Digiqole ad

Gatsibo: Kuvugurura Centre y’ubucuruzi ya Ngarama ntibinogeye bamwe mu baturage

 Gatsibo: Kuvugurura Centre y’ubucuruzi ya Ngarama ntibinogeye bamwe mu baturage

Mu karere ka Gatsibo

Abatuye muri centre y’ubucuruzi ya Ngarama, mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo, bavuga ko babangamiwe bikomeye n’ibikorwa bemeza ko ari iby’urugomo bakorerwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge batuyemo aho gusenyerwa inzu bikorwa kandi batarigeze baganirizwa ngo bagaragarizwe niba bagomba kuvugurura cyangwa bakubaka izindi nzu nshya.

Mu karere ka Gatsibo
Mu karere ka Gatsibo

Ubuyobozi bw’uyu Murenge wa Ngarama buvuga ko aba baturage bagomba kubanza kumva ko kuvugurura iyi centre y’ubucuruzi ari inyungu zabo.

Bamwe mu baturage batuye muri centre y’ubucuruzi ya Ngarama twaganiriye, baragaragaza uburyo babangamiwe n’uyu mwanzuro utunguranye wafashwe n’ubuyobozi bw’umurenge, aho bamwe basenyerwa inzu abandi bagasabwa kwimuka bakava aho bari batuye bakagenda batanijejwe ko bazahabwa ingurane ku mitungo yabo.

Centre y’ubucuruzi ya Ngarama ituwemo n’abaturage bari mu byiciro bitandukanye, hari abahatuye kuva kera ari naho ababyeyi babo bavukiye, abandi bahatujwe na Leta bavanywe mu manegeka ahantu hashoboraga gushyira mu kaga ubuzima bwabo.

Aba baturage bose bagaragaza ko batunguwe no kubona ubuyobozi bw’umurenge butangiye kubasenyera, hagira ababaza impamvu, aho kubasobanurira bagafungwa, abandi bagasabwa ko bava muri iyi centre bagashaka ahandi ho gutura.

Abaturage bavuga ko nubwo ibi birimo gukorwa ngo nta biganiro byigeze bihuza ubuyobozi n’abaturage kugira ngo basobanurirwe ku bijyanye no kuvugurura centre y’ubucuruzi ya Ngarama, bakemeza ko batakwanga ko bagerwaho n’iterambere.

Umwe mubo twaganiriye utifuje ko dutangaza amazina ye yagize ati “Turifuza ko muturenganura, batubwire aho tugomba kujya. None se ko batubwira ngo tugende turagenda tujya he?”

Undi nawe ati “Ntiturwanya gahunda ya Leta, ariko ibi ni akarengane. Ntibakaze baduturaho ibintu gusa, batanabanje kureba ingaruka mbi bizagira, bajye babanza natwe batugishe inama. Baradusuzuguye cyane ubu twabuze uko tubigenza.”

Jean Claude Nibizi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngarama avuga ko aba baturage bagomba kubanza kumva ko kuvugurura iyi centre y’ubucuruzi ari inyungu zabo.

Ati “Iyo urwego rukurebera ruvuze ruti muri Ngarama hagomba kuba master plan (igishushanyombonera)  biba ari inyungu z’abaturage, ntabwo ari iza rwa rwego. Akenshi usanga umutrage areba hafi, ntareba ngo Ngarama nyuma y’imyaka itanu, ingahe… hazaba hameze hate, areba hafi gusa.”

Nubwo umuyobozi avuga birimo kubahiriza igishushanyombonera, aba baturage bo muri uyu murenge bavuga ko uburyo iyi gahunda yo gusenyerwa ikorwamo, ikorwa mu buryo budakwiye kuko ngo bahutazwa, hakaba n’aho usanga hari abaturage n’ubusanzwe batishoboye, nk’abafite ubumuga na bo basenyerwa kandi nta handi bateganyirijwe ho gutuzwa.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ariko uyu muyobozi aba muzima?ryaba iterambere ryabo se babasenyera ku ngufu batanabibabwiye! Ibi bintu ariko mujye mubaza inzego zose icyo zibivugaho! Muzabaze Ingabire wa Transparency Rwanda abikurikirane tel ye ni:0788300248 Abaturage ntibakwiye gukomeza kurengana bene ako kageni rwose.

  • Nanjye numvishe uwo Mugitifu yisobanura ndavuga nti “Rwanda uracyagorwa!” Abantu nk’abo bajye babsubiza mu ngando babatoze kubaha abaturage, kuko haba harimo n’agasuzuguro! Cyangwa bamushakire ahandi….!None se sibo birwa baririmba ngo umuturage agomba kugira uruhare mu iterambere?

Comments are closed.

en_USEnglish