Month: <span>August 2016</span>

Yemen: Igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye abagera kuri 40

Abenshi mu bahitanywe n’iki gitero ni abashakaga kwinjira mu ngabo bari hamwe mu majyaruguru y’umujyi wa Aden, nibura abagera kuri 35 biravugwa ko bahise bapfa. Imodoka irimo igisasu yayoberejwe ahantu hatorezwa ingabo, amakuru aremeza ko abantu benshi bapfuye muri icyo gitero. Amakuru Al Jazeera ikesha ibiro ntaramakuru AFP ni uko umwiyahuzi wari ukwaye iyo modoka […]Irambuye

Nahimana Shasir wa Rayon yifuza kugera ikirenge mucya Amiss Cedrick

Umwe mu bakinnyi bashya Rayon Sports yasinyishije, Umurundi Nahimana Shasir ngo yifuza guhesha Rayon Sports igikombe cya Shampiyona nk’uko inshuti ye Amiss Cedrick yabikoze muri 2013. Nyuma yo gutwara igikombe cy’amahoro, ikanasoreza Shampiyona ku mwanya wa kabiri, Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2016-17, hamwe n’abakinnyi bashya yaguze. Muri aba bakinnyi bashya, harimo Nahimana […]Irambuye

Igice cya 5: Eddy mu buzima bwiza cyane, yatangiye no

Episode 5  …kubera ukuntu nari naniwe sinigeze nkanguka nijoro cyangwa ngo ndote, nakangukiye rimwe nka saa yine za mugitondo!! Eeeh mbega kurara ahantu heza! Ubwo narabyutse ndinanura, nkiri aho mbona Mama Sandra arinjiye! Mama Sandra – “Yoooh! Mbese wakangutse? Nahoraga nza kukureba ngo ndebe niba wakangutse mbonye ugisinziriye ndakureka ngo ubanze uruhuke!” Jyewe – Uzi […]Irambuye

The Benqs bakoranye indirimbo na Kamichi

The Benqs ni itsinda rigizwe n’abasore babatu barimo Mr Skizzy usanzwe azwi muri muzika nyarwanda wahoze muri KGB, MANZI Claude wiyita Wexy ndetse na TUYISHIME Enoque wiyita Fax, uyu asanzwe ari producer uzwi ku izina rya ‘The be@t killa’. Ku ndirimbo ya kabiri bamaze gukora kuba aho bishyize hamwe nk’itsinda, bakoranye indirimbo na Kamichi uri […]Irambuye

Karongi: Umugabo yakubiswe bikomeye n’abo mu muryango we barimo n’umuyobozi

Mutemberezi, umuturage utuye mu kagali ka Nyarugenge mu murenge wa Rubengera  yakubiswe iz’akabwana biturutse ku makimbirane y’amasambu kugeza agizwe intere mu masaha akuze y’ijoro ryo ku wa gatatu, ubwo yari avuye mu isantire ya Rugabano mu kagali ka Nyarugenge, aya makuru yagizwe ibanga aza kumenyekana mu mpera z’iki cyumweru. Ageze  aho atuye mu mudugudu wa […]Irambuye

Amashyaka akigisha ingengabitekerezo ni imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge – Ndayisaba

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagaragaje ko mu mbogamizi zituma ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho neza mu Banyarwanda, zirimo kuba hari abirebera mu ndorerwamo y’amoko, ibikorwa by’iterabwoba n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikigisha n’amwe mu mashyaka ya politiki. Iyi Komisiyo ivuga ko urubyiruko rugomba kuba nyambere mu guhashya ibyo bikorwa hagamijwe kugera ku bumwe n’ubwiyunge burambye. Mu kiganiro Komisiyo yagiranye n’abanyeshuri […]Irambuye

Abana b’ingagi 19 bavutse nyuma yo Kwita izina, uyu mwaka

Kwita izina ku nshuro ya 12, biza bifite inzanganya matsiko igira iti “dufatanye kwita ku bidukikije tugamije iterambere”.   Uyu muhango wo kwita izina ingagi uzaba tariki 2 Nzeri 2016 ukazabera muri Pariki y’Ibiringa (Kinigi). Abana b’ingagi 19 bavutse nyuma y’umuhango wo kwita izina mu mwaka ushize ni bo bazitwa. Iki gikorwa kizaberamo imurikagurisha ry’ibidukikije  no […]Irambuye

Mu mbeho y’ubutita, WizKid yashimishije abaje muri Beer Fest

Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka WizKid ni umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye cyane ku mugabane w’Afurika. Mu gitaramo yakoreye i Rugende ya Kigali, nubwo habayeho kuhagera atinze yasize abafana banezerewe. Saa moya zuzuye (19h00′) abantu bari bakubise buzuye  mu gishanga cya Rugende bazi ko aribwo igitaramo cyagombaga gutangira dore ko n’i Rugende bitari byoroshye kubona uko […]Irambuye

en_USEnglish