Digiqole ad

Umudage agiye guca agahigo ko kunyonga igare ripima TONI IMWE

 Umudage agiye guca agahigo ko kunyonga igare ripima TONI IMWE

Umugabo w’Umudage arashaka kwinjira mu gitabo cya Guinness Book of World Records nyuma yo kubaka igare avuga ko ari ryo riremereye ku isi ryabayeho.

Frank ku igare amaze amezi atandatu akora
Frank ku igare amaze amezi atandatu akora

Iri gare rinini ripima hafi toni imwe y’uburemere ryubatswe n’umugabo usanzwe akunda cyane ibintu by’imodoka nini witwa Frank Dose w’imyaka 49.

Kugira ngo ace agahigo igare rye agomba kuzarinyonga nibura 500m kugira ngo ace uyu muhigo w’isi.

Frank yakoze iri gare akoreshe ibyuma byajugunywe hamwe n’amapine Manini cyane y’ibimashini byifashishwa mu buhinzi.

Abantu b’aho atuye ubu bari kumushyigikira ari benshi, nk’uko AbanyaKigali batari bacye nabo baje gushyigikira Eric Dushimimana ubwo yajyaga muri  Guinness Book of World Records wamaze iminsi itatu akina Cricket ataryamye.

Tariki 03 Nzeri  nibwo azagerageza bwa mbere kujya muri iki gitabo akoresheje iri gare yubatse kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka rikamuhagarara arenga gato 2 500 €.

Kugeza ubu umuhigo uriho mu gutwara igare riremereye ufitwe n’umubiligi Jeff Peeters watwaye igare ripima 860Kg, iryo Frank amaze kubaka ryo rifite 940Kg.

Frank ngo azagerageza kongera ibi biro bigere kuri Toni imwe ubwo azaba agiye kugerageza guca umuhigo.

Amapine yaryo ni ay'imashini zifashishwa mu buhinzi
Amapine yaryo ni ay’imashini zifashishwa mu buhinzi
Ngo yiteguye kongeera ibiro akageza kuri Toni imwe ku munsi wo guca agahigo
Ngo yiteguye kongeera ibiro akageza kuri Toni imwe ku munsi wo guca agahigo
Abaturanyi be ngo bazamushyigikira ari benshi
Abaturanyi be ngo bazamushyigikira ari benshi
Ashobora kwinjira muri Guinness World Records vuba
Ashobora kwinjira muri Guinness World Records vuba

UM– USEKE.RW

en_USEnglish