Ruhango: Inzobere z’Abanyamerika zavuye abantu 28 barwaye umwingo n’ibibari
Kuri uyu wa Gatanu, mu bitaro bya Gitwe, mu karere ka Ruhango, inzobere z’abaganga b’Abanyamerika barasoza imirimo yo kuvura ku buntu abarwayi b’ibibari, n’umwingo. Izi nzobere zavuye abantu 28 bari barwaye izi ndwara.
Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa Kaminuza ya Gitwe na Kaminuza ya Nebraska yo muri Amerika, cyatangiye kuwa 8 Ukwakira.
Itsinda ry’abaganga b’inzobere 20 baje kuvurira mu Bitaro bya Gitwe baturutse muri Kaminuza ya Nebraska, binyuze mu bufatanye buri hagati y’izi Kaminuza.
Ntabwo ari ubwa mbere izi nzobere ziza kuvurira ku Bitaro bya Kaminuza ya Gitwe, kuko buri mwaka baza kuvura inshuro ebyiri.
Urayeneza Gérard, Uhagarariye Kaminuza ya Gitwe mu mategeko, avuga ko ubwo bashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye na Kaminuza ya Nebraska biyemeje kujya bahererekanya abarimu hagamijwe urwego rw’ubuvuzi mu Bitaro bya Gitwe.
Ati ” Ntabwo ari ubuvuzi gusa tugendereye ahubwo nk’uko mubizi iyi Kaminuza ya Gitwe ifite ishami ry’ubuvuzi (General Medicine and surgery), Kaminuza ya Nebraska yatangiye kudufasha mu myigishirize ndetse no guha amahugurwa abarimu bacu.”
Iminsi ine gusa izi nzobere zimaze zivurira mu Bitaro bya Gitwe, zavuye abantu 28 bari bafite uburwayi bw’umwingo n’ibibari bamwe muri bo bari bamaranye igihe kitari gito.
Umwe muri izi nzobere waje ayoboye aba baganga baturutse muri Amerika, Dr. Drew Patterson, avuga ko indwara y’umwingo itakiri ikibazo mu Rwanda kuko usanga ije kwivuzwa n’abantu bakuru.
Yongeyeho ko ashimira inzego za Leta y’u Rwanda zishinzwe ubuzima uburyo zikora iyo bwabaga ngo zihagarike zimwe mu ndwara.
Ati ” Ibibazo by’umwingo byari bikomeye mu Rwanda, ariko ubu bigenda bigabanuka kuva aho Perezida Kagame n’inzego bafatanya batangiriye gukangurira abaturage kurya ibikungahaye ku myunyu, ariko kandi bivuze ko abafite iki kibazo bakwiye kwitabwaho.”
Abarwayi bavuwe baje baturutse hirya no hino mu turere two mu gihugu bakaba baravuwe ndetse batangiye koroherwa.
Kinyagiro Saverina waturutse mu karere ka Gicumbi, avuga ko indwara y’Umwingo yari ayimaranye imyaka 27.
Avuga ko yishimiye uburyo yavuwe nta faranga na rimwe atanze, kandi yari yarabuze aho yakwivuriza iyi ndwara yari amaranye igihe.
Izi nzobere z’abaganga zo muri Kaminuza ya Nebraska, Dr. Drew Patterson waruzihagarariye yatangaje ko zizagaruka mu kwezi kwa Werurwe 2017 aho zizavura abandi barwayi bamaze gushyirwa kuri gahunda.
Photos/Damyxon
Jean Damascène NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango.
2 Comments
iyi gahunda ni nziza rwose ifasha benshi
l really appreciate it!!! UNIVERSITY OF GITWE grow up
Comments are closed.