Digiqole ad

Remera : Urubyiruko ruvuga ko kutagira icyo binjiza bituma bateesa imihigo 100%

 Remera : Urubyiruko ruvuga ko kutagira icyo binjiza bituma bateesa imihigo 100%

Urubyiruko rwo mu murenge wa Remera ruvuga ko kuba bamwe muri bo batagira icyo binjiza bituma bateesa imihigo 100%

Urubyiruko rwo mu murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo rwishimiye kuba rwaresheje imihigo ku kigero kiri hejuru ya 95%, rukavuga ko impamvu rutayesheje ijana ku ijana ari imwe mu mihigo isaba amikora y’amafaranga kandi bamwe muri bo ntacyo baba binjiza.

Urubyiruko rwo mu murenge wa Remera ruvuga ko kuba bamwe muri bo batagira icyo binjiza bituma bateesa imihigo 100%
Urubyiruko rwo mu murenge wa Remera ruvuga ko kuba bamwe muri bo batagira icyo binjiza bituma bateesa imihigo 100%

Ni mu nama rusange y’urubyiruko rwo mu murenge wa Remera yabaye kuri iki cyumweru aho uru rubyiruko rwerekanaga uko rwesheje imihigo ya 2015-2016.

Aba basore n’inkumi bagaragaza ko besheje imihigo ku gipimo cyo kuri 98%, bavuga ko bidahagije kuko bifuza kuyeesa 100%.

Uru rubyiruko ruhigira kuzajya rwesa imihigo 100%, ruvuga ko kwesa imwe mu mihigo bibasaba amikoro kandi benshi muri bo ntacyo baba binjiza.

Uru Rwanda rw’ejo rutunga agatoki iyi mihigo ibasaba amikoro kuba intandaro yo kudahigura 100% ibyo biyemeje, runavuga ko hari bamwe mu rubyiruko batitabira ibikorwa bya Guverinoma.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’akagali ka Nyabisindu, Kigarura Immacule agira ati “ Hari nk’ibikorwa byinshi bisaba amafaranga kandi mu rubyiruko abenshi nta mafaranga tugira ariko ibyo dushoboye gukoresha imbaraga zacu byo turabikora,

ibidusaba ubushobozi bundi niho hazamo imbogamizi. Ikindi ni uko hari urubyiruko rutitabira gahunda za leta ni yo mpamvu tutesa imihigo 100%.”

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rwo mu murenge wa Remera, Ndahiro wanagarutse kuri izi mbogamizi za bimwe mu bikorwa biba bisaba amafaranga, avuga ko umuhigo wo kwizigamira ari wo waje inyuma kuko hari n’urubyiruko rutarumva neza akamaro ko kubitsa no kubikuza mu bigo by’imari n’amabanki.

Avuga ko urubyiruko rwinshi rwumva ko rugomba kwizigamira ari uko rwakoreye amafaranga menshi kandi ngo ari ngombwa ko niyo bakoreye macye baba bagomba kwizigamira.

Ati “ Nk’umuhigo wo kwizigamira, hari benshi usanga batarabyumva neza. Urubyiruko rwinshi rutekereza ko bakwizigamira ari uko bafite amafaranga menshi, igihe bafite macye rero ntabwo baramenya ko no muri ayo macye nayo bagomba kwizigamira.”

Avuga ko imbogamizi kuri uyu muhigo ari umubare muto w’abazigama ariko ngo ubuyobozi bwo bwakoze akazi kabwo ko gushyiraho amatsinda yo kwizigamira mu tugari.

Mu yindi mihigo uru rubyiruko ngo rwabashije kwitwara neza kuko imyinshi yahizwe bayihiguye ku 100%.

Urubyiruko rugizwe n'abahungu n'abakobwa ngo bifuza kwesa imihigo 100%
Urubyiruko rugizwe n’abahungu n’abakobwa ngo bifuza kwesa imihigo 100%
Abasore bavuga ko bifuza kubaka igihugu cyababyaye
Abasore bavuga ko bifuza kubaka igihugu cyababyaye
Bishimiye ibyo bagezeho, barasabana
Bishimiye ibyo bagezeho, barasabana
Baboneyeho umwanya wo kwidagadura bacinya akadiho, banasangira agafanta
Baboneyeho umwanya wo kwidagadura bacinya akadiho, banasangira agafanta
Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Remera ahoooooo….courage kbsaa

  • CNJ Remera mukomerezaho,imihigo irakomeye byo…..Mukenyere rero mukomeze!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish