Digiqole ad

Muhanga: FARG n’Akarere bagiye kuzuza amazu 7, imwe ifite agaciro ka Miliyoni 39

 Muhanga: FARG n’Akarere bagiye kuzuza amazu 7, imwe ifite agaciro ka Miliyoni 39

Aya masu yitezweho gukemura ikibazo cy’amacumbi

Ku bufatanye bw’ikigega gishinzwe kwita no gutera inkunga abarokotse Jenoside (FARG) n’akarere, mu mudugudu wa Munyinya, mu kagali ka Ruli, mu murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga,  hagiye kuhuzura amazu agezweho, imwe izaba ifite agaciro ka Miliyoni 39 Frw, yitezweho gukemura ikibazo cy’amacumbi, imwe izaba ifite ubushobozi bwo kubamo imiryaango ine.

Aya masu yitezweho gukemura ikibazo cy'amacumbi
Aya mazu yitezweho gukemura ikibazo cy’amacumbi

Izi nzu zubatswe n’Akarere ka Muhanga ku bufatanye n’ikigega gishinzwe gutera inkunga  abarokotse Jenoside (FARG), ziteweho kuba intangarugero ku bashoramari mu kubyaza umusaruro ubutaka buto ko bushobora guturwaho n’abantu benshi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere ka Muhanga, Nzabonimpa Onesphore avuga ko akarere  kashyize  mu mihigo yako kubaka aya mazu  kugira ngo bareshye abashoramari benshi gushora imari yabo muri iki gikorwa akavuga ko ari itangiriro ko bigomba gukomereza no mu yindi mirenge.

Nzabonimpa avuga kandi ko  aya mazu 7 yubatse ku buso bwa hegitari 4.9 ndetse ko amafaranga y’ingurane y’ebyeri n’igice muri zo yamaze gutangwa, asigaye akazatangwa mu minsi ya vuba hakurikije ubushobozi Akarere kagenda kabona.

Yagize ati «Ubutaka izi nzu zubatseho ni buto cyane ugereranyije n’uko zingana»

Uyu muyobozi  yongeyeho ko hari gutegurwa indi gahunda yo kubaka inzu imwe nini izaba ifite ubushobozi bwo gucumbikamo imiryango umunani.

Mamiriho Samuel utuye mu murenge wa Shyogwe, avuga ko mu kubaka ibikorwa remezo bifitiye akamaro abaturage, ubuyobozi bukwiye kwita ku kibazo cy’ingurane  z’imitungo y’abaturage, kuko ngo usanga hari igihe babimuye batitaye ku bikorwa bari bahafite.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo,Munyantwari Alphonse, wari waje mu gikorwa cy’umuganda no gusura aya mazu, yavuze ko  ubuyobozi bwa none bwifuriza Abanyarwanda ibyiza, ari na yo mpamvu ibyo byiza iyo bibonetse bigomba  kugera ku baturage.

Munyantwari avuga ko kugera kuri ibi bikorwa byose bisaba ubufatanye, by’umwihariko mu kubungabunga umutekano n’izindi gahunda zitandukanye ziteza imbere abaturage.

Inzu imwe ifite agaciro ka Miliyoni 39 z’amafaranga y’u Rwanda, Akarere ka Muhanga kakaba kamaze kwishyura asaga miliyoni esheshatu y’ubuso bwa hegitari izi nzu zubatseho.

Muri uyu mudugudu wa Munyinya, hakaba hari agace kagenewe guturwamo, ak’ubucuruzi, ndetse n’akagenewe  ibindi bikorwaremezo birimo amashuri, n’amavuriro.

Inzu imwe izaba ifite agaciro ka Miliyoni 39
Inzu imwe izaba ifite agaciro ka Miliyoni 39
Nzabonimpa Onesphore  Umuyobozi w'Ibikorwaremezo mu Karere ka Muhanga avuga ko izi nzu ari intangarugero
Nzabonimpa Onesphore Umuyobozi w’Ibikorwaremezo mu Karere ka Muhanga avuga ko izi nzu ari intangarugero
Aya mazu yasuwe, abaturage bahakorera umuganda
Aya mazu yasuwe, abaturage bahakorera umuganda

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

3 Comments

  • Ariko ibintu byo kutavugisha ukuri nabyo bimaze kurambirana, ngo inzu imwe ifite agaciro ka 39M!!! ubuse iyi nzu koko aka gaciro iragafite? niba ari menshi ihagaze ni nka 20M.

    Birakwiye ko abatishoboye bubakirwa ariko kandi igaciro kibyo bahabwa kaba kari hasi cyane ariko ugasanga bagakubye kabiri, reba amazu yagiye yubakirwa abacikacumu ugasanga ngo inzu ihagaze 15M ariko hashira icyumweru ikaba itangiye gusenyuka, nyamara izihagaze 5M ziri hazi nayo zigikomeye cyane.

    Ibi byo gutubura tubigabanye kuko ntaho byageza igihugu, Leta nitabare inyuze muri MINALOC irebe ibyaya mazu naho ubundi harimo gukabya kudasanzwe.

  • IKI N’IGIKORWA CY’INGIRAMAKARO, ABAZAZIHABWA NTIBAZAZIGULISHE AHUBWO BAZAZITUREMO. JE NE PROPHETISE RIEN.

  • IKI N’IGIKORWA CY’INGIRAKAMARO, ABAZAHABWA AYO MAZU NTIBAZAYAGULISHE AHUBWO BAZAYABEMO. JE NE PROPHETISE RIEN.

Comments are closed.

en_USEnglish