Digiqole ad

Olympics: Abanyarwanda 2 bageze i Rio, Adrien Niyonshuti arategerejwe

 Olympics: Abanyarwanda 2 bageze i Rio, Adrien Niyonshuti arategerejwe

Imaniraguha Eloi na Umurungi Joanna bakina umukino wo koga bageze i Rio

Harabura iminsi ine gusa ngo ‘Jeux Olympiques  2016’ itangire i Rio de Janeiro muri Brazil. Abazahagararira u Rwanda babiri bamaze kugerayo, kapiteni wa Team Rwanda Adrien Niyonshuti arahagera kuri uyu wa mbere.

Imaniraguha Eloi na Umurungi Joanna bakina umukino wo koga bageze i Rio
Imaniraguha Eloi na Umurungi Joanna bakina umukino wo koga bageze i Rio

Kuwa gatanu w’iki cyumweru, tariki 5 Kanama 2016,  saa tanu z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo kuwa gatandatu, amaso y’abakunzi b’imikino ku isi yose  bazayerekeza mu murwa mukuru wa Brazil, i Rio de Janeiro, ahazabera ibirori byo gufungura imikino Olempike ya 2016.

Abazahagararira u Rwanda muri iyi mikino, bazanitabira ibi birori, batangiye kugera muri Brazil, mu rwego rwo kwimenyereza ikirere cyaho, cyane ko ho bari kuri degree Celsius 19°C.

Abakina umukino wo koga (swimming/ natation) babiri, Imaniraguha Eloi w’imyaka 21 yageze i Rio kuwa kane 28.07.2016 aturutse I Phuket muri Thailande aho yari amaze umwaka yitoreza mu kigo cya FINA (Fédération Internationale de Natation).

Undi munyarwanda ni Umurungi Joanna w’imyaka 20 wageze i Rio kuwa gatanu 29.07.2016 avuye i Torino muri Italie ari naho asanzwe abana n’umuryango we.

Nkuko Umuseke wabitangarijwe n’umuyobozi wa ‘delegation’ y’u Rwanda Elia Manirarora, ngo imyiteguro y’imikino Olempike yagenze neza, igisigaye ni uguhatana.

Manirarora yagize ati:“Njye nahageze tariki 26 Nyakaganga, hari inama zitegura imikino mba ngomba kubanza kwitabira. Hari n’ibyo mba ngomba kubanza gutegurira abazaturuka mu Rwanda.

Abakinnyi nabo batangiye kuhagera, Eloi na Joanna bakina umukino wo koga bamaze kugera aha, na kapiteni w’ikipe yacu ari nawe uzafata ibendera mu birori byo gufungura Adrien Niyonshuti nawe tumutegereje kuri uyu wa mbere. Imyiteguro navuga ko yagenze neza. Ibyo twari dushoboye byose twarabikoze ngo abakinnyi bitegure, ubu igisigaye ni ugushaka umusaruro w’ibyo twakoze.”

Team Rwanda i Rio izatura muri Village Olymique iri ahitwa Barra da Tijuca, igizwe na: Uwiragiye Ambroise, Mukasakindi Claudette na Nyirarukundo Salomé (basiganwa ku maguru), Niyonshuti Adrien, Byukusenege Nathan (basiganwa ku magare, Road Race na Mountain Bike), na Umurungi Johanna, Imaniraguha Eloi (bakina umukino wo koga).

Eloi na Joanna batuye muri Village Olympique iri ahitwa Barra da Tijuca mu mugi wa Rio de Janeiro
Eloi na Joanna batuye muri Village Olympique iri ahitwa Barra da Tijuca mu mugi wa Rio de Janeiro
Bategereje Adrien Niyonshuti ari nawe wari ufite ibendera ry'u Rwanda mu mikino olempike iheruka 2012 i London
Bategereje Adrien Niyonshuti ari nawe wari ufite ibendera ry’u Rwanda mu mikino olempike iheruka 2012 i London

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Adrien azongera abikore

Comments are closed.

en_USEnglish