Digiqole ad

“Team Rwanda nimudacika intege muzagera ku byiza byinshi “-Chris Froome

 “Team Rwanda nimudacika intege muzagera ku byiza byinshi “-Chris Froome

Team Rwanda yifotozanyije na Chriss Froome.

Kuri iki cyumweru tariki 31 Nyakanga 2016, mu murwa mukuru w’Ubwongereza London, Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ‘Team Rwanda’, yahuriye mu isiganwa n’icyamamare mu mukino w’amagare ku Isi Chriss Froome. Bafashe ifoto, hanyuma abagira inama yo kutazacika intege kuko azi akarere bakomokamo kandi ko bashobora kugera kuri byinshi nk’ibyo yagezeho.

Team Rwanda yifotozanyije na Chriss Froome.
Team Rwanda yifotozanyije na Chriss Froome.

Iri siganwa ry’umunsi umwe rizwi nka “Prudential RideLondon -Surrey Classic Race” ryahuje amakipe akomeye kurusha ayandi, n’ibihangange bizwi mu mukino w’amagare ku Isi.

Mu makipe yari yitabiriye iri siganwa, harimo na ‘Team Rwanda’ igizwe na Areruya Joseph, Jean Bosco Nsengimana, Mugisha Samuel na Jean Claude Uwizeye yari yatumiwe.

Aba basore mbere y’uko isiganwa ritangira, bafashe iminota micye yo kuganira n’Umwongereza Chriss Froome wavukiye muri Kenya, none ubu amaze gutwara ‘Tour de France’ eshatu.

Mugisha Samuel w’imyaka 18 gusa, yabwiye Umuseke ko iminota micye bamaranye n’iki gihangange mu mukino w’amagare, ari iminota batazibagirwa mu buzima bwabo.

Ati “Guhura na Chriss Froome byari inzozi kuri twe. Noneho guhurira nawe mu irushanwa tugomba guhangana nawe, byaradushimishije cyane. Iminota micye twamaranye yatubwiye amagambo tutazibagirwa.”

Yongeraho ati “Yatubwiye ko aho dukomoka ahazi kuko nawe yavukiye muri Kenya. Kandi ngo nitudacika intege tuzagera aho nawe ageze. Byatwongereye imbaraga, kuko turacyari bato. Birashoboka ko natwe twazagera muri Tour de France.”

Team Rwanda mbere y'isiganwa ry'umunsi umwe rikomeye kurusha ayandi ku Isi.
Team Rwanda mbere y’isiganwa ry’umunsi umwe rikomeye kurusha ayandi ku Isi.

Muri iri siganwa ry’Ibilometero 202, ryakinwe abakinnyi bagenderaga ku muvuduko wo hejuru cyane.

Abasore b’u Rwanda bakoze impanuka baragwa, bahaguruka batagishobora kongera gufata igikundi cyarimo abakinnyi ba Team Sky yabaye iya mbere muri Tour de France, BMC yabaye iya gatatu, Etixx – Quick Step, Lotto Soudal, Cannondale-Drapac Pro Cycling Team, ORICA-BikeExchange na Team Dimension Data zari ku muvuduko wo hejuru. Byatumye abasore ba Team Rwanda batarangiza isiganwa.

Si Abanyarwanda gusa batarangije isiganwa kuko kuko na Steve Cummings wa Team Dimension Data, uri mu ikipe y’Ubwongereza izakina imikino Olempike nawe yaguye akananirwa kongera gusubira mu gikundi.

Isiganwa ryegukanywe n’Umubiligi Boonen Tom ukinira Etixx Quick Step, akoresheje amasaha ane, iminota 43 n’amasegonda 55. Chriss Froome yarangirije ku mwanya wa 41 mu bakinnyi 107 bashoboye kurirangiza.

Mbere y'isiganwa Chriss Froome yari imbere ya Areruya Joseph.
Mbere y’isiganwa Chriss Froome yari imbere ya Areruya Joseph.
Tom Boonen ukinira Etixx Quick Step yo mu Bubiligi, niwe wegukanye iri siganwa.
Tom Boonen ukinira Etixx Quick Step yo mu Bubiligi, niwe wegukanye iri siganwa.
Tom Boonen ukinira Etixx Quick Step yo mu Bubiligi, niwe wegukanye iri siganwa.
Tom Boonen ukinira Etixx Quick Step yo mu Bubiligi, niwe wegukanye iri siganwa.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish