Kaboneka arasaba abayobozi b’Inzego z’ibanze kurebera kuri Perezida Kagame
Mu nama y’inteko rusange y’umugi wa Kigali yahuje abayobozo bo mu nzego z’ibanze, kuri uyu wa 29 Kanama, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yasabye aba bayobozi gutega amatwi abo bayobora bagakemura ibibazo byabo nk’uko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda abigenza.
Kaboneka yanasabye Njyanama kujya begera abaturage bakumva ibibazo bafite kugira ngo bishakirwe umuti mu maguru mashya.
Ati ” Mu bushakashatsi bwakoze hagaragaye ko abaturage baheruka abayobozi cya gihe baje kwiyamamaza bashaka amajwi, bakongera bagasubirayo baje kongera gushaka ndi amajwi mu yindi manda.”
Mu ngendo akunze kugirira mu ntara zitandukanye, perezida Paul Kagame akunze gusanganizwa ibibazo byananiranye, akavayo bikemutse ibindi bigafatirwa umurongo uganisha ku muti.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB gitangaza ko abaturage biyumvamo inzego zo hejuru by’umwihariko umukuru w’igihugu kurusha inzego zo hasi zirirwana na bo.
Minisitiri Kaboneka wanengaga abayobozi bo mu nzego z’ibanze ku myitwarire yo gutererana ababatoye, yasabye abayobozi mu mugi wa Kigali kwigira kuri iyi mikorere ya Perezida Kagame.
Ati “ Niba mushaka kwimakaza imiyoborere myiza, muge murebera mu nzego zo hejuru aho Perezida Paul Kagame yicarana n’abaturage, akabatega amatwi.”
Kaboneka akomeza abaza aba bayobozi igituma batumva ibibazo by’abaturage kandi umukuru w’igihugu utirirwana na bo abikora.
Ati “…Niba perezida yicarana n’abaturage akabikora, njye ndi iki?, na we uri iki udashobora kubikora? Kandi uko ubikora ni nako bakugirira ikizere, none se bakugirira ikizere batakubonye, utabafashije?”
Min. Kaboneka yasabye aba bayobozi kwegera abaturage bakabaganiriza ku mihigo, kuko bagomba kubigiramo uruhare kuko ari bo iba igamije kuzamura.
Bafashe ingamba…
Muri iyi nama yagarutse ku kibazo cy’umutekano mucye, isuku bikomeje kumvikana mu duce dutandukanye two mu mugi wa Kigali, Aba bayobozi basabwe kudategereza ko ibibazo bizakemurwa n’inzego zo hejuru, biyemeje kwikubita agashyi bakarushaho kumva abo bayobora.
Nyiratabaro Marthe uyobora mu nzego z’ibanze zo mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo, yabwiye Umuseke ko muri iyi nama yakuyemo impamba y’amasomo n’impanuro bizatuma ahindura imikorere.
Ati ” Icyo twasabwe ni ukongeramo imbaraga kugira ngo duteze akarere kacu imbere, kuko ndi mu bantu bagiriwe ikizere, abaturage barongera barantora , gusa icyo ntakoraga kandi nishinja ni uko ntakoreshaga inama za komite, nkabyihererana, nkabikora njye nyine.”
Nyiratabaro avuga ko ubu agiye kwegera abaturage ayobora, mu gihe yumva ko hari ibtagenda neza akabahamagara bakajya inama z’uko bashyira ibintu ku murongo.
Aba bayobozi ni bamwe mu baherutse gutorwa mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze z’uturere n’umugi wa Kigali yabaye muri Gashyantare na Werurwe, muri uyu mwaka.
Photos © D.S Rubangura/Umuseke
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
11 Comments
Hari umugabo wanditse isesengura nakunze cyane, avugako hari impinduka zigiye kuba muri gvment nomubindi bigo bya leta zishobora kuzahitana bamwe.Kubyirinda rero nukuvuga nka Rucagu,Musa Fazil.Ese uyu mugabo kwariwe ukuriye ubutegetsi bw’igihugu we nta rugero bashobora kumubonaho? Nari nibagiwe ko nawe yahamagariye abantu kujya barasa abajinga.
Hahahahahahahaha!!! Bwana minister rwose wasetsa nuvuye guherekeza nyina.
Ku ifoto ya 6 biragaragara ko hari umugabo wumvise ibintu bidahumura neza.Amazuru yayabannye kbisa.
Siwe wenyine, hashiziminsi burigihe twumva disikuru utazicyo zigamije, usibye guhahamura abantu.
Nyakubahwa minister ibi uvuga nawe uzi neza ko bitashoboka; ni ukwivugira gusa, ni speech. Gukorera abaturage bisaba indi level government ukorera itarageraho ubu.
Cyakora wowe na Fazil ibintu musigaye muvuga birasekeje kabisa. Urugero: Uravuga uti mufite uburenganzira bwo kwinjira mu gipangu cy’umuntu mukareba ibihabera, ababyanze mukambwira. Ariko njye ndakubaza ngo nibakubwira uzabigenza ute ko itegeko ririho ubwaryo rigena umurongo usobanutse bikorwamo. Ese ahubwo wigeze urifata urarisoma ?
Dore nimubanze muhindure itegeko, kuko kugirango winjire mu gipangu cyanjye ugomba kuba ufite impamvu igaragara kandi yumvikana ndetse ukaza witwaje na SEARCH WARRANTY cg se ARREST WARRANTY nabwo ukahinjira mu masaha yagenwe na ririya tegeko risanzweho. Nyakubahwa minister, rifate urisome kandi wegere mugenzi wawe minister Busige (cg se Busingye) agusobanurire. Ese waba uzi impamvu Lata yahisemo ko nyumbakumi zivaho (muri theory) muri structure y’ubutegetsi bwayo ?
Gusa kubijyanye no gucunga umutekano, ikiri “tolerable and acceptable” ni uko buri wese utuye mu mudugudu akihagera agomba kujya kwiyandikisha ku muyobozi w’umudugudu, agatanga umwirondoro we ukenewe gusa (icyo akora n’ishyaka abamo si ngombwa, ni ubuzima buri private keretse amategeko abisabye ku mpamvu zumvikana), hanyuma kandi hagashyirwaho uburyo buhamye bwerekana uko communication hagati y’uwo muyobozi n’abo ategeka ikorwa kuko imbwirwaruhame zo mu muganda rusange hamwe na bariya bamotsi bagendana megaphone ntabwo biri effective. Ibindi biri hanze y’ibyo itegeko riteganya ni byo byitwa tyranny, Minister wagombye kuba wowe ubwawe ubyumva easily.
Muhindure itegeko, kandi iryo tegeko naryo rigomba kuzaza ryubahiriza amategeko kuko tugomba gukumira akavuyo gatezwa n’abategetsi kagasiga katwambuye abana, ababyeyi, abagabo, imiryango inshuti n’urungano.
@Mariya,
Ibyo uvuga birumvikana, ariko hari kimwe wirengagije kandi gikunda kubaho hano i Rwanda. Amabwiriza asumba amategeko mu Rwanda, kuko usanga hariho itegeko ariko ugasanga ririshwe cg ntiryubahirijwe uko biri wabaza bati hari iteka rya Minister cg ngo Minister nuku yasabye ko byakorwa.
Gusa birababaza cyane kuko usanga kenshi abayobozi bivugira ibintu uko bashatse nuko babyumva batabanje kureba uburemere bw’amagambo bakoresha, kuko usanga amagambo akoreshwa adakwiye namba kabone nubwo ibyo bavuga byaba ari ukuri.
Kaboneka ati muzatubwire abo banga ko mubarebera mubipangu!!! umuntu areba iwawe nkande cg yitwaje iki? ibi rero bishobora gutuma bamwe mubayobozi bohasi batangira kuvogera ingo zabandi bitwaje ngo Kaboneka yaravuze maze bakabyuririraho bateza akajagari n’akavuyo.
Gen Mubaraka ati bazashikuza amasakoshi tubashikuze amaboko!! iyi mvugo nayo yuzuye iterabwoba rikabije, kuko umujura ntaho itegeko rivuga ko azajya yicwa cg ngo akurwemo amaboko. ibi nabyo byatuma DASSO nabandi bashinzwe umutekano bafata uwitwa umujura ubundi bakamwangiza ngo Gen kanaka yaravuze, hakaba hari nabarengana bakagerekwaho kwiba hagamijwe kubangiza.
Birakwiye ko imbwirwaruhame z’abayobozi zajya zitegurwa neza, maze amagambo akoreshwa akaba atateza impagarara cg ikindi kibazo. naho ubundi ntibyoroshye. Ndayisaba Fidele ati tuzajya tubarasa kandi mfite camera nzajya mba mbireba neza!!
Ntibizoroha, kuvuga nibyiza ariko kuvuga uziga biba byiza kurushaho
bajye batega amatwi speech ya H.E akoresha bumve ubuhanga iba ifite naho bo bapfu kuvuga
hanyuma se icyo ministre kaboneka yabeshye mo niki mubyo yavuze byose ubwo se usibye nabo bakuru bimidugudu nutugari yasabye kwigira kuri president kagame, ubu president talon ntabwo yaje kumwigiraho iminsi itatu amugisha inama zuburyo yayobora igihugucye! nyamuneka mujye mureka kwigira abanyabwenge cyane kandi atariko biri kuko baravugango uwiga aruta uwanga kandi ngo utazi ubwenge ashima ubwe
@Ndagije, nawe ndakugira inama yo kujya ubanza gusoma comments zatanzwe n’abakubanjirije mbere yo kuza kwandika hano. Nk’ubu ninde wabonye wavuze ko badakwiye kwigira kuri H.E Kagame? Ibyo ntawabigaye, icyagawe ni uburyo imbwirwaruhame zabo ziba zirandura amarangamutima ya ba nyirazo bigakanga abo zibwirwa. Ntiwaza iwanjye unkinguza ngo ni uko Bwana Kaboneka yabikubwiye muri stade wirengagije icyo itegeko rivuga. Ntiwanambaza aho nabaga mbere yo kuza mu mudugudu wawe ngo ni uko babikubwiye. (Ese ubundi nkubeshye wabibwirwa ni iki). Niba aho nimutse batambaza aho nimukiye nkaba ntabasezera wowe urabimbaza nkande? Barebe niba bashyiraho uburyo buhamye bwo guhanahana amakuru mu nyandiko hapana kuza guhata abantu ibibazo mu ngo zabo, izo interrogatoire rwose twarazirambiwe.
Yes, umushubije neza. Ariko ndanibaza. Muri iriya stade UKO BANGANA KURIYA habuze n’umwe umanika akaboko ngo amubwire ko ibyo avuze binyuranije n’amategeko? Cg bose babaye ibikange?
Turashima rwose Nyakubahwa Minist KABONEKA rwose nimugerageze mwongere amahugurwa mu nzego zibanze cyane cyane mu mugi wa Kigali kuko abayobozi bacyu ntacyo abaturage ba babwiye , natwe abaturage bo kumuhanda wa poid lourd turabasaba ubuvugizi ku bwa station ya Esanse yuhubatwe hagati mu baturage hirangagijwe amategeko yose ateganyijwe . ubuyobozi bwumugi wa Kigali ,nibwo bwatanze ibyangobwa kubwinyungu zabo ngo naho abaturage bo ngo birabareba none nyakubahwa Minist nimudutabare kuko umugi wa Kigali waduhejeje mu nzira.
Comments are closed.