Digiqole ad

Rwinkwavu: Abaturage ibihumbi 15 barahabwa ibiribwa ntibagisuhuka, gusa ni bikeya

 Rwinkwavu: Abaturage ibihumbi 15 barahabwa ibiribwa ntibagisuhuka, gusa ni bikeya

*Izuba rimaze imyaka hafi ibiri ryateje Amapfa mu murenge wa Rwinkwavu
*Batangiye gusuhuka Leta yashyizeho “Work for Food” 
*Nubwo bavuga ko ari “Intica ntikize”, ngo ntawongeye gusuhuka;
*Ibi bagayaga ubuke ubu byaragabanutse 

Iburasirazuba – Abaturage bo mu Murenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza wavuzwemo amapfa akomeye  ugereranyije n’ibindi bice by’igihugu barasaba Leta ko itadohoka ku gukomeza kubafasha, kuko ngo babona ibyo kurya bahabwaga bisa n’ibyatangiye guhagarikwa.

Abaturage b'i Rwinkwavu barashimira Leta yabahaye ibiribwa.
Abaturage b’i Rwinkwavu barashimira Leta yabahaye ibiribwa.

Nyuma yo kubona ko bamwe mu baturage ba Rwinkwavu batangiye gusuhuka, Leta yatangiye kubaha ibigori n’ibishyimbo nk’imfashanyo.

Kugira ngo bahabwe ibyo kurya, Leta yashyizeho imirimo yo kubikorera bita “Work for food/Food Work”, aho bakora imirimo rusange nko guharura imihanda, gusibura imiferege y’imihanda n’ibindi mu gihe cy’amasaha abiri gusa ku munsi.

Umuyobozi w’Akagari ka Mbarara Judith Mukarere yatubwiye ko mu gutangira, umuryango w’abantu kuva kuri bane kugera kuri umwe bahabwa ibilo bibiri (2Kg) by’ibishyimbo n’ibilo bitatu by’ibigoli, naho ufite kuva ku bantu 5 ugahabwa 3Kg z’ibishyimbo na 4Kg z’ibigori.

Gusa, ngo nyuma inkunga yatangiye kugabanuka noneho umuryango w’abantu bane kumanura watangiye kujya uhabwa ikilo kimwe cy’ibishyimbo n’ibilo bibiri by’ibigori. Hanyuma umuryango ufite abantu batanu kuzamura ugahabwa ibilo bibiri by’ibishyimbo na bitatu by’ibigori.

Mukarere avuga ko nubwo mu Kagari ke ntabasuhutse, ngo aho abaturage b’Umurenge wa Rwinkwavu batangiye kubahera ibiribwa byatumye nta wongera gusuhuka.

 

Ibiryo bahabwa ngo ni bike

Abaturage bavuga ko ibi biryo babihabwa mu byiciro, ku buryo ubihawe muri iki cyumweru atariwe ubihabwa mu gikurikiye.

Umuturage witwa Hakizimana Damascene twaganiriye avuga ko uburyo abantu bahabwa ibiribwa batoranywamo bukora mu mucyo kuko bagenda bareba ababaye cyane kurusha abandi.

Ati “Babitanga wasanze ari ikintu cyiza kuko abantu bakomeje kuguma hamwe ntabwo bongeye kujya bagenda ngo basuhuke.”

Uwitwa Ikitegetse Josiane, ufite umugabo n’abana bane, utuye mu Kagari ka Mbarara, we n’umuryango we ngo bari bahinze ibishyimbo n’ibirayi ariko kubera izuba ryinshi ngo basaruye amabasi (basin) abiri gusa.

Ikitegetse Josiane
Ikitegetse Josiane avuga ko basaruye amabase (basin) abiri mu murima wose

Ati “Ikibazo cy’inzara cyatugezeho kubera izuba,…Barabizanye (ibiribwa) turabibona ariko uko baguha kubera ko ari abantu benshi ntabwo biba bingana n’ibyo ukeneye, ariko nabyo tubishima uko tubibonye.”

Kubera uburyo bwo gusimburana mu guhabwa ibiribwa, Josiane Ikitegetse mu mezi abiri ngo yafashe ibiribwa ibyumweru bibiri gusa.

Ati “Mu mezi abiri mfashe kabiri, utwo ufashe uturya uko ubona, ugakomeza ugashakisha no hanze gutyooo bisanzwe. Abantu barakomeza bagashakisha, n’uwabona akaraka mugenzi we amuhaye akagakora, gutyo ni uko twiberaho.”

Josiane Ikitegetse avuga ko nubwo bitaboroheye ngo nta muntu urapfa yiswe n’inzara muri aka gace.

Ati “Ntawe urapfa yishwe n’inzara. Ariko nta n’ubwo umuntu aba abayeho nk’uko asanzwe agomba kuba abayeho mu buzima busanzwe.”

Niyonambaza Cyriacque, utuye mu Mudugudu wa Gacaca, Akagari ka Mbarara, avuga ko nawe avuga ko ibyo kurya bahabwa biba bidahagije.

Ati “Ntabwo biba bihagije, ni mu buryo bwo kugira ngo abantu baramire ubuzima. Umuryango w’abantu batanu gusubiza hasi kugera kuri umwe, ku cyumweru bahembwa ibilo 6 by’ibigori na 2 by’ibishyimbo.”

Niyonambaza Cyriacque, umugabo uri hagati.
Niyonambaza Cyriacque, umugabo uri hagati.


Ibyo bicye byatangiye kubura

Abaturage banyuranye babwiye Umuseke ko batazi aho ibiribwa bahabwa bituruka, ngo babona biza gusa bakajya kubifatira ku biro by’Akagari ka Nyankoora.

Kuva batangira kubihabwa kugera ukwezi kwa Nyakanga kurangira ngo babihabwaga neza.

Gusa, uku kwa Munani ngo bakubona nk’ukwabazaniye ibindi bibazo kuko kuva kwatangira bahawe ibiribwa by’icyumweru kimwe gusa.

Mu Kagari ka Mbarara twasuye, ngo bakoze ibyumweru bibiri badahembwa (ibiribwa) baza guhagarika akazi, hanyuma ku itariki 17 Kanama bahabwa iby’iminsi itatu, ndetse no mu mpera z’icyumweru gishize bahabwa indi minsi ine gusa.

Umuyobozi w’uyu Murenge wa Rwinkwavu Claude Bizimana avuga ko iki kibazo cyo kudahebwa kitari mu tugari twose uko ari tune.

Avuga ko ku muganda rusange uheruka bishyuye abaturage bo mu Kagari ka Nkondo ibirarane by’iminsi itandatu bari babarimo, iki kibazo ngo gisigaye mu Kagari ka Mbarara na Gihinga, naho mu Kagari ka Mukoyoyo ngo nta kibazo gihari. Ndetse agatanga ikizere ko n’abatarabibona muri iki cyumweru baza kubibona kuko ngo bigiye kuza.

Ubu muri uyu Murenge wa Rwinkwavu, ngo hari abaturage basaga ibihumbi 15 bagaburirwa; Bakaba bamaze guhabwa Toni zirenga 252 z’ibigori na 115 z’ibishyimbo, nk’uko ubuyobozi bwawo bubitangaza.

Avuga ku baturage basuhukaga, Claude Bizimana ati “Ahubwo baragarutse bamwe, bumvise ko ibiryo bihari kandi koko biboneka kuko buri wa gatanu turabitanga, ibihari byose turabibaha, iyo tubonye ari iby’iminsi itatu turabibaha, haboneka iby’irindwi nabyo tukabaha, baragarutse rwose.”

Ku kibazo cy’uko ubu abaturage batarimo gukora, uyu muyobozi wa Rwinkwavu avuga ko byatewe n’amabwiriza mashya bahawe yo kureka abaturage bakaba batunganya imirima bitegura igihembwe cy’ihinga gitaha.

Ati “Abaturage turabagaburira nk’uko bisanzwe, ariko bakajya guhinga mu mirima yabo kugira ngo n’igihembwe cy’ihinga kitazaducika imvura iramutse iguye.”

Yongeraho ati “Nta byacitse ihari, Leta yaradufashije itanga ibyo kurya,…n’ibishanga abantu batangiye guhinga mu gishanga. Uhageze nawe wareba ko bejejemo amashu, imboga, ibijumba,…”

Mu Kagari ka Mukoyoyo ho ngo batangiye gufashwa mu Kuboza 2015, kubera ko ibihembwe by’ihinga bibiri byose barumbije kubera izuba ry’igihe kirekire.

Abaturage bahinze ibijumba mu gishanga cya Mbarara barejeje.
Abaturage bahinze ibijumba mu gishanga cya Mbarara barejeje.

Tony Nsanganira, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi yabwiye Umuseke ko gahunda yo guha aba baturage ibi biribwa igikomeje kandi itazahagarara abantu bagifite ibibazo.

Kubijyanye n’ibiryo biri gutinda kugera ku baturage, Nsanganira avuga ko nubwo atari ikibazo rusange bishoboka kuko ngo mu mikorere (irebana na logistics) hari igihe ibintu bitagenda neza 100% nk’uko abantu babyifuza.

Ati “Duhora dushaka kubinoza, ndetse ubu hari itsinda twashyizeho risa n’iryibera mu Ntara y’Iburasirazuba rikurikirana uburyo cyane cyane muri iki gihe kiremereye kurusha ibindi twabonye,…

ibintu byose bishyirwa mu bikorwa, ari ibyo gutanga ibiribwa, ari ibyo gucukura za dame zo gufashisha abantu kugira ngo babone amazi, n’ibindi bikorwa byo kugoboka abantu muri ibi bihe bitoroshye, imikorere rero umuntu ahora anoza.”

Kugeza ubu ngo imirenge imwe n’imwe mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Gatsibo, n’imirenge imwe n’imwe ya Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba Leta iha imfashanyo y’ibiribwa.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Reka twumve mukanya babandi bazakutubwirako mu Rwanda nta nzaramba ihari.

  • NZaramba niba ihari se yishe bangahe? Izuba ryateye amapfa nayo atera inzara, leta iri guhangana nabyo itanga ibiribwa mu baturage, nta wapfuye n’abahunze bose baratashye. None uje gukabya ngo Nzarambaaaa hanyuma se?

    • Wowe Karoli uba muruhe Rwanda? Abatashye uzibangahe? Niba nta makuru afatika ufite utanga ingero uvuga uti mukagali runaka gitifu yakiriye abaturage runaka bahungutse.Aho igitekerezo cyawe nahita ngikurira ingofero.

  • Ariko kuki leta ariyo igomba gufasha gusa iguhugu cyose mugire umutima utabara mufashe ababaye mwese Imana izabibitura .

    • Turangira aho wanyujije imfashanyo yawe n’uko yanganaga

  • yewe karoli ntaho atandukaniye na Minisitiri w’ubuhinzi wavuze ngo abagiye ngo bagiye gushaka akazi mu bihugu duhana imibibi ngo kuko hari free movement ya labor, ibaze umudugudu ugenda ukavana abana mu shuri bagakinga inzu ngo ni free movement ya labor, uwo Minisitiri ibyo aba avuga aba yabitekerejeho koko

  • titi aha Minisitiri yari akwiye gusaba abanyarwanda Imbabazi kuko yavuze nabi , ashinyagurira abo ayobora…umwana wamuvana mw’ishuri icyo kikaba ari ikimenyetso kiza ku muyobozi ureberera abaturage koko? aho benshi batunzwe n ubuhinzi aribwo yaramukijwe kuyobora?

  • ariko nkumuntu usoma iyi nkuru yose akaba atashima reta yurwanda ahubwo akaguma yamamaza aririmba nzaramba ubwo ntasoni aba afite koko ? ese mutekereza ko ari reta zingahe zavugango tugiye kugaburira abaturage amezi atanu atandatu ? cg mutekereza ko nubwo reta yaba ifite ubushobozi bungana gute yabuza izuba kuva uko rishatse cg invura kugwa uko ishatse , muzambwire kuri iyi si yose reta yabishoboye

Comments are closed.

en_USEnglish