Digiqole ad

Rusizi: Umugore w’imyaka 60 yishwe n’umuriro w’amashanyarazi

 Rusizi: Umugore w’imyaka 60 yishwe n’umuriro w’amashanyarazi

Amashanyarazi

Mu masaha ya saa tanu zo kuri uyu wa mbere ubwo uyu mukecuru wari utuye mu mudugudu wa Kanunga, Akagari ka Gahinga mu murenge wa Mururu yishwe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yakingaga umuryango asohotse.

Mu karere ka Rusizi
Mu karere ka Rusizi

Insinga z’amashanyarazi zaje gukora kuri urwo rugi ahita afatwa nk’uko abaturage bo muri aka gace babitangarije Umuseke.

Uyu mukecuru ngo yaba yazize kuba insinga z’umuriro zari mu nzu ye zari zitarashyizwemo neza (mauvaise installation).

Umuriro wamufashe ubwo yari agiye kugenda akinze za nsinga zikora ku muryango umuriro wanga kumurekura, cyakora abaturanyi be bari baje kumusura nibo batabaye nk’uko bakomeje babibwiye Umuseke wageze aho byabereye.

Abaturage ngo bahise bashaka uko bamugeza ku Kigo Nderabuzima cya Saint Francois, gusa ngo yahise apfa akihagera.

Nyakwigendera wari ufite imyaka 60 yari agifite imbaraga ku buryo umuryango we uvuga ko wahombye imbaraga ze kuko yari umukozi kandi asabana n’abaturanyi be.

Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Gihundwe ngo akorerwe isuzuma rya nyuma ngo abone gushyingurwa.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ababakoze iyi installation wasanga babifitiyemo za Mastazi tumaze igihe tuvuga.Doreko ngo nabadafite akazi bagiye kujya babigisha guteka muri gahunda yo kwihangira umurimo.Imana ihe iruhuko ridashira uyu mukecuru.

  • Mikeno koko niryo zina ryawe rwose !Uri mikeno koko kuko biragaragara ko waryiyise wabanje kwisuzuma! Mastazi mu mashanyarazi ni ukuvuga iki ko tuzi ko iryo jambo ritabaho ! Twizere ko udashatse kuvuga Masters kuko ni urwego rw’ikirenga utapfa gusuzugura uko wishakiye dore ko utazanarugeraho kuberako utarushobora nkurikije iyi mvugo yawe kandi nawe ubyiyiziho rwose kuko bene aka gasuzuguro ntikaba kari ku busa kaba gaherekejwe n’ubuswa bukabije !

    • Munsubirize rwose. Bose bigize ba bamenya, bagahinyura n’ ibyo batazi!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish