Digiqole ad

Me Evode Uwizeyimana asanga Urukiko rw’Ubujurire ruzakemura ibirarane by’imanza

 Me Evode Uwizeyimana asanga Urukiko rw’Ubujurire ruzakemura ibirarane by’imanza

Me Evode Uwizeyimana mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu kane tariki 13 Ukwakira

Mu kiganiro gisobanura imwe mu myanzuro yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 12 Ukwakira 2016, Me Evode Uwizeyimana Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, yavuze ko Urukiko rw’Ubujurire nirujyaho ruzakemura ikibazo cy’imanza z’ibirarane zashobora kumara imyaka mu rw’Ikirenga zitaburanishijwe.

Me Evode Uwizeyimana mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu kane tariki 13 Ukwakira
Me Evode Uwizeyimana mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu kane tariki 13 Ukwakira

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Me Evode Uwizeyimana yavuze ko Urukiko rw’Ubujurire nirujyaho ruzabanza kuburanisha imanza z’ibirarane zimaze igihe mu Rukiko rw’Ikirenga.

Uru rukiko ngo ruzajya rwakira imanza z’ubujurire gusa, nta manza zizarutangirirwamo uretse izaburanishijwe n’Urukiko Rukuru, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare cyangwa n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Mu kuburanisha izo manza z’ubujurire biteganyijwe ko umucamanza umwe azajya aba ariwe uburanisha urubanza, byaba ngombwa bimaze gusuzumwa na Perezida w’Urukiko, urubanza rukaba rwaburanisha n’abacamanza babiri bitewe n’uburemere bw’ikiburanwa cyajuririwe.

Me Evode Uwizeyimana ati “Uru Rukiko ruzaba ruburanisha imanza z’ubujurire gusa, keretse imanza ziri mu Rukiko rw’Ikirenga ni zo zizahatangirira nirujyaho.”

Ku bwa Me Evode Uwizeyimana ngo uru rukiko ruzafasha mu kugabanya imanza zamaraga igihe kirekire mu Rukiko rw’Ikirenga kuko ngo izindi nzira zashyizweho zarananiranye ngo imanza ze gutinda mu rw’Ikirenga.

Ati “Mbere mu Rukiko rw’Ikirenga habaga abacamanza 14, bahashyira abandi batandatu, ariko na bwo imanza ntizibura gutinda. Ibintu byari mu Rukiko rw’Ikirenga ni byo byamanuwe muri uru rukiko rw’Ubujurire.”

Me Evode avuga ko Uruki rw’Ikirenga ruzasigarana inshingano zo kubaranisha imanza ziteganywa mu itegeko nshinga no kuburanisha imanza zarezwemo abantu bateganywa n’itegeko nshinga ko baburanishwa narwo

Urugero ni nk’imanza zijyanye n’itegeko nshinga cyangwa imanza z’abantu bafite uburenganzira budasanzwe (Privilege juridique), nka Perezida cyangwa bandi bateganywa n’itegeko ko baburanishwa n’Uruki rw’Ikirenga.

Ibi ni ibikubiye mu mushinga w’itegeko ngenga ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri uzajyanwa mu Nteko Nshingamategeko uba wahinduka bimwe mu byari biteganyijwe bizagenga uru rukiko rw’Ubujurire. Biteganyijwe ko ruzagira abacamanza 13, ariko bishobora guhindurwa n’agize Inteko, ndetse inshingano zarwo na zo zizashyirwa mu itegeko rigena inshingano, n’ububasha bw’inkiko, ari na bwo nirijyaho ruzatangira gukora.

Mme Stella Ford Mugabo Minisitiri ushinzwe Imirimo y'Inama y'Abaminisitiri
Mme Stella Ford Mugabo Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
Stella Ford Mugabo ni we wari uyoboye iki kiganiro
Stella Ford Mugabo ni we wari uyoboye iki kiganiro
Iki kiganiro cyari kitabiriwe na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, uw'Umurimo, Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Dr Uziel Ndagijimana n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe Itegeko nshinga n'andi mategeko
Iki kiganiro cyari kitabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, uw’Umurimo, Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uziel Ndagijimana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko nshinga n’andi mategeko
Mu kiganiro n'abanyamakuru
Mu kiganiro n’abanyamakuru

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Nyamara evode ni umugabo, kuko ashoboye kurangiza imanza z’ibirarane, yaba asumbye benshi birirwa bamutuka, kuko niwo mwuga we kandi yaba akoreye igihugu , keep it up maitre! nimwe igihugu gikeneye.

  • Ko kera rwahozeho. ubundi bari bari bararukurikiyeho iki?

  • Evode mwana wa mama,wibagirwa vuba nicyo kibazo cyawe!Uribeshya cyane kuri iyo ngigo.Ngo igikenya nticyumvaihoni.Ugirango se izo manza zananiwe kurangizwa kubera ubumenyi buke cyangwa i ukubera ubushake?Nibande se bafite izo manza z’ibirarane?
    Humura nzakubwira ubwo icyo utatekerezagako cyakugeraho cyakugezeho.

  • mbanje gushima me evode mutsobanurire neza kuko sinsobanukiwe nonese urwo rukiko rutaniyehe numuvunyi?ikindi nibaza nonese urwo rukiko nurusesa imanza zikongera gutangira bundi bushya?bibaye aribyo me evode yaba atabaye abanyarwanda kuko wajuriraga ntibagire icyo bitanga wakwitabaza umuvunyi nabwo bigatinda cg ntibagusubirize igihe bikarangira ibyawe bigiye mumaherere

  • @peter

    wowe wikoreye ibibi gusa ushatse wabitura kuko birakuvunira ubusa kbsa courage evode

  • Peter don’t be like that ,uramutega imisi se kuberiki,niyo yanafungwa bibaho;ariko ntiyareka gukora ngwadafungwa.

  • URIBUKA IMVO N’IMVANO UTYU MU JAMA AZI KUVUGA KBSA ANALYSE ZE NI IKOSORA YABAZAGA UMUNTU UKUMVA YIKUYEMO KBSA ….Mr Evode courage kbsa kandi songa mbere ,

  • @sayi Rwose shira impungenge ruriya Rukiko rw’Ubujurire ruri munsi y’Urukiko rw’Ikirenga rukaba hejuru y’Urukiko Rukuru. Muri make ruri hagati y’izi Nkiko zombi zivuzwe haruguru. Ibyo Me Evode ari kuvuga nibyo kubera ko imanza zacibwaga mu Rukiko Rukuru, mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare no mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi zose zajuririrwaga mu Rukiko rw’Ikirenga. Ibi byatumaga haba imanza nyinshi z’ibirarane mu Rukiko rw’Ikirenga. Ntabwo rero uru Rukiko rw’Ubujurire ruje gusimbura Urwego rw’Umuvunyi kubera ko ruri munsi y’Urukiko rw’Ikirenga. Ikindi ntabwo ari urukiko rusesa imanza kubera ko imanza rwashyikirijwe rugomba kuziburanisha nk’uko byakorwaga n’Urukiko rw’Ikirenga.

    Murakoze

  • Uyu Mugabo njye ndamwemera azi amategeko rwose,Tumwifurije Imirimo myiza Maitre Evode

  • Hanyuma se uzi icyatumye bamwiyegereza uzongere wumve induruze kuri bbc ikindi kd bishe inyoni nyinshi nibuye rimwe arimumaboko yabamushaka yibeshye ukavuga amahomvo yakabona, opposition iramutakaje.

  • mwiriwe

    umuseke, mwakosora aho mwibeshye, munsi y’ifoto mwandika <> kuko ntashinzwe urukiko rw’Ikirenga ashinzwe itegeko Nshinga n’andi mategko si Urukiko Rw’Ikirenga!!!
    Tubashimiye uburyo murakosora iryo kosa

  • @elex
    umva niba yaraqvuze amahomvu ariko yerekanye ibyo azi none abiboneye akazi wabonye se arikumwe na muzehe ukuntu yamwenyuraga none ngo yavugaga amhomvu wowe uzi kuvuga iki wahemberwa ukagihagarira ujye usoma ibya sawuli yakumenaguriye abantu arabajujubya ariko nyuma niwe wazanye inkuru y’ihumure yitwa paulo so kimya ,subutu funga kinwa……..

  • @Evode,
    Ntukagereranye ibitagereranywa.Urafata ibya Sawuli ukabigereranya n’ibya Evodee.Sawuli yasanze Yesu.Wigeze wumva aho Yesu yarwaniye ubutegetsi?Hari abantu uzi Yesu yamaze se kugirango abe Umwami?None se nkubaze,Evode we yasanze nde?Azahembwa iki se byose nibirangira?
    Umva jya ugerageza ubanze utekereze kubyo ugiye kuvuga no kwandika.Ubwira intumva amara ibinnko.

Comments are closed.

en_USEnglish