Ab’i Darfur baje kwigira ku Rwanda ubumwe no kwikemurira ibibazo
*Ngo babona u Rwanda ari ishuri ry’isi ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge
Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda kuri uyu wa mbere yakiriye itsinda ry’abanyaSudan bavuye mu Ntara ya Darfur bavuga ko baje kwigira ku Rwanda kwikemurira ibibazo no kubaka ubumwe n’ubwiyunge kuko ngo ibibazo barimo bijya gusa n’ibyo u Rwanda rwanyuzemo.
Intara ya Darfur imaze imyaka irimo ibibazo bikomeye by’ubwicanyi n’amakimbirane bishingiye ku moko, ndetse hari abemeza ko naho habaye Jenoside.
Ibrahim Adam Ibrahim umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kunga ubumwe mu Ntara ya Darfur muri Sudan ati “u Rwanda rwashoboye kuba ishuri ry’isi mu kunga abaturage no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Twaje kugira ngo twigire ku banyarwanda amasomo yadufasha natwe mu bibazo byacu bisa nibyo u Rwanda rwanyuzemo.”
Nyuma y’ibiganiro bagiranye n’abo muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Ibrahim Adam avuga ko bahawe ibitekerezo bikomeye bashobora gushingiraho bagarura ubumwe iwabo muri Darfur.
Fidel Ndayisaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge avuga ko amahanga akurikirana ibibera mu Rwanda akabona intambwe ikomeye yatewe akagera aho ahaguruka akaza kurwigiraho.
Ndayisaba avuga ko ari byiza kuba ibyabaye mu Rwanda n’impinduka nziza zabikurikiye abantu babivanamo isomo kandi bakaza no kuryiga kubera ikizere baha u Rwanda.
Aba banyaSudan baje ari 23 bavuye muri Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge muri Sudan, barimo n’intumwa za Minisiteri y’ubutabera muri Sudan.
Urugendo-shuri rwabo mu Rwanda rurakomereza ahandi hanyuranye mu Rwanda cyane mu rwego rw’ubutabera.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
3 Comments
Bwana Ndayisaba anabasobanurire ukuntu abanyarwanda ubwabo bikemuriye ibibazo.
Buriya bariya banya Darfour baherekeje Ndayisaba iwabo ku ivuko, bakabona ukuntu abaturage bamwe bamubona bakihinda, abandi bakamusuhuza bacaho ngo atagira ibyo ababaza bijyanye n’ibyo bazi ku byabaye muri 1994, ni bwo bamenya ubwiyunge nyakuri abigisha uko buhagaze hamwe na hamwe mu gihugu. Abantu bagerageza gutanga ibirenze ibyo bafite cyakora jye ndabubaha, ntako baba batagize. Na Ndayisaba arimo.
Xyangwa baje kwifotoza!
Comments are closed.