Drones zizakemura ikibazo cyo kugeza amaraso ahari hagoranye – Kagame (amafoto)
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda yo gutwara amaraso hakoreshejwe utudege duto tutagira umupilote “drone”, Perezida Paul Kagame yashimiye buri wese wagize uruhare muri uyu mushinga, avuga ko utu tudege tuzakuraho imbogamizi yo kugeza amaraso mu duce tumwe tw’igihugu byari bigoye kugeramo mu nzira isanzwe.
Uyu muhango wabereye i Muhanga hamwe mu hazaba hakorerwa imirimo itandukanye ijyanye no kwita kuri utwo tudege no no kudukoresha.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzi imbaraga Ikoranabuhanga rifite mu guhindura imibereho myiza n’iterambere igihugu cyahisemo.
Ati “Abanyarwanda bize kwakira Ikoranabuhanga n’udushya, by’umwihariko igihe bigaragara nta gushidikanya ko byafasha gukemura imbogamizi zihari bahura na zo.”
Kagame yavuze ko izi drones zizatuma Abanyarwanda biga byinshi mu ikoranabuhanga no guhanga udushya bikazafasha mu kwihuta mu iterambere u Rwanda arushaka.
Yavuze kandi ko zigiye gufasha mu gukemura imbogamizi yari ihari yo kugera mu bice bimw ena bimwe byari bigoranye kuhagera, ku bwe ngo ikoranabuhanga ryiza ni irisubiza ibibazo abaturage bafite.
Ati “Ubu buryo bwo gutwara ibikenerwa mu buvuzi hifashishijwe utudege duto (drones) ni intambwe y’ingenzi duteye. Utu tudege tuzafasha mu gukemura imbogamizi zikomoka ku kuba hari uduce tumwe bigoranye kugeramo mu buryo busanzwe.”
Keller Rinaudo, Umuyobozi wa Zipline, uruganda rwakoze utu tudege, yashimiye Leta y’u Rwanda, avuga ko iri ari ikoranabuhanga rya mbere ku Isi haba iwabo muri America n’I Burayi ngo ngo nta handi drones zirakoreshwa mu gufasha mu buvuzi.
Mu magambo y’Ikinyarwanda, ati “Uyu munsi U Rwanda ni Mugabwambere. Uyu munsi agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru. Ndi Umunyamerikakandi ndi Umunyarwanda.”
Andi mafoto:
UM– USEKE.RW
13 Comments
Utu tudege nomuri Malawi baradukoresha rero urwanda surwambere kwisi
Ariko banyamakuru b museke
nkeka mwihenze gatoyi. Iki gikorwa s’ubwambere gitangujwe kwisi nzima. Muri Malwi babikoze mu ntango z’unomwaka bafatanije na UNICEF. Raba kuri uru rubuga: https://www.theguardian.com/global-development/2016/mar/28/malawi-turns-to-drones-to-bolster-child-healthcare-in-remote-communities
Aba ba escrocs b’abazungu baba batangiye kuvuga ikinyarwanda, biyita ngo ni abanyarwanda njye ndabatinya kabisa harimo na wawundi nwavuze ko ngo ku ruhu ari umweru ariko mu amaraso akaba ari umwirabura.
Ibi bintu by drones ntaho batabitangiye muri Africa, Malawi, TZ, Ethiopia…ariko none nyumvira ukuntu baba barimo badukirigita ngo ni hano honyine ku isi biri, kuko bazi ko dukunda kwitwa abambere, nabo tekiniki ntibayizira…Aazungu ni trojas, nta muntu muzima wari ukwiye kubagirira icyizere.
@Sano najye aho turi kumwe ikimbababza nukubona nyakubahwa rimwe na rimwe abamagana,bikarangira baje gucurika abanyarwanda kandi ariwe bahereyeho,ayo mamillioyon yama $ bapfushije ubusa ngo barabaha bari kuyubakamo ibitaro cyangwa bakaguramo za ambulance,bakwepye imihanda ariko ubwo biteje ikiguzi zijya zitwara mu rwego zangirtse,ikindi twibagiwe nuko awo ari umugambi wabazungu batubeshya ngo zije korohereza abantu gutwara amaraso nyamara zije kuneka ibibera mu biyaga bigari
utazi abazungu arababarirwa,umugani wa mugabe ntuzizere umuzungu keretse uwapfuye
@Sankara,Uyu mu jeune wu munyamerika muramurenganya, weazi ko ari ubwambere drone zigiye gukoreshwa muri service zubuvuzi kwisi. Yageze mu Rwanda yikundira urwanda kandi nka ba jeune mwese mwakoze project ikarangira neza uyu munsi yari milestone ya LAUNCHER, yishimye yarekana ko ni kinyarwanda akigeze kure muzi abanyarwanda bitwaza kuba hanze bakamara imyaka 5 batarabasha kuvuga i kinyarwanda kdi baronse umwanya ukomeye muri gov cg ambassade?Gusa uyu mu jeune yarakwiye kumenya aho bavugira ibintu, si imbere ya president bigira ururimi, siniyemeza atigeze asoma ibyo drones za gisivile bimaze kugerwaho muri afrika, ashobora no kuba atabizi, twishizemwo ko abazungu bamenya byose, ariko ntaho bataniye na birabure nuko gusa avukira ahari byinshi, amahirwe menshi, akabyogamwo.
Uwavuze bgo nyakubwahwa yiyama abazungu ngo yanyuma bakaza bakamuhangika. Nibaza ko waba warebye hafi cgukihuta kuvuga. Uvuze ngo bari kwubaka ibitaro cg bakagura ambullance, ibitekerezo byabana kuko urebye ino project bayitangiye babonye ibyo bifite ibibazo byinshi sinzi ko wasomye igituma drones zitwara amaraso cg imiti zikenewe cn murwanda. cg ubuna urwanda rutaregera aho gukoresha za drones, za internet G4, ntiwaba ubaye nka ba bazungu(muri swiss igihe H:E Kagame yatangiye umushinka wo gukuraho nyakatsi, abazingu bavuze ngo ibyo abanyarwanda bakeneye ni ukurya gusa nyakatsi ni nziza kandi igira imisozi neza,na basekuruza bayibayemwo…abirabure naba nyarwanda badakunda ibyiza ku gihugu bose nabo barabyemeza ngo azaba yishe imibereho yi kinyafrika… ngo ntibyihuta…ngo ntibishoboka…none na drones!!!!!ubu se nta banyarwanda bikorera drones? barahari igituma biyambaje zipline ni uburyo…ubunararibonye..kandi yari proje ya 1 muri sercice zo kwa muganga ahandi bakoresheje drone muri secourism, muri agriculture, geo-mini…Uwuvugako ngo abazungu bazazikoresha mu kuneka nonese ntiwabonye ko ari umunyarwanda ayi pilota uti bazamuha ruswa..nubwo bayimuha wowe uravugako u Rwanda rudakwiye drones hari iyo baguhaye?Hari abavukana umugayo nabavuka baharanira ubutwari….ubyara 3(abana) makagira imitima 3 itandukanye.
Hhhhhhh nubwambere dukoreshejwe kwisi!!!!!!! Muri abapangabinyoma.
NB: aha murwanda nidukeneye drones
dukeneye amahoro nibiribwa byirirwa birandurwa mumirima,naho drones ze,nizije kugeregezwa bamara kubona zizakora neza,bakajya kuzikoresha iwabo.
Niyo mpamvu uyu mushinga bawise umushinga w’amaraso.Hari byinshi biwihishe inyuma kandi abahombyi ni abanyarwanda.
ariko se utu turyabarezi ni utw’iki? uguzemo ambulance zitransfera abarwayi mu kadege kamwe havamo ingahe? Ababizi nimucalculer mumbwire…
Byaba byiza mudukoreye ubushakashatsi hanyuma mukatwerekako igituma abanaywranda bapfa bwinshi arukubura amaraso baterwa bityo twarushaho kumva impamvu leta ishyiringufu muri kino gikorwa kurusha mitiweli. icyo gihe nanjyenahita mbumukangurambaga wakino gikorwa.
Abanyamakuru namwe muge murushaho kuba abaproffessioneli ku nkuru ngo I muhanga?muwuhe murenge?akagali?kukihe kibuga? muba mugomba kudusobanurira kuburyo umuntu ahanyuze yanahasura akareba nonese ko muhanga Ari nini?wamenya arihe ntakinyamakuru nakimwe cyabisobanuye sinzi nimba mukoperana inkuru.murakoze uhazi ampe amakuru yuzuye.
Uyu mwana wagiye gutoragura iriya paki mu murima mumuzane ahite antera ayo maraso ndarembye.
Africa weeee!!! Abazungu bazareka kudufata nk’abana ryari koko? Ibi ni ibiki? Uriya muganga cg muforomo simbona ari kuyora ayasandaye?
Ba rugigana burya mubaveho nihatari.