Digiqole ad

Kuki hari imiti irangiza igihe idakoreshejwe? Abadepite bagize PAC byabahagurukije

 Kuki hari imiti irangiza igihe idakoreshejwe? Abadepite bagize PAC byabahagurukije

Abadepite bagize PAC muri stock y’imiti basobanurirwa uburyo imiti igera mu gihugu nuko ikwirakwizwa.

Mu gihe cy’imyaka itanu ishize raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko u Rwanda rwahombye miliyari eshatu na miliyoni magana abiri kubera kugura imiti ikarangira idakoreshejwe. Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu kuri uyu wa mbere basuye ikigo gishinzwe gukwirakwiza imiti bareba impamvu ya kiriya kibazo gitera igihombo hamwe n’ibura ry’imiti rya hato na hato ku bitaro no ku bigo nderabuzima.

Abadepite bagize PAC muri stock y'imiti basobanurirwa uburyo imiti igera mu gihugu nuko ikwirakwizwa.
Abadepite bagize PAC muri stock y’imiti basobanurirwa uburyo imiti igera mu gihugu nuko ikwirakwizwa.

Abayobozi muri RBC bashinzwe iki kigo babwiye Abadepite ko imbogamizi zihari zitera iki kibazo ari ikibazo cy’amategeko, ikibazo cy’imikoranire ndetse n’ikibazo cy’imiyoborere.

James Kamanzi umuyobozi mu kigo gishinzwe iby’imiti gishamikiye kuri RBC aba badepite basuye yavuze ko 50% by’ibibazo bijyanye n’imiti biterwa n’uko ababishinwe ku nzego z’uturere badakora ‘report’ hifashishijwe ikitwa ELMIS (Electronic Logistic Management Information) system imaze umwaka izanywe yo kubika amakuru ku muti wose ukoreshejwe mu gihugu hose.

Iyi ngo abashinzwe kuyikoresha ntibayikoresha kuko ngo irabarega mu gihe bashaka kunyereza imiti cyangwa kuyikoresha ibyo itagenewe.

Iyi system ngo yazanywe kugira ngo ikemure ibibazo bijyanye no kubika amakuru yose ku miti yinjiye n’isohotse n’igihe igomba gukoreshwa. Gusa ngo habaye ikibazo cy’uko abishinzwe batayikoresha.

Indi mbogamizi abo muri iki kigo kiri ku Kakiru babwiye Abadepite ngo ni uko iki kigo usanga gikora ubucuruzi kandi ari ikigo gikorera abaturage.

Hakaba kandi ibibazo by’imikoranire na pharmacy zo ku nzego z’Akarere izi ngo zikaba zitagenzurwa na RBC ahubwo n’ubuyobozi bw’Akarere, ibi bikica imikorere kuko ari inzego zidakora mu kintu kimwe.

Ngo bituma biba bigoye kugenzura izi pharmacy n’imikorere yazo, Akarere nako ntikabikore uko bikwiye kuko nta bumenyi bwa ngombwa mu kugenzura imikoreshereze y’imiti baba bafite.

Imikorere nk’iyi ngo ituma imiti myinshi ikoreshwa nabi, indi ntikoreshwe ikaba yanarangiza igihe cyo gukoreshwa ikiri muri za stock itarageze ku bigo nderabuzima aho yari ikenewe mu gihe cyayo.

Uko imiti itumizwa ku masoko nabyo ngo bitandukanye n’ibindi bicuruzwa kuko ngo isaba ubugenzuzi bwimbitse.

Abadepite bavuze ko ibibazo basanze bazabiganiraho mu nteko rusange kuko uru rugendo rwari urwo gukusanya amakuru, ngo bakazatumiza ababishinzwe bakabyigaho kugira ngo batore umuti.

Imiti iva muri iki kigo kitwa Medical Procurement and Distribution District (MPPD) gishamikiye kuri RBC ikajyanwa muri za pharmacy z'uturere nazo zikayigeza ku Bitaro by'uturere.
Imiti iva muri iki kigo kitwa Medical Procurement and Distribution District (MPPD) gishamikiye kuri RBC ikajyanwa muri za pharmacy z’uturere nazo zikayigeza ku Bitaro by’uturere.
Dep. Nkusi Juvena uyobora PAC ari muri stock y'imiti.
Dep. Nkusi Juvena uyobora PAC ari muri stock y’imiti.
Ibi ni ibikarito by'imiti yarengeje igihe itegerejwe gutwikwa
Ibi ni ibikarito by’imiti yarengeje igihe itegerejwe gutwikwa
Nyuma y'igenzura Abadepite bagize PAC baganiriye n'ababishinzwe
Nyuma y’igenzura Abadepite bagize PAC baganiriye n’ababishinzwe
Prof. Jeanine Condo umuyobozi wa RBC yabwiye abadepite ko ibibazo hari ikizere ko mu mezi atandatu bizaba byakemutse
Prof. Jeanine Condo umuyobozi wa RBC yabwiye abadepite ko ibibazo hari ikizere ko mu mezi atandatu bizaba byakemutse

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Aya mezi mwiha niyo abakoraho! Nkusi uzasubireyo mu mezi arindwi uzasanga akabaye icwende kataroga!

    • Il faut gagner du temps non?

  • Icyo ibi byose bisobanuye ni uko iyo mikorere abadepite bita ko ari mibi hari abayibona ko ari sawa bakanayikorereamo imyaka igahita indi igataha; aba badepite barasabwa hutanga amahoro bakirinda kudurumbanya abantu na system. None se Condo aratanga amezi 6 ubundi ntiyari ahari ? Murakuramo Condo se mumusimbuze nde utari Condo ? Nimusgeho igihugu ni icyabo bagomba gukora uko babyumva, ntaho kizajya kizahoraho

    • Ubivuze neza cyane, barakibohoje bityo ntatiku abantu bagomba kuzana.

  • Ahaa, ndumva iki gihombo ari kinini kabisa ariko ndabona hano ari ibintu byoroheje, ahari babireba mu bushobozi bwabo bakabona ni akabazo toto aho kubireba mu bushobozi bwa ba nyiramafaranga ari bo banyarwanda. njye ndayafashe nibaza uramutse uyubakiyemo abatishoboye amazu byibuze inzu ya Rwf 4 Millions nsanga havamo inzu 800. ubwo rero twahombye inzu 800 z’abatishoboye kubera ko ababishinzwe badakora report simply like that, hanyuma se iyo umuntu adakoze report umushinzwe we akora iki?
    nashimira abo ba auditors ku kazi baba bakoze nubwo ingamba Atari bo bazifata ariko kandi ubutaha bajye banakora Audit iri more of Preventing errors and fraud aho kuba Detecting errors and fraud.mbese aho kwerekana aho byanyuze bicika berekane aho bizanyura bicika Murakoze komeza utere imbere Rwanda nubwo bitazira rimwe burya icy’ingenzi ni ukwemera gukosora ibintu kuko en afrique c’est encore et encore.

  • Ariko ikibazo cy’imiti irenza igihe gishoobora kuvugwaho nabi cg kigakabiriza bitewe n’ubumenyi buke.
    Hari igipimo cy’imiti kihanganirwa cy’imiti yemewe kurenza igihe kuri stock. Igikwiye ni ukureba niba nta makosa aba yabaye mu icungwa ryayo uhereye kuyitumiza, kuyikwirakwiza ku bayicuruza, no kuyigeza ku bayikeneye.
    Ikindi kibazo kijyanye n’iki ni ingano y’imiti ibura muri stock (stock out). ku birebana n’ubuvuzi iki nicyo gikomeye kurusha kuba hari iyasaguka ndetse ikarenza igihe. ese irengeje igihe yo isimbuzwa ku gihe?
    Njye ikibazo mporana kuri iki kigo gitumiza imiti kuva na mbere kikitwa CAMERWA ni uko wagira ngo gikoramo abantu batazi ibyo bashinzwe. Nta na rimwe barasobanura ibibazo bafite ku buryo bushemeye. Nk’ubu bakubise hasi deadline y’amezi atandatu ngo bizaba birangiye! Ibi ni ugukinisha abantu n’inzego. Kuko uko bigenda umunsi ku munsi hari indi miti igenda irenza igihe yiyongera kuri iyo.
    Ni ukuvuga ngo iyo estimation wayikora kuri stock nshyashya ugiye gutumiza.
    Ahubwo ikibazo kindi gikomeye imiti yarengeje igihe ko igomba gutwikwa kuki ikomeza kurundwa aho ngaho? Muba mutegereje ko isurwa na PAC? Birakwiye ko aba pharmacists bakora akazi kabo. Bakagira uruhare mu icungwa ry’imiti no mu itumizwa ryayo kandi hubahirijwe amahame rusange azwi. Ariko ntawe ugomba kwihanukira ngo abeshye ko nta muti uzarenza igihe, nta muti uzashira muri stock,…..ibi ni ibintu bisanzwe. Ahubwo rate ingana ite? izo miliyari 3,5 z’iyarengeje igihe ni % ki ugereranije n’imiti yose yatumijwe?
    Ese uwitwaje LMIS we aravuga ko badacunga izo district pharmacy reka tubyemere ariko se LMIS izakosora makosa ya quantitis z’imiti yatumijwe zakozwe nabi???

    Mugire amahoro.

  • inkuru nkizi mba numva zibababaje iyo nziko hari abantu birirwa bashaka uko ejo bazaramuka, abandi mu biro ntacyo bakora ukwezi kugashira bagafata miliyoni zabo bakarya bakumva nta soni ukundi kukaza etc
    mbabwije ukuri iyi nkuru nta kintu nta kimwe mubyo basobanuye numva gisobanutse uretse kubeshyabeshya biragara ko aba bantu ntacyo bakora.
    1.eLMIS : niba abantu batayikoresha ngo mu rwego rwo kunyereza imiti(agatinyuka akanabivuga en plus), ingamba mwabafatiye n’izihe? uretse ko anabeshya keretse niba atumva akamaro kiyi system ariko uko mbonye iyi tool niyo gukora data collection ahanini ikabashafa kugenzura za stock ziza mbese ikaba amakuru kuburyo bazajya batumiza en fonction ya data ziri efficient.

    2.ngo enfaite ikigo ngo gikora ubucuruzi kandi ngo gishinzwe abaturage? what?? uwabyumvise neza yansobanurira?? nukuvuga amafr ava muri leta agatumiza imiti akayiha icyo kigo apres nacyo nicya kikagurisha na pharmacie zuturere? muri macye nta kintu cyumvikana kuko iyo icyo kigo kiza kuba gikora ubucuruzi nicyo cyaba kigomba guhomba ndumva atari leta

    3.ngo hari ikibazo cya coordination entre icyo kigo, RBC, na za districts nonese mwakoze iki ngo bikemuke? imyaka yose muba mumaze muhembwa akayabo?? nothing
    4.imiti uburyo itumizwa bitandukanye nibindi bicuruzwa: donc mwagiye no ku kazi mutazi icyo mugiye gukora muza gusanga mwari mumenyereye gutumiza isukari after musanga ntibimeze nkuko mu miti bigenda? ariko umuntu muzima ufite akazi gakomeye nkaka asubiza igisubizo nkiki koko??
    5.RBC boss ati everything will be okay in six months, are u kidding me?? erekana aho warugejeje ikibazo ugikemura nibibura wumva ko bisigaje six months nibura bigaragare naho niba aruko aba depute baje ugakubita umubare aho ntago bizikemura nubundi nunabikora biragaragara k’uzabikora nabi kuko ntubikoze nkibyari inshingano zawe ahubwo ubikoze kuko bavuze ko bigomba gukorwa.

    6.eses izi ngirwa ba depite zigomba gushorerana ngo”gukusanya amakuru” uretse ko ahanini nkeka ko ari ukwifotoza ngo zerekane ko zakoze. iyo hajyayo umwe nta camera akazana ayo makuru ko numva nubundi ngo ikibazo ngo muzakigaho plus tard??

    conclusion: ikigaragara nuko aba bantu bose bakorera ku jisho mu byukuri kandi ikibabaje nuko bahembwa akayabo, en retour icyo bitura abaturage bo hasi muracyibona. nta numwe wicara ngo atekereze ko atunzwe n’umuturage wo hasi yumve yamusigira umurage mwiza abinyuk=jije mu kazi ke. abenshi muri bo nabonye uko batekereza baziko ari abantu bajijutse cyane, basuzugura umuhinzi utarize. nta kindi bazi uretse kujya mu mwiherero niba ari muki ntumbaze bagatangira za your excellency , za HE ahha na hariya. MURAGA PUUU

  • thanks for the news paper trying to disclose some so called explanations provided by RBC leaders, actually our supply chain is clear and understandable the problem is how quantification is done and procurement?

    How comes that they are trying to mislead parliament members by incriminating e-lmis, my self i know how e-lmis is used, it never do procurement, secondly district pharmacies they are saying they using e-lmis as it is designed at that level so they have to differentiate what is done at district pharmacy and what is done at district hospital and health centers these two entities are those who report consumption data(i mean medicines that have been dispensed) how do you come in turn and accuse district pharmacy of not using e-lmis in reporting consumption, try to be clear and not just trying misleading people.

    And how do you say that district pharmacy are not distributing pharmaceutical products to users whilst they place every month the report at RBC about medicines used and quantity needed every month,those are what you use to deliver every month, the problem is the way you are procuring medicines,secondly we always receive report from Minisante, and you are accused not using e-lmis you at rbc accordingly,and you just standup and starting accusing district pharmacies to contributing to your ineffectiveness which is wrong.

    We are in accountability system please accept your weakness and try to improve your system instead of accusing others to be held accountable of your weakness,there is no way and having that kind of thinking will lead you ending without improvment.

    Let me end by here there will be a time of disclosing every reality.

    • Eh, mbega icyongereza ! Ni ULK, ni UNILAK, ni UNATEK, ni UNI….Wize he ?

Comments are closed.

en_USEnglish