Digiqole ad

Uretse kuririmba RnB, na HipHop n’injyana numva cyane- Melodie

 Uretse kuririmba RnB, na HipHop n’injyana numva cyane- Melodie

Bruce Melodie uretse kuba aririmba RnB, na HipHop ngo ntiyamunanira

Itahiwacu Bruce, umuhanzi umaze kwamamara cyane mu njyana ya RnB mu Rwanda kubera indirimbo ze, ngo kuba akora iyo njyana ntibimubuza no kuba yanaba umuraperi kandi akabishobora.

Bruce Melodie uretse kuba aririmba RnB, na HipHop ngo ntiyamunanira
Bruce Melodie uretse kuba aririmba RnB, na HipHop ngo ntiyamunanira

Mu gitaramo aherutse kugaragaramo ubwo yari aje gufasha Riderman kumurikira abafana be indirimbo nshya bakoranye bise ‘Wancitse vuba’, uyu muhanzi yavuze ko ashobora kumuyingayinga mu kurapa.

Icyo gihe nibwo yafashe umwanya atangira kuririmbira abari aho injyana ya HipHop batari basanzwe bamuziho.

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko mbere yo kuba umuhanzi ukora injyana ya RnB, Bluce Melodie yahereye muri HipHop.

Abonye atamenyekana nibwo yinjiraga muri RnB ho akaba yaranagize amahirwe yo gihita amenyakana cyane.

Ubu ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho kugira ubuhanga mu muririmbire y’umwimerere ‘Live’ bidasubirwaho.

Ibyo yabigaragarije mu bitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ubwo yaryitabiraga bwa mbere muri 2013 akegukana umwanya wa gatatu.

Inshuro yakurikiyeho ni umwe mu bahanzi batari boroheye Knowless Butera waje kuryegukana naho undi agafata umwanya wa kabiri.

Mu mashusho yafashwe na KigaliToday, uyu muhanzi yagaragaye aririmbana na Riderman mu buryo bwo kereka abafana ko uretse RnB na HipHop yayikora ku buryo hari benshi yahiga.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish