Digiqole ad

Ibitekerezo by’umuyobozi wa BK ku bukungu bw’u Rwanda…

 Ibitekerezo by’umuyobozi wa BK ku bukungu bw’u Rwanda…

Diane Ngendo Karusisi umuyobozi wa Banki ya Kigali. Photo/TheWorldfolio

Aganira na The Worldfolio Magazine umuyobozi wa Banki ya Kigali Diane Karusisi yagaragaje ibitekerezo bye ku bukungu bw’u Rwanda na Africa, kuri we kuba Africa ari umugabane w’abantu benshi bari kubyiruka, ukaba n’umugabane ufite umutungo kamere mwinshi, isi yose irashaka gukorana na Africa, aya ngo akaba ari amahirwe kuri Africa.

Diane Ngendo Karusisi umuyobozi wa Banki ya Kigali. Photo/TheWorldfolio
Diane Ngendo Karusisi umuyobozi wa Banki ya Kigali. Photo/TheWorldfolio

Diane Karusisi ariko avuga ko hakenewe cyane ko abanyafrica babanza kubona uburezi, ibihugu bigashyira imbaraga mu kubaka uburezi bukomeye n’ikoranabuhanga kandi ubu ngo bikaba bishoboka kubera iterambere ry’ikoranabuhanga.

Karusisi asanga kuba ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize Africa buri ku kigero cya 16% gusa mu gihe nko mu bihugu bigize Uburayi biri kuri 70% na Asia bari kuri 50%, ari ikibazo gikomeye kuri Africa. Nyamara ngo umushoramari wese aramutse abona Africa nk’isoko rimwe byaba ingirakamaro cyane.

Ati “dukeneye kugabanya imipaka, nibyo turi kugerageza muri East African Community, turi kugerageza kugira isoko rimwe ry’abantu miliyoni 150. Umushoramari ufungura isoko mu Rwanda anagire uburenganzira ku isoko ryo muri Tanzania cyangwa Uganda.”

Karusisi avuga gushora imari mu Rwanda byitaweho kandi bikoroshywa cyane hifashishijwe ikoranabuhanga mu guha abashoramari serivisi bakeneye, yatanze ingero mu kubona ibyangombwa by’ubutaka no kubaka, imanza z’ubucuruzi n’ibindi, ngo abakora business usanga babyishimira cyane.

Uyu muyobozi wa BK avuga ko ubukungu bw’u Rwanda butera imbere kuko abikorera bahanga udushya, baha agaciro ibyo bakora kandi bahanga imirimo mishya. Ko icyo Leta ikora ari ukoborohereza gukora ubushabitsi bwabo.

Yemeza ko nk’urwego rw’inganda rukiri hasi ariko rutanga ikizere mu gihe kiri imbere.

Ati “U Rwanda rukeneye ikibuga cy’indege kinini, rukeneye gari ya moshi ngo rugere ku byambu mu baturanyi, ariko ibyo ntibyagerwaho n’u Rwanda gusa, niyo mpamvu hakenerwa abashoramari b’abanyamahanga, ibi bigafasha kwihutisha ubukungu no kugera ku ntego zacu.”

Karusisi avuga ko ikoranabuhanga ubu ari ingenzi cyane mu bukungu kuko nko muri za Bank ngo bibafasha no korohereza abakiliya (clients) gufungura konti bakoresheje telephone zabo bakanamenya amakuru ya Konti zabo kuri telephone.

Uyu muyobozi avuga ko nka BK iri gufasha abayigana kubaha inguzanyo zo gushora mu mishinga iciriritse, inguzanyo nini  ndetse bagahabwa inama ku by’ubukungu, bakanafasha byihariye abagore mu ishoramari.

Ati “Bitera ishema kubona abashoramari batera imbere bakabeshaho imiryango yabo. Bitwereka ko turi gukora ibintu byiza iyo duhindura ubuzima bw’abantu.” 

Nyuma y’uruzinduko rwa  Penny Pritzker (US Secretary of Commerce), uwafatwa nka Minisitiri w’uburuzi wa USA, Diane Karusisi avuga ko kuri we n’ubundi abona ubucuruzi hagati ya USA n’u Rwanda bwifashe neza.

Avuga ko mu Rwanda ubu hari abashomari benshi b’abanyamerika, nko mu bijyanye n’ingufu n’ahandi, akavuga ko u Rwanda rutanga ahantu heza ho gukorera ubucuruzi kubera amahoro n’umutekano kandi ko Penny Pritzker yavuze ko bifuza cyane kurushaho gukorana n’u Rwanda.

Yahoze ashinzwe imari mu biro bya Perezida

Diane Karusisi wahoze ari uumuyobozi w’imari mu biro by’umukuru w’igihugu avuga ko nk’umuntu umuzi, Perezida w’u Rwanda ari umuntu ufite intego ndende uhora utekereza ikigiye gukurikira kugira ngo ubuzima bw’abo ayoboye burusheho kuba bwiza.

Avuga ko nk’umuntu wakoranye nawe yabonye ko ari akazi gakomeye gasaba guhora uri maso no guhora ufite amakuru ahagije kugira ngo umugire inama nziza mu gushyira mu bikorwa gahunda za guverinoma.

Diane Karusisi avuga ko icyo amahanga yakwigira k’u Rwanda ari umuhate, kwiyemeza no kwishakira ibisubizo.

Ati “Vuba aha mu myaka 22 ishize u Rwanda rwari igihugu kigiye kuzima, kizwi ku rupfu, ubukene n’agahinda. Uyu munsi, u Rwanda ni igihugu kiri gutera imbere vuba, ubu ni ubuhamya bw’ibyo abantu bageraho bafatanyije, bafite intego.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Nyakubahwa Diane Karusisi, jyewe nk’ umushakashatsi kabuhariwe mu by’ ubukungu nkaba n’ umutu ureba kure cyane mu by’ ubucuruzi ndets nkaba na rwiyemezamurimo mu by’ imibereho myiza y’ abaturage, ndakumenyesha ko amahirwe ya mbere Afurika Ifite mu by’ ubukungu, ubucuruzi n’ imibereho myiza ari abakene Afurika ifite.

    Ibi nkubwiye ni ibintu byakorohera kumva neza kandi cyane uramutse ubitekerejeho ufite umutima nyamutima. Bitekerezo neza, urumva abakene ari amahirwe y’ ubukire n’ iterambere mu by’ ubucuruzi haba kuri Afurika haba n’ ahandi hose ku isi.

    Nubikenera uzampamagere mu biro byawe nguhe ibisobanuro birambuye ku byo kumbwiye.

    • Good. Nyakubahwa Diane azagire inama BPR uburyo abanyamigabane bicara bakagabana inyungu nko muri BK.

  • Amahoro n’umutekano urambye ntabwo utangwa numubare w’imbunda nabasilikare igihugu gifite utangwa na demokarasi nokubana neza nibihugu bidukikije n’andi mahanga.Ubusuwisi na Monako nta basilikare bagira hari nikindi gihugu nibagiwe cyomuru South America cyaciye igisoda.

    • DEMOKARASI NTABWO ITANGA AMAHORO; UZAREBE AHO IGEREYE LIBYA, IRAQ,….
      (nsigaye ntinya amagambo yose atagira ikinyarwanda kandi akoreshwa buri kanya; DEMOKARASI, SOSIYETE SIVIRI,….)

    • Ngo ubusuisse ntabasirikare? Ahubwo buri muturage ni umusirikari niba utari ubizi! Service militaire obligatoire,…warirangiza ugatahana nimbunda yawe!

    • Ngo ubusuisse ntabasirikare? Ahubwo buri muturage ni umusirikari niba utari ubizi! Service militaire obligatoire,…warirangiza ugatahana nimbunda yawe!

  • Naciye Bralirwa miliyoni icumi z’amadorali (10.000.000.000$)! Mwe nari nabahereye ubuntu muranga.

Comments are closed.

en_USEnglish