RSE: Umugabane wa Bralirwa watakaje agaciroho 7.2%
Nyuma y’ihindagurika ry’ibiciro ku migabane ya Bralirwa na Banki ya Kigali (BK), iki cyumweru nacyo cyatangiranye ibibazo ku migabane ya Bralirwa waguye 7.2%.
Kuwa gatanu, isoko ry’Imari n’imigabane ryafunze umugabane wa Bralirwa utakaje amafaranga ane (Frw 4), uva ku mafaranga 170, ugera ku mafaranga 166.
Soma: RSE: Hacurujwe frw miliyoni 387, imigabane ya BK na Bralirwa yongera kugwa
Kuri uyu wa mbere, ku Isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” hacurujwe imigabane 119,200 ya Bralirwa n’imigabane 400 ya BK, yose ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 18,466,800.
Imigabane 119,200 ya Bralirwa yacurujwe, yasize agaciro k’umugabane wa Bralirwa kongeye kumanuka cyane. Umugabane wavuye ku mafaranga 166 ugera ku mafaranga 154, wamanutseho amafaranga y’u Rwanda 12 (7.2%).
Igiciro cy’umugabane wa BK nticyahindutse ugereranyije n’ahashize, uracyari ku mafaranga y’u Rwanda 275.
Ibiciro by’imigabane itacurujwe ku isoko nabyo ntibyahindutse, CTL iri ku mafaranga 70, EQTY ihagaze ku mafaranga 334, NMG iheruka gucuruzwa ku mafaranga 1,200, USL ku mafaranga 104, naho KCB iri ku mafaranga 330.
UM– USEKE.RW