Digiqole ad

CECAFA y’abagore: u Rwanda mu itsinda rya Ethiopia na Tanzania

 CECAFA y’abagore: u Rwanda mu itsinda rya Ethiopia na Tanzania

Uwamahirwe Shadia na bagenzi be baherukaga gukina muri 2014

Muri CECAFA y’abagore izaba muri Nzeri muri Uganda, u Rwanda rwatomboye itsinda ‘B’, hamwe na Ethiopia na Tanzania.

Uwamahirwe Shadia na bagenzi be baherukaga gukina muri 2014
Uwamahirwe Shadia na bagenzi be baherukaga gukina muri 2014

Nyuma y’imyaka 30 abagore bo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba badahuzwa n’umupira w’amaguru, ‘The CECAFA Women’s Championship’ yaherukaga gukinwa muri 1986, yagarutse. Iri rushanwa rizabera kuri stade yo mu mujyi wa Jinja muri Uganda, kuva tariki 11-20 Nzeri 2016.

Mu kiganiro n’abanyamakuru umunyamabanga mukuru wa CECAFA, Nicholas Musonye yakoreye ku biro by’shyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA House i Mengo, muri Kampala) kuri uyu wa mbere, yashimiye cyane Uganda yemeye kwakira iri rushanwa.

Musonye yagize ati: “Ni byiza cyane kuba CECAFA y’abagore igarutse nyuma y’imyaka 30 idakinwa. Twizeye kuzabona irushanwa ryiza cyane, kuko rizagaragaza urwego rw’umupira w’amaguru mu bagore muri aka karere. Turashimira Uganda cyane ko yemeye kuryakira kuko ibindi bihugu byari byaranze kurifata kuko nta muterankunga rifite.”

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Moses Magogo uyobora FUFA, na Rogers Byamukama uyoboye komite itegura iri rushanwa, baboneyeho gukoresha tombola no gushyira mu matsinda ibihugu birindwi (7) byemeye kwitabira iyi CECAFA.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu bagore yari imaze imyaka ibiri idakina kuko nyuma yo kunyagirwa na Nigeria ibitego 12-1 mu mikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika muri 2014, ministeri ifite imikino mu nshingano zayo yahise ihagarika iyi kipe, ngo kuko nta musaruro yatangaga.

Uko amatsinda ahagaze muri CECAFA Women’s Championship 2016

Itsinda A: Uganda, Kenya, Burundi & Zanzibar

Itsinda B: Ethiopia, Tanzania & Rwanda

Amavubi y'abagore agiye kongera gukina
Amavubi y’abagore agiye kongera gukina
Nicolas Musonye arashimira Uganda yemeye kwakira iyi CECAFA
Nicolas Musonye arashimira Uganda yemeye kwakira iyi CECAFA

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish