Month: <span>August 2016</span>

Abadepite b’I Burayi bagiye kuza kwiga UBURINGANIRE mu Rwanda

Uhagarariye Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Amb. Micheal Ryan kuri uyu wa kabiri yatangaje ko mu minsi micye Abadepite bagize Komisiyo y’uburinganire ku mugabane w’Uburayi bazaza mu Rwanda kurebera ku nzura y’u Rwanda mu kuba ruyoboye ibindi bihugu by’isi mu kwimakaza uburinganire bw’abagore n’abagabo. Amb. Micheal Ryan avuga ko Abadepite umunani (8) bazaturuka i Bruxelles mu […]Irambuye

Mu kwezi, iyo abana 100 bo ku mihanda bahavuye haza

Inzego zibishinzwe ngo zigerageza kuhabavana ariko bagakomeza kuza Ku mihanda aba bana ngo barya rimwe ubundi bakinywera kore Ni ikigereranyo gito gitangwa na Komisiyo y’abana igaragaza ko ikibazo cy’abana bo ku mihanda kigihari bitewe n’uko impamvu zibatera kuza ku mihanda nazo zikiriho, gusa ngo bakomeje guhangana n’iki kibazo bizeye ko kizarangira burundu. Muri za ‘quartiers’ […]Irambuye

Hagiye gukusanywa amafaranga yo gufasha umuryango wa Mbamba Olivier

Binyujijwe mu ikompanyi yitwa ‘Urumuri rw’abahanzi’ iyoborwa na Issa Dusingizimana, hagiye gukusanywa amafaranga yo gufasha umuryango wa Mbamba Olivier umwe mu bakinnyi ba filime bari bakunzwe cyane mu Rwanda uherutse kwitaba Imana. Mu rwego rwo gushaka icyakomeza gutunga umuryango we yasize w’umugore n’abana bane harimo ufite amezi umunani gusa, hagiye kwerekanwa bwa mbere filime ‘Screening’ […]Irambuye

Niyonkuru Djuma Radjou wavuye muri Rayon ari mu biganiro na

Myugariro Niyonkuru Djuma bita Radjou, ari mu biganiro na Musanze FC itozwa na Habimana Sosthene “Lumumba, bahoranye muri Rayon Sports. Niyonkuru Djuma Radjou yavuye muri Kiyovu Sports ajya muri Rayon Sports umwaka ushize w’imikino utangira. Yasinye umwaka umwe w’amasezerano, yarangiye muri Nyakanga 2016. Nk’uko uyu musore yabitangarije Umuseke, ngo muri Rayon kuva Masudi Djuma yaba […]Irambuye

Prof Bushayija wamwanditseho ngo nta cyasha yabonye kuri Mgr Bigirumwami

Umuhanga mu mateka y’u Rwanda Prof Antoine Bushayija Bugabo yaraye amuritse igitabo yise ‘Musenyiri Aloyizi Bigirumwami’. Muri iki gitabo cy’amapaji 182 yakusanyirijemo ibyanditswe, ibyavuzwe n’ibyaririmbwe kuri Mgr Aloyizi Bigirumwami aza gusanga yarabayeho mu butungane busesuye, ngo nta cyasha yabonye kuri Bigirumwami wabaye Umwepisikopi wa mbere mu bihugu byakolonizwaga n’Ababiligi. Prof Bushayija yabwiye urubyiruko rwarangije za […]Irambuye

Abanya-Sudan baravuga ko ‘Gacaca’ bakwiye kuyigiraho byinshi

Mu ruzinduko bari kugirira mu Rwanda, AbanyaSudan baturutse mu ntara ya Darfur, bavuga ko ubutabera bwo mu Rwanda bwagize uruhare rukomeye mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside, by’umwihariko bakavuga ko inkiko Gacaca zakoze akazi gakomeye ndetse ko hari byinshi bazigiraho kuko ibibazo zakemuye  bisa n’ibyo bariho bahangana na byo mu gihugu cyabo. Iri tsinda rigizwe […]Irambuye

Navio yasabwe 15000 USD ngo akorane indirimbo na WizKid

Daniel Lubwama Kigozi umuraperi ukomeye wo muri Uganda uzwi cyane nka Navio, ngo yasabwe amadorali ibihumbi cumi na bitanu (15000 USD) yo kuba yakwemererwa gukorana na WizKid indirimbo. Bihwanye n’amanyarwanda miliyoni 12. Muri weekend ishize nibwo WizKid yakoreye igitaramo i Kigali cyiswe ‘Beer Fest’ cyateguwe n’uruganda rwa Bralirwa binyujijwe mu kinyobwa cya Mutzing. Icyo gihe […]Irambuye

Umukino na Ghana wafasha Umunyarwanda kubona ikipe y’i Burayi –

Nubwo Amavubi yatakaje amahirwe yose yo kujya mu gikombe cya Afurika, Mugiraneza Jean Baptiste Migi asanga bazajya muri Ghana bashaka ishema ry’igihugu, no kwigurisha ku makipe y’i Burayi. Ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura umukino wa Ghana udafite kinini umaze, kuko rwamaze gutakaza amahirwe yose yo kujya mu mikino ya nyuma yo guhatanira igikombe cya Afurika […]Irambuye

Bari mu kaga kubera amashanyarazi menshi abaca hejuru ava kuri

Ibyiza hari ubwo bizana  n’impungenge runaka, abaturage bo mu kagali ka Gasura Umudugudu wa Ruganda Umurenge wa Bwishyura bavuga ko batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi menshi zibaca hejuru zivuye ku ruganda rutunganya amashanyarazi muri Gaz Methane yo muri Kivu. Iki kibazo kikaba gifite imiryango igera kuri 25. Aha mu mudugudu wa Ruganda mu bwishyura uhabona amapoto […]Irambuye

en_USEnglish