Digiqole ad

Igihe kirageze ngo dushyigikire ubuhanzi gakondo- B.Rucagu

 Igihe kirageze ngo dushyigikire ubuhanzi gakondo- B.Rucagu

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Rucagu Boniface asanga ubuhanzi gakondo bwagashyigikiwe kurusha ibindi kuko ari umuco

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu , Rucagu Boniface, avuga ko igihe kigeze ngo ubuhanzi gakondo bushyigikirwe byeruye. Aho kuba aribwo buhabwa umwanya wa nyuma kandi bwagahawe agaciro.

Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu Rucagu Boniface asanga ubuhanzi gakondo bwagashyigikiwe kurusha ibindi kuko ari umuco
Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Rucagu Boniface asanga ubuhanzi gakondo bwagashyigikiwe kurusha ibindi kuko ari umuco

Ibi ngo ntibireba abahanzi bakora injyana gakondo gusa. Ahubwo no ku bibuga by’umupira w’amaguru vuvuzera zakavanyweho ahubwo amakondera n’amafirimbi akagaruka.

Ku ruhande rw’abakora izindi njyana zitari gakondo, ngo ntabwo babuzwa nabo gukora ibyo bashaka. Ariko nanone sibo bagahawe umwanya munini mu kumenyakanishirizwa ibikorwa byabo.

Rucagu Boniface yakomeje abwira Isango Star ko iyo gahunda atari we ireba gusa nk’umuyobozi w’itorero ry’igihugu, ahubwo ari ingamba zikwiye gushyigikirwa na Minisiteri y’Umuco na Siporo.

Bimwe mu byo utari umuziho, Rucagu yavukiye mu murenge wa Nemba mu karere ka Burera, mu ntara y’Amajyaruguru yabereye Guverineri.

Rucagu Boniface yabonye izuba kuwa 1 Ukuboza 1946 mu cyahoze ari sheferi (chefferie) ya Kibare, nyuma haje kuba muri Komini ya Nyamugali, ubu ni mu Karere ka Burera.

Afite impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Uburezi .Afite umugore, Mukamazera Victoire, banafitanye abana batanu.

Amashuri abanza yayigiye mu giturage yavukiyemo, ayisumbuye ayatangirira i Musanze, ayasoreza muri Institut Marie Beatrice i Byumba. Ayo mashuri yombi ni ay’abafurere.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko rucagu nzukatsetse????
    Mbega watumaze????????????????

Comments are closed.

en_USEnglish