Digiqole ad

APR FC isa nk’iyibeshya ko Ngandu wakiniye ikipe NKURU y’u Burundi yakinira Amavubi

 APR FC isa nk’iyibeshya ko Ngandu wakiniye ikipe NKURU y’u Burundi yakinira Amavubi

Ngandu (hagati) Yabanje ku ntebe y’abasimbura mu mukino w’u Burundi na Senegal

*Yari ari ku rutonde rw’abakinnyi 18 b’Intamba mu rugamba ubwo yakinaga na Senegal

Umunyamabanga wa APR FC yemeza ko myugariro w’iyi kipe, Ngandu Omar wakiniye ikipe nkuru y’igihugu y’u Burundi ashobora kuzakinira Amavubi. Gusa bisa nk’ibidashoboka kuko itegeko ry’Ishyiramwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryima ububasha umukinnyi wakiniye ikipe nkuru y’igihugu runaka gukinira ikindi gihugu mu gihe Ngandu yagaragaye ku rutonde rw’abakiniye u Burundi ubwo bwahuraga na Senegal.

Ngandu (hagati) Yabanje ku ntebe y'abasimbura mu mukino w'u Burundi na Senegal
Ngandu (hagati) Yabanje ku ntebe y’abasimbura mu mukino w’u Burundi na Senegal

Kuwa kabiri, taliki 11 Ukwakira 2016, ni bwo APR FC yatangaje urutonde rw’abakinnyi izakinisha mu mwaka w’imikino wa 2016-2017. Muri aba bakinnyi, harimo Ngandu Omar wakiniye ikipe Nkuru y’igihugu cy’u Burundi, ‘Intamba mu Rugamba’.

Uyu musore  yari ku rutonde rw’Intamba ku Rugamba yanagaragaye mu bakinnyi 18 bakinishijwe n’ikipe Nkuru y’u Burundi ubwo yatsindwaga 2-0 na Senegal i Bujumbura mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Gabon 2017.

Kuva muri 2012, APR FC yemeje politiki yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa, kuko bashakaga kurerera ikipe y’igihugu ‘Amavubi’. Benshi bibajije uko basinyishije Ngandu Omar kandi yarakiniye ikipe nkuru y’u Burundi.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Umunyamabanga wa APR FC, Kalisa Adolphe Camarade, yavuze ko kuba yarakiniye u Burundi, bitamubuza gukinira Amavubi.

Ati “ Dukeneye kujya twibutsanya amategeko yacu. Ntitwabuza umwana w’umunyarwanda gukinira APR FC kandi azi umupira. Kuba yarakiniye ikipe y’igihugu nkuru yindi, utarageza imyaka 23, wemerewe guhindura rimwe. Ibyo ni byo amategeko ya FIFA ateganya.”

Gusa ibivugwa na Kalisa Adolphe bisa n’ibinyuranye n’ibiteganywa n’itegeko ry’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rigenga guhindura ubwenegihugu.

Itegeko rya FIFA ryima ububasha umukinnyi wakiniye ikipe y'igihugu runaka kugira indi kipe y'igihugu akinira
Itegeko rya FIFA ryima ububasha umukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu runaka kugira indi kipe y’igihugu akinira

Mu ngingo ya 15 y’iri tegeko, igika cya kabiri, rigira riti “Umukinnyi wagaragaye mu mikino y’irushanwa ryemewe iryo ari ryo ryose, mu mikino mpuzamahanga iyo ari yo yose, ntiyemerewe gukina umukino mpuzamahanga, ahagarariye ikindi gihugu.”

N’ubwo Ngandu Omar afite se w’Umurundi, na nyina w’Umunyarwandakazi, ibiteganywa n’iri tegeko, bigaragaza ko adashobora gukinira ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’, kuko yakiniye ikipe y’igihugu y’u Burundi nkuru ‘Intamba mu rugamba’.

Ngandu Omar ari ku rutonde rw'abo APR FC izakoresha uyu mwaka
Ngandu Omar ari ku rutonde rw’abo APR FC izakoresha uyu mwaka

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Urabizi neza ko yakandagiye mu kibuga kuri uwo mukino? Cg yakomeje kwicara ku ntebe kugeza umukino urangiye?

    • @ Kabasha

      Kwicara ku ntebe mu mukino bivuze ko yari ari kuri “feuille du match” kandi ibi bivuze ko yashoboraga kwinjira mu kibuga igihe icyo aricyo cyose iyo umutoza abyemeza. Ibi rero bifatwa ko “yakinnye” uriya mukino.

      Naho ibya Kalisa Adolphe byo mujye mubimurekera birazwi!

  • Ariko wagirango Apr haricyo yabatwaye kweri, nonese niba kalisa yaravuze ko Omar yakinira equipe national bisobanuye ko yayikiniye! niwe mutoza wa national team se! mutegereze nahamagarwa aribwo muzasakuza naho Apr gukinisha umwana wumunyarwanda yabonyemo ubushobozi ntakibazo kirimo, murumva

  • Erega twe tugendera kubyo APR yahoraga isakuzamo ngo ikinisha abanyarwanda gusa (byumvikane neza aha havugwaga abanyarwanda mu bya football, kd Ngandu si umunyarwanda mubijyanye na football habe na gato…), none biranze isari yasumbye iseseme basubiye kurya ibyo banze…yewe ngo icyo rya tungo ryanze harya ushyira aho rireba??? mwagiye mureka guheza inguni ko umupira atari amahane? ibintu byose njye nanga ukuntu cyiyoni iba yabikabirijeeeee kd bamwe mu bayobozi bayo ari inasome zitereye aho, ngaho nyumvira nkiyi ngo ni SG.Camarade ngo iraza isobanura macuri itegeko rya FIFA ??!!

  • Ubundise Apr na equipe national bihuriyehe komukunda byacitse Ngandu ni umukinnyi WA Apr ntabwo ari uwa National team

  • @Umwanditsi, uzige icyongereza.Fifa yavuze ngo “ashobora kutemererwa”(May)ntago yavuze ngo ntiyemerewe

    • Yves we icyongereza cyo mwishuri ni cyandikwa mu mategeko biratandukanye. Bityo reka kwigira bamenya ukosera abandi kandi nawe ndumva ugiciriritse muri urwo rurimi. Iyi “May yakoreshejwe” kubera ko hari legal exception zavuzwe muri Art 18 zishobora gutuma umuntu akinira indi team. So, the use of can’t was not appropriate.

  • Ark mbabaze,kuki mwiyumvisha ko gukinira iyo club ari automatic guhita ukinira amavubi?nta n ubwo ariwe munyamahanga wenyine muri iyo kipe kuko harimo n abandi nka 3 from Buja

  • Nonese @ Kaliku, wagendeye kubyo equipe ufana cg uyoboye ukareka ibyo Apr ikora!! apr ko atari FIFA, caf, cg minispoc na ferwafa ugendera kubyayo kubera iki? ikindi niba ugendera kubyayo nibyo yavuze wabigendeyeho urimo guhinyura ibyiki? ngo apr ni abantu batize, wowe wize usibye kuza hano ukiyakatsa niki kindi umariye societe nyarwanda ngo ubone urate ayo mashuli? mujye mureka kuvuga ibidafitiye abantu akamaro.

  • bamenyereye ikorabuhanga mu itekinika hano imbere mu gihugu barashaka gutera intera bakanarirenza imbibi z’igihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish