Digiqole ad

Huye: Uduce tubarizwamo ‘Indaya’ nyinshi ni two turimo abanduye SIDA benshi

 Huye: Uduce tubarizwamo ‘Indaya’ nyinshi ni two turimo abanduye SIDA benshi

Abipimishiriza mu bitaro bya Kabutare, benshi mu basanganwa agakoko gatera Sida ni abatuye mu duce tuzwiho guturwamo n’abicuruza

Mu biganiro byo kurwanya Sida byahawe urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye mu karere ka Huye, ushinzwe ibikorwa by’ubuzima muri zone y’Ibitaro bya Kabutare, Nshimiyimana Fabien yavuze ko mu karere ka Huye, umubare munini w’abasanganwa ubwandu bw’agakoko gatera Sida ari abatuye mu duce twa Tumba, Matyazo na Gahenerezo dutuyemo benshi bakora umwuga wo kwicuruza (Uburaya).

Abipimishiriza mu bitaro bya Kabutare, benshi mu basanganwa agakoko gatera Sida ni abatuye mu duce tuzwiho guturwamo n'abicuruza
Abipimishiriza mu bitaro bya Kabutare, benshi mu basanganwa agakoko gatera Sida ni abatuye mu duce tuzwiho guturwamo n’abicuruza

Uyu muyobozi mu bitaro bya Kabutare avuga ko mu mezi atandatu ubwandu bw’agakoko gatera Sida bwavuye ku 9% bukaba  buri ku gipimo cya 3.6%.

Uyu muyobozi ugaragaza ko ubwandu bw’agakoko gatera Sida bwagabanutseho hafi gatandatu, avuga ko abakunze gusanganwa ubwandu bw’agakoko gatera Sida mu bagana ibitaro bya Kabutare ari abo mu duce wa Gahenerezo, Matyazo na Tumba.

Nshimiyimana uvuga ko utu duce turi mu duce tuza ku isonga mu guturwamo n’abakora umwuga wo kwicuruza (Ubaraya) benshi bityo ko bidatunguranye kuba ari ho hari benshi basanganwa ubwandu bw’iyi ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakikingiye.

Uru rubyiruko rwari ruri mu bikorwa byo kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera Sida birimo amarushanwa y’imivugo n’ibindi, ruvuga ko rukomeje kwibasirwa n’ibishuko biba bigamije kubashora mu busambanyi.

Ndacyayisaba Innoncent wiga mu kigo cya Regina Pacis cyo mu murenge wa Tumba, yagarutse ku bagabo baba bashaka gushora abana b’abakobwa mu busambanyi babashukisha ibigezweho nka telefone, amafaranga n’ibindi.

Mugenzi we Nuwayo Geneveve wo mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Kabuye giherereye mu murenge wa Maraba, avuga ko kuba abana benshi bo mucyaro bataramenya uburyo bwo kwirinda babafatirana mu buzima bubi baba bayemo bakabashuka babaganisha mu busambanyi.

Uru rubyiruko ruvuga ko mu gihe cya none ibishuko byabaye byinshi birimo ibyo bahabwa n’abagabo n’abagore bakuze (bakunze kwita Sugar mammy na Sugar Daddy) baba bagamije kwanduza abakiri bato indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Aba banyeshuri bibumbiye muri Club yo kurwanya Sida (Club Anti SIDA) bagira inama bagenzi babo ko badakwiye kugwa mu mutego w’irari rishobora kubaviramo kubura ubuzima bwabo.

Uwitwa  Murenzi Janvier  yagize ati ” Nkigera mu rugo icyo nkora ndabanza nigishe mushiki wanjye ko akwiye kwirinda akanyurwa na duke afite kuko atitonze yahasiga ubuzima, dore Sida yaradutse.”

Aba basore n’inkumi barasaba Leta kurushaho kwegera abamaze kwandura bakabafasha kudaheranwa n’agahinda dore ko abenshi baba bataruzuza imyaka y’ubukure.

Urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye basabwe kutararikira ibyo babashukisha
Urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye basabwe kutararikira ibyo babashukisha
Aho bapimira mu bitaro bya Kabutare
Aho bapimira mu bitaro bya Kabutare
Abaje kwivuriza mu bitaro bya Kabutare bategereza kugira ngo bakirwe
Abaje kwivuriza mu bitaro bya Kabutare bategereza kugira ngo bakirwe

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

1 Comment

  • Birababajekandibitey’agahinda.Gus’abanduyebakomezekwihangana.

Comments are closed.

en_USEnglish