Month: <span>August 2016</span>

Muhanga: FARG n’Akarere bagiye kuzuza amazu 7, imwe ifite agaciro

Ku bufatanye bw’ikigega gishinzwe kwita no gutera inkunga abarokotse Jenoside (FARG) n’akarere, mu mudugudu wa Munyinya, mu kagali ka Ruli, mu murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga,  hagiye kuhuzura amazu agezweho, imwe izaba ifite agaciro ka Miliyoni 39 Frw, yitezweho gukemura ikibazo cy’amacumbi, imwe izaba ifite ubushobozi bwo kubamo imiryaango ine. Izi nzu […]Irambuye

Tanzania: Radio ebyiri zafunzwe zishinjwa gutuka Perezida Magufuli

Kuri uyu wa mbere Leta ya Tanzania yahagaritse by’agateganyo Radiyo ebyiri zigenga, Magic FM ikorera Arusha na Radio 5 ikorera i Dar es-Salam zishinjwa gusebya no gutuka Perezida Magufuli no kubiba urwango. Minisitiri w’itangazamakuru, umuco n’imikino, Nape Nnauye yatangaje ko izi radiyo zafunzwe by’agateganyo kubera ibiganiro byatambutse byuzuyemo imvugo zibiba inzangano ndetse zishobora no guhungabanya […]Irambuye

Kaboneka arasaba abayobozi b’Inzego z’ibanze kurebera kuri Perezida Kagame

Mu nama y’inteko rusange y’umugi wa Kigali yahuje abayobozo bo mu nzego z’ibanze, kuri uyu wa 29 Kanama, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yasabye aba bayobozi gutega amatwi abo bayobora bagakemura ibibazo byabo nk’uko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda abigenza. Kaboneka yanasabye Njyanama kujya begera abaturage bakumva ibibazo bafite kugira ngo bishakirwe umuti mu maguru mashya. Ati […]Irambuye

Ab’i Darfur baje kwigira ku Rwanda ubumwe no kwikemurira ibibazo

*Ngo babona u Rwanda ari  ishuri ry’isi ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge   Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda kuri uyu wa mbere yakiriye itsinda ry’abanyaSudan bavuye mu Ntara ya Darfur bavuga ko baje kwigira ku Rwanda kwikemurira ibibazo no kubaka ubumwe n’ubwiyunge kuko ngo ibibazo barimo bijya gusa n’ibyo u Rwanda rwanyuzemo. Intara ya Darfur imaze […]Irambuye

Rwinkwavu: Abaturage ibihumbi 15 barahabwa ibiribwa ntibagisuhuka, gusa ni bikeya

*Izuba rimaze imyaka hafi ibiri ryateje Amapfa mu murenge wa Rwinkwavu *Batangiye gusuhuka Leta yashyizeho “Work for Food”  *Nubwo bavuga ko ari “Intica ntikize”, ngo ntawongeye gusuhuka; *Ibi bagayaga ubuke ubu byaragabanutse  Iburasirazuba – Abaturage bo mu Murenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza wavuzwemo amapfa akomeye  ugereranyije n’ibindi bice by’igihugu barasaba Leta ko itadohoka ku gukomeza kubafasha, […]Irambuye

Gatsibo: Kuvugurura Centre y’ubucuruzi ya Ngarama ntibinogeye bamwe mu baturage

Abatuye muri centre y’ubucuruzi ya Ngarama, mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo, bavuga ko babangamiwe bikomeye n’ibikorwa bemeza ko ari iby’urugomo bakorerwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge batuyemo aho gusenyerwa inzu bikorwa kandi batarigeze baganirizwa ngo bagaragarizwe niba bagomba kuvugurura cyangwa bakubaka izindi nzu nshya. Ubuyobozi bw’uyu Murenge wa Ngarama buvuga ko aba baturage bagomba […]Irambuye

Huye: Uduce tubarizwamo ‘Indaya’ nyinshi ni two turimo abanduye SIDA

Mu biganiro byo kurwanya Sida byahawe urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye mu karere ka Huye, ushinzwe ibikorwa by’ubuzima muri zone y’Ibitaro bya Kabutare, Nshimiyimana Fabien yavuze ko mu karere ka Huye, umubare munini w’abasanganwa ubwandu bw’agakoko gatera Sida ari abatuye mu duce twa Tumba, Matyazo na Gahenerezo dutuyemo benshi bakora umwuga wo kwicuruza (Uburaya). Uyu […]Irambuye

CECAFA y’abagore: u Rwanda mu itsinda rya Ethiopia na Tanzania

Muri CECAFA y’abagore izaba muri Nzeri muri Uganda, u Rwanda rwatomboye itsinda ‘B’, hamwe na Ethiopia na Tanzania. Nyuma y’imyaka 30 abagore bo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba badahuzwa n’umupira w’amaguru, ‘The CECAFA Women’s Championship’ yaherukaga gukinwa muri 1986, yagarutse. Iri rushanwa rizabera kuri stade yo mu mujyi wa Jinja muri Uganda, kuva tariki 11-20 […]Irambuye

Umudage agiye guca agahigo ko kunyonga igare ripima TONI IMWE

Umugabo w’Umudage arashaka kwinjira mu gitabo cya Guinness Book of World Records nyuma yo kubaka igare avuga ko ari ryo riremereye ku isi ryabayeho. Iri gare rinini ripima hafi toni imwe y’uburemere ryubatswe n’umugabo usanzwe akunda cyane ibintu by’imodoka nini witwa Frank Dose w’imyaka 49. Kugira ngo ace agahigo igare rye agomba kuzarinyonga nibura 500m […]Irambuye

en_USEnglish