire mubayo iruhuko ridashi! kuko niwabo watwese by by!!

  • RIP NYANDWI; ASIMBURWE VUBA. NAHANDI HENSHI BASIMBURE ABAKOZI CYANEMURIZA AMBASSADE. I BXL WAPI MUSIMBURE ABA SECRETAIRES CYANE GUSTAVE.

Comments are closed.

en_USEnglish